Tariki ya 4 Gicurasi 2021 ku masaha y’ijoro nibwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anagena komiseri Alonga Boni Benjamin kuba Visi-Guverineri w’iyi Ntara.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abaturage amagana bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo n’ibitero bimaze amezi byibasiye uduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Abaturage bo mu Ntara ya Oromia na Amhara baherukaga gushyamirana bituma uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wakomokaga mu ba Amhara, yegura mu mwaka wa 2018.
Muri iki cyumweru, urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwatangiye kumva ibijyanye n’amakimbirane yaranzwe hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda n’ibyangijwe hagati y’imyaka ya 1998-2003.
Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 80 bagize icyiciro cya Gatandatu basoje igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo bo mu cyiciro cya gatanu bamaze Umwaka muri Sudani y’Epfo, mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu bwiswe (...)
Polisi y’ahitwa Minnesota muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yarashe umusore w’umwirabura witwa Daunte Wright arapfa, ariko Polisi ivuga ko uwo musore yarashwe ku bw’impanuka.
Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo ifungwa ry’inkambi ebyiri, Dadaab na Kakuma zicumbikiye impunzi zisaga ibihumbi magana ane ( 400.000) nk’uko bivugwa n’itangazamakuru ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Abapolisi b’u Rwanda 139 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika(MINUSCA) bambitswe imidali yo kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro. Abo bapolisi bashimiwe uburyo babikora neza kandi (...)
Perezida wa Guinée Equatoriale,Teodoro Obiang Nguema, yatangaje ko iyo mpanuka yaba yatewe n’uburangare bw’abashinzwe gucunga ibisasu biturika (explosifs) mu kigo cya Gisirikare cya Bata.
Kuva tariki ya 22 Gashyantare 2021, ibinyamakuru bitandukanye ku isi biravuga urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo. Bishwe mu masaha ya saa yine n’iminota 15 mu gace ka Nyiragongo ahazwi nka 3 (...)
Mu itangazo abapolisi bavuga ko Robert Maraj yagendaga mu muhanda mu kirwa cya Long Island mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yagonzwe.
Umubyeyi witwa Nzamukosha Diane wageze mu Rwanda tariki 03 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bari bafungiye muri Uganda, yageze ku mupaka wa Kagitumba yicaye mu modoka atabashaga kwigenza n’amaguru.
Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda bavuga ko buri joro bajyaga barara bakubitwa inkoni z’insinga bwacya bagasubizwa muri za kasho.
Stacey Abrams ni izina rigaruka cyane mu kanwa k’abo mu ishyaka ry’Abademokarate, abenshi muri bo bakavuga ko iyo Stacey adakora ibyo yakoze, n’intsinzi babonye yashoboraga kutaboneka.
Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bafatanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, basezeye mu cyubahiro umusirikare w’u Rwanda Sgt NSABIMANA Jean D’amour waguye muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro tariki 13 Mutarama (...)
Umusiririkare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, undi arakomereka.
Abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, kuri iki Cyumweru tariki 03 Mutarama 2021 bagabye igitero ku mujyi wa Bangassou mu rukerera barawigarurira, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace, Rosevel Pierre (...)
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santarafurika zifatanyije n’iz’Abarusiya ndetse n’izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zasubije inyuma inyeshyamba zo mu mutwe wa CPC zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara uherereye ku birometero bibarirwa muri 80 uvuye mu murwa mukuru, (...)
Inyeshyamba zimaze iminsi zigaba ibitero mu mijyi imwe n’imwe ya Repubulika ya Santarafurika zatangaje ko zitanze agahenge, ariko zisaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa, nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibivuga.
Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Santarafurika, hashingiwe ku masezerano asanzwe hagati y’ibihugu byombi y’ubufataye mu bya Gisirikare.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Zambia, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Zambia rya Kinfinsa, iri shuri rikaba ryigisha ibijyanye no guhosha imyigaragambyo.
Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bishimishije, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa.
Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abayobozi bakuru batatu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi bakekwaho kuba abayobozi bakuru b’ikigo gicuruza abana.
Umugabo yitwitse arashya cyane maze arokorwa n’abapolisi n’abagenzi batambukaga mu gace ka Tahrir, mu murwa mukuru wa Cairo.
Samuel Eto’o wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kameruni yarokotse impanuka ikomeye ubwo yari mu gihugu cy’amavuko ku cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2020 ku muhanda Douala-Bafoussam.
Polisi muri Tanzania yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma y’iminsi mike habaye amatora atemerwa n’abatavuga rumwe n’ishyaka Chama cha Mapinduzi.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cya Sudani kigomba kubanza kwishyura miliyoni 335 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo cyemererwe kuvavanwa ku rutonde rw’abashyigikira iterabwoba.
Muri Nigeria, Polisi yashyizeho umutwe mushya w’abapolisi barwanya abajura, bakaba basimbuye abakoraga ako kazi bahagaritswe bashinjwa guhohotera abaturage.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, umaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje kuhaboneka cyane muri iyi minsi kugira ngo arangize ibibazo by’umutekano muke biharangwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 159 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava (...)