Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku butabazi bw’ibanze, banatanga ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri icyo gihugu.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yaganirije abapolisi 176 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo (...)
Hashize ukwezi inkongi z’umuriro zibasira igice cy’uburengerazuba bwa Amerika. Ahadutse izo nkongi, abantu bashinzwe kuzimya umuriro bagaragaza umunaniro ukabije n’umuhangayiko baterwa no kuba ari bake bakanakomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya (...)
Muri Sudani hafatiwe ikinyabutabire cya "Nitrate d’Ammonium" cyashoboraga guturika kikarimbura umurwa mukuru wose wa Kharthoum.
Muri Mali mu kigo cya gisirikare cya Kati giherereye hafi y’umurwa mukuru Bamako humvikanye urusaku rw’amasasu, bivugwa ko hari n’abayobozi batawe muri yombi, barimo Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita bakunze kwita IBK na Minisitiri w’Intebe Boubou (...)
Abantu 11 bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi muri Bungoma y’Amajyepfo batorotse aho bari bafungiye by’agateganyo.
Hari abagerageje kwica Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, inshuro zirenga 130 muri uyu mwaka wa 2020.
Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba (...)
Ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, umurwa mukuru wa Liban washegeshwe bikomeye n’ibiturika bibiri byaturikiye ku cyambu cya Beirut, ku ikubitiro bigahitana abagera kuri 78 abandi 4000 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki (...)
Abaturage ba Repubulika ya Santarafurika batuye mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui, batangiye guhabwa amazi meza n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yamaganye igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, kigahitana umusirikare umwe w’u Rwanda.
Umwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda avuga ko yari amaze hafi imyaka ibiri afungiwe muri icyo gihugu, amezi atandatu akaba ngo yarayamaze aba mu musarane ku mapingu yambaye uko yavutse.
Guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Mbarushimana Jean Bosco umwe mu Banyarwanda bari barafatiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yavuze ko Uganda iri kuvuga ko kurekurwa kwabo ari imbabazi bahawe, mu gihe barangije ibihano bakabona kubohereza mu Rwanda.
Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Constable (PC) Mbabazi Enid, umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize (...)
Hakizimana Innocent ni umwe mu Banyarwanda 80 bari bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba barekuwe bakagezwa mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2020, banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko mu cyumweru gitaha Leta y’igihugu cye izarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yamaganye iyicwa rya George Floyd wiciwe mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ubufatanye bwo kurwanya irondaruhu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abirabura, bwarenze Amerika aho bwageze mu bihugu by’i Burayi, nyuma y’icyumweru kimwe George Floyd yishwe.
Iyi myigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi amutsikamije ivi ku ijosi kugeza aheze umwuka.
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri hirya no hino ku Isi mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, nibwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho y’Umwirabura aryamye hasi, atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Minnesota mu mujyi wa Minneapolis.
Ubwo yarangizaga kwiga ibyerekeranye no gutwara indege muri Werurwe 2016 mu kigo cya Akagera Aviation, Lieutenant Ariane Mwiza, yabaye umwe mu banyeshuri batsinze neza, icyo gihe bakaba barasoje amasomo yo gutwara indege ari abasirikare 14 bo mu ngabo z’u Rwanda (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi, u Rwanda rurifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro bwa LONI, mu gihe kandi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Muri uyu mwaka, Loni ikaba yarahisemo kuzirikana ku ruhare rw’abagore mu butumwa (...)
Abantu 33 barishwe abandi benshi baburirwa irengero hagati y’itariki ya 11 n’iya 17 Gicurasi 2020, mu bitero bitandukanye bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF mu duce tw’insisiro tw’Umujyi wa Beni, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nka Kokola, Ntoma, Kalya na (...)
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bakomeje kunoza inshingano zabo muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Muri iki gihe, Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019 kugeza uyu munsi icyo cyorezo kigaragara mu bihugu hafi ya byose bigize imigabane yose y’isi.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurinda Pariki y’Igihugu n’ahantu nyaburanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yahamije ko bafite gihamya ko FDLR ziri inyuma y’urupfu rw’abarinzi ba pariki n’abaturage baherutse kwicirwa mu gace ka Rumangabo.
Imyaka 26 irashize ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro kitarangira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Harimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakomeje kuhaba, barororoka, baraniyongera.
Nsengiyumva Théodomir w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, arwariye mu kigo nderabuzima cya Rugarama aho avuga ko yakubiswe n’ingabo za Uganda zirangije ziramuzana zimujugunya ku mupaka wa Cyanika.