Nyanza: Ubugizi bwa nabi bwakorewe Uzabakiriho Spéciose bufitanye isano no kwibasira uwarokotse Jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko ubugizi bwa nabi bwakorewe umukecuru witwa Uzabakiriho Speciose bufitanye isano no kwibasira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu nama yagiranye n’abaturage kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagize ati: “Biriya bikorwa bifitanye isano no kugirira nabi uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994”.

Iyo nama yari igamije guhumuriza umukecuru witwa Uzabakiriho Speciose wacitse ku icumu rya Jenoside uherutse kwibasirwa n’ibikorwa by’abagizi ba nabi.

Abo bantu batigeze bamenyekana, bamwibye ihene ebyiri izindi eshatu bagasiga baziciye amajosi.

Icyo gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 22/04/2012.

Murenzi Abdallah kimwe n’abaturage bo mu midugudu ya Kamushatsi na Kinyogoto bari bitabiriye iyo nama, biyemeje gufata ingamba zo gukosora ibikorwa nk’ibyo mu gihe hagishakishwa ababikoze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka