Musanze: Gitifu n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagejejwe imbere y’urukiko

Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze n’abayobozi batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, bisobanura ku byaha baregwa.

Ni urubanza rwaburanishijwemo Uwahoze ayobora umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Uwahoze ayobora akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas na DASSO Nsabinama Anaclet hamwe na Dasso Abiyingoma Sylvain.

Abo bayobozi ubwo bagezwaga mu rukiko saa tatu, bagaragarijwe icyaha baregwa cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, basabwa kwiregura kuri icyo cyaha nyuma y’uko batawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ku itariki 14 Gicurasi 2020 bashinjwa gukubita no gukomeretsa ku bushake abaturage babiri ari bo Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste nyuma y’uko ngo bari batari bambaye agapfukamunwa.

Ni urubanza rwamaze amasaha atatu, aho abaregwa bari bafite abunganizi mu by’amategeko babiri, urubanza rutangira ubushinjacyaha busobanura ibyaha abo bayobozi baregwa, bugaragaza n’icyo abatangabuhamya bane bavuga, muri urwo rubanza hakaba hifashishijwe na Video y’ahabereye icyaha.

Ubushinjacyaha bwatangiye bushinja abo bayobozi bane icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bubasabira igifungo cy’agateganyo bagendeye ku ngingo ya 74, iya 75, iya76 na 77 zo mu gitabo cy’amategeko y’ibyaha nshinjabyaha.

Bagaragaje uburyo abo bayobozi bakubise Manishimwe Jean Baptiste na Mushiki we ku itariki 13 Gicurasi 2020, mu masaha ya saa yine z’amanywa babakuye mu rugo ku gahato nk’uko Museruka John, umwe mu bashinjacyaha babiri bari muri urwo rubanza yabivuze.

Yagize ati “Ubwo Manishimwe yari ku muhanda ategereje umuntu bahanye gahunda ko aza kumwishyura amafaranga yari amurimo, yabonye aba Dasso babiri baza bamusatira yirukira iwabo. Nibwo aba Dasso binjiye mu rugo, bakigerayo bafata Manishimwe bamukurura yanga, kugeza ubwo ibiti by’amarembo y’urugo byangiritse ubwo bamujyanaga ku muhanda bakoresheje ingufu”.

Umushinjacyaha yavuze ko bakimara kugeza Manishimwe ku muhanda batangiye kumukubita ari nako atabaza. Nibwo mushiki we yahise atabara, akigera ku muhanda na we baramufata batangira kumukubita, bigera ubwo Umuyobozi w’Akagari ka Kabeza yafashe inkoni nini y’igiti cy’umukoropesho atangira kugikubita uwo mukobwa.

Ngo mu kanya gato ubwo Gitifu w’akagari na Dasso barimo bakubita uwo mukobwa na musaza we, ari nako abaturage bavuza induru batabariza abakubitwa, ngo nibwo Gitifu Sebashotsi yahageze, afata inkoni Gitifu w’akagari yari afite atangira gukubita Nyirangaruye, aribwo imodoka ya Polisi yahageze ihosha izo mvururu.

Muri urwo rubanza kandi hifashishijwe Video yafashwe muri izo mvururu, ndetse hasomwa n’ibitekerezo by’abatangabuhamya bane, bari aho izo mvururu zabereye, aho bashinja ubwo buyobozi icyaha cyo gukubita abaturage no kubakomeretsa.

Ubuhamya bw’umwe muri abo batangabuhamya buremeza ko abo ba Dasso babiri ari bo babaye nyirabayazana w’izo mvururu nk’uko Umushinjacyaha yabigaragaje asomera mu ruhame ubwo buhamya.

Ati “Ubwo Nyirangaruye yabonaga Manishimwe bamukubita atabaza, yavuye mu rugo ajya gutabara musaza we akihagera na we baramufata, Gitifu Tuyisabimana aba ari we umukubita inkoni ya mbere. Nyuma Gitifu w’umurenge Sebashotsi wari wazindukiye mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 akihagera yatse Tuyisabimana ya nkoni atangira guhondagura uwo mukobwa kugeza ubwo bamwambika ubusa mu ruhame, abaturage baje gukiza na bo abirukaho abakangisha inkoni yari afite y’igiti cy’umukoropesho”.

Yongeye agira ati “Imodoka ya Polisi yahise ihagera, Sebashotsi abonye imodoka ya Polisi ahita ahereza Gitifu w’akagari ya nkoni, ahita ayijugunya mu murima w’ibishyimbo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso biba ngombwa ko bajya kuyishaka, ngiyi twanayizanye.

Nyuma y’ibyo birego, Mukambaraga Jeanne Perezida w’inteko iburanisha yasabye abarengwa kwiregura, hanarebwa Video n’amashusho byafatiwe muri izo mvururu, ari na byo ubushinjacyaha bwagiye bushingiraho busabira abarengwa gufungwa by’agateganyo.

Sebashotsi wabimburiye abarengwa, mu kwiregura kwe yemera icyaha aregwa ariko avuga ko atagikoze ku bushake ahubwo ko ari bwo buryo yahisemo bwo gukemura amakimbirane no gukiza Dasso Nsabimana Anaclet wari mu bubabare aho yari yarumwe ku kuboko.

Yagize ati “Ndemera icyaha cyo gukubita Nyirangaruye, gusa nabikoze mu buryo bwo guhosha imvururu no gukiza Dasso waribwaga amenyo na Nyirangaruye. Ntabwo namukubise ku bushake kuko ntabwo ari umuntu nsanzwe nzi, naje hari imvururu nyinshi abantu basahinda bari mu gihiriri, hari uwari afite inkoni ndayimwaka ngira ngo mposhe imvururu by’umwihariko nkiza Dasso wari wafatishijwe amenyo na Nyirangaruye, kwari ukumukanga ngo amurekure, nayimukubise rimwe ku kibuno mu buryo ntagambiriye”.

Gitifu Sebashotsi abajijwe kuri Video agaragaramo yitwara nabi muri izo mvururu yagize ati uwafashe iyi video yari afite ikindi agambiriye, inkoni ndemera ko nayikoresheje ariko kwari uguhosha imvururu, ntabwo nari ngambiriye gukubita abaturage.

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ibigaragara muri video bidakwiye gushingirwaho bishinja icyaha Sebashotsi, kuko ibyo yakoze ngo ari bwo buryo bwari busigaye mu guhosha imvururu.

Ati “Ntabwo yari kubasha gukoresha ijwi muri kariya kavuyo mbonye muri video, ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko akubita. Nta kundi yari kubigenza ngo abo bantu barekurane. Nabonye muri Video Sebashotsi abwira uyu mukobwa ati haguruka tugende, uyu Sebashotsi Jean Paul murabona ko ari umusore ufatika, iyo aba umunyarugomo yari kumwongeza izindi nkoni ntiyari kumwinginga”.

Abo bunganizi bavuze ko urukiko rudakwiye kureba ibintu mu ruhande rumwe, bakareba n’uruhare rwa Nyirangaruye muri izo mvururu, bavuga ko iyo Nyirangaruye aza gukiza musaza we atarwanya inzego z’umutekano, ko izo mvururu zitari kuba, basaba ko Sebashotsi arekurwa akaburana adafunze dore ko yari yatangiye na gahunda yo gusaba imbabazi nk’uko umwe mu bamwunganira yabivuze yifashishije ingingo ya 97 y’itegeko rigenga imiburanishirize nshinjabyaha.

Ati “Iki ni icyaha kitatuma atoroka dore ko yari yatangiye gahunda yo gusaba imbabazi Nyirangaruye yakubise. Ni umugabo ufite urugo usanzwe arangwa n’imyitwarire myiza, nta cyatuma asibanganya ibimenyetso, kurekurwa ni inzira nziza yamutera gukomeza umugambi yatangiye wo gusaba imbabazi n’umuryango uremera gutanga ingwate zisabwa”.

Ku bandi baregwa, umwe witwa Dasso Nsabimana Anaclet wagaragaye muri Video akubita Nyirangaruye inshyi, ni we wemera icyaha avuga ko yabitewe n’uburakari nyuma y’uko Nyirangaruye yari amaze kumuruma ku kuboko.

Gitifu w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas na Dasso Abiyingoma Sylvain bo barahakana icyaha baregwa, basaba kurekurwa, nyuma y’uko ngo muri video nta kimenyetso kibagaragaza bakubita abaturage.

Ubushinjacyaha bwagaragaje raporo ya muganga y’uko Nyirangaruye yakomerekejwe cyane ku bubabare bwo ku kigero cya 80%, aho bishobora kumuviramo ubumuga budakira.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’ubushinjacyaha n’ukwiregura kw’abaregwa, Perezida w’inteko iburanisha urwo rubanza, yavuze ko ruzasomwa kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi 2020 saa mbili za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bayobozi turifuzako hakurikizwa itegeko icyaha cyabahama agahanwa hakurikije icyo amategeko ateganya m.
Kugirango Babere akabarore kubandi bayobozi bose bahindutse abategetsi ibitajyanye na porotike y’Urwanda rwacu aho rugeze kurubu.
Kuko ahanini izo videos zamabi yabo arizimwe abafite imyumvire mibi kubwikimwaro cyibyo bakoze bifashisha muruhando mpuza mahanga, kubwinyungu zabo bwite tutifuza nokumenya kugeza ubu.

Joachim nsanabo yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Oya bazabahane bihanukiriye ntampamvu zo gukubita abaturage nuko na President wacu arabyanga.
Gitifu uhosha imvururu akubita aranyishe pee.

Butera yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka