Tariki 12/01/2012 ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mu ihuriro ry’umuhanda w’ahitwa ku Bigega habereye impanuka y’imodoka yagonze umunyegare agakomereka bikomeye.
Umunyeshuri Hategekimana Jean Rick w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe acumbikiwe kuri station ya polisi Gasaka, guhera tariki 09/01/2012, azira kwiba ibikoresho by’undi munyeshuri wiga ku ishuri ryisumbuye rya ADPR Gasaka.
Ingona zongeye kwicira umuntu zirangije zita ibisigazwa by’umubiri we ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo cyo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima.
Polisi y’igihugu irashakisha umuntu wiyitaga umupasiteri wasengeraga ku rusengero rw’Abametodisite ku Kacyiru, wabeshye abanyeshuri bagera kuri 290 ko azabafasha kwiga no kubaha ibikoresho by’ishuri.
Bizimana Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagame azira kuba yaribye igikapu cy’umunyeshuri agatwara ibikoresho byarimo.
Umusore witwa Nizeyimana Frederic, tariki 10/01/2012, yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’akagari ka Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, azira kwiba ibiro 150 by’ibirayi yatwaye tariki 23/12/2011, ubwo umukoresha we yari amutumye kubigura akabitwara atishyuye.
Abantu bataramenyekana, mu ijoro ryo ku itariki 7 rishyira tariki 8 uku kwezi, batemye inka ya Bugingo Fulgence wo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza ihita ipfa.
Abaturage bo mu kagari Nyagahinga ko mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera basabye ubuyobozi ko umugabo witwa Ndabagoragora Jean Bosco asubizwa mu buroko kuko yafunguwe ku buryo budasonutse kandi yaratemye umugore we ndetse n’abandi bantu bane ariko ntibapfa.
Ejo, tariki 09/01/2012 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu karere ka Nyanza habereye induru yatizwaga umurindi n’abantu basaga 100 bashinjaga umukecuru w’imyaka 52 ukekwaho kuba yifashisha injangwe mu kuroga abantu.
Umusaza Nsanzabaganwa Silvestre wari utuye mu kagari ka Bwenda umurenge wa Kibumbwe akarere ka Nyamagabe, mu ijoro rya tariki 08/01/2012, yivuganywe n’abagizi ba nabi bamukase ijosi bamutwara ururimi.
Nsabimana w’imyaka 21 y’amavuko wo mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera arwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata nyuma yo kwiyahura akaza kurohorwa.
Umugabo witwa Urimubabo utuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera hamwe n’abandi bane bafungiye kuri sitatio ya polisi ya Gahunga bakekwaho kwica Nyiranganizi Joyce, umugore wa Urimubabo.
Mugisha David Livingstone wari umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyagatare na Vita Emmanuel wari umwungirije, kuva tariki 05/01/2012, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare bacyekwaho kwigwizaho imitungo badafitiye ibyangombwa bigaragaza ko ari iyabo.
Francoise Uwamahoro ufite imyaka 20, kuva tariki 06/01/2012, ari mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga arinzwe na polisi kubera ko yataye umwana yari amaze kubyara mu musarane.
Umusore witwa Ildephonse Musonera w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe arwariye mu bitaro bya Kigeme guhera tariki 06/01/2012 nyuma yo guterwa n’abasore babiri bava indimwe bakamukubita bikomeye bakamuvuna amaguru bakanamukomeretsa mu mutwe.
Binama Emmanuel w’imyaka 19 taliki ya 24/12/2011,yishwe n’abasore baturanye aribo Harelimana Maric w’imyaka 19 abandi n’abandi batatu barimo Nsengiyumva Abubakari w’imyaka 17, nsengiyumva Yunusu w’imyaka 18 na Twagiramana w’imyaka 17, bamuhoye ko yari yarabareze kubera ibikorwa by’ubujura.
Umugore witwa Uwutuma Hadidja wo mu kagari ka Gatanga mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera yirirwa ndetse akanarara ku biro bya polisi ya Ruhuha ahafungiye umugabo we Nzabakenga Aboudul. Avuga ko azahava aruko umugabo we afunguwe.
Umugabo witwa Bimenyimana Eric ukomoka mu kagari ka Rebero mu murege wa Muko mu karere ka Gicumbi afungiye muri gereza ya Miyove azira kwica umwana w’umugore we.
Nsengimana Ignace afungiye kuri polisi ya Gasaka akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amahimbano. Avuga ko ayo mafaranga yayahawe n’undi muntu atazi.
Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Mpazimaka Daniel, akuricyiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi mu mujyi wa Nyamagabe.
Ndahimana Narcisse w’imyaka 35 y’amavuko wari umukuru w’umudugudu wa Karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari n’umwe mu bajyanama b’ubuzima bamusanze mu nzu yapfuye kandi nta gikomere.
Polisi mu karere ka Nyamagabe, tariki 04/01/2012, yarekuye abagabo 100 n’abagore 19 bari bafungiye ku kigo cyakira inzererezi zo mu karere ka Nyamagabe kiti mu murenge wa Tare nyuma yo gusaba imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge ndetse baniyemeza kujya berekana ababikoresha.
Tariki 03/01/2012, mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana habonetse umurambo w’umugabo witwa Karuranga Emmanuel w’imyaka 46 y’amavuko ariko uwamwishe ntaramenyekana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, arishimira ko muri rusange umwaka wa 2011 wagenze neza mu bijyanye n’umutekano mu karere ayoboye uretse inkangu urumogi ndetse n’amakimbirane mu miryango.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza barinubira icyo bita ibihano bidakwiriye bahabwa na bamwe mu bayobozi; aho usanga ngo bamwe bakubitwa bikagera n’aho bibaviramo gukomereka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita, riravuga ko Gratien Nsabiyaremye yafashwe azira ubujura aho gushimutwa nk’uko radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) yabitangaje.
Mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera mu mudugudu wa Marembo, haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gihitana abantu babiri kinakomeretsa abandi 16, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege.
Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Harerimana Cleophas azira kwica umugore basezeranye witwa Giraneza Euprasie.
Mukamana na Kankundiye bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore bakurikiranyweho kuroga Mbonigaba bamuziza ko we n’abandi bari kumwe mu rusengero basabye Mukamana kujugunya uburozi beretswe ko afite.
Abapolisi bagera kuri 56, tariki ya 05/01/2012 bazerekeza mu ntara ya Darfur, mu gikorwa cyo gukomeza kubumbatira umutekano gihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye, mu Butumwa bwiswe UNAMID.