Ndayambaje Jean Claude na Ndamage Job bari basanzwe ari abakozi b’ikigo gicunga umutekano cya Intersec Security, guhera tariki 18 mata 2012, bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare bakekwaho gushaka gusahura Banki y’Abaturage ya Nyagatare.
Mukamurera Beneconcilia wo mu kagali ka Muguramo, umurenge wa Rubaya, akarere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mulindi kuva tariki 19/04/2012 akekwaho kwiba ifumbire mvaruganda ingana n’ibiro ibihumbi bibiri.
Abantu batanu barwariye mu bitaro bikuru bya Byumba nyuma yo gukomerekera mu mpanuka ya Fuso ebyiri zagonganiye mu kagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi 14h00 uyu munsi tariki 19/04/2012.
Umurambo w’uwitwa Mukandori Sesiliya uri mu kigero cy’imyaka 60 watoraguwe mu mudugudu wa Mirambi, akagari ka Kirehe mu murenge wa Kirehe tariki 18/04/2012 ahagana 16h00. Uyu murambo wari umaze icyumweru.
Umugabo witwa William Sano ari mu maboko ya polisi kuva tariki 11/04/2012 azira ubutekamutwe bwo kwiyita umupolisi ukora mu ishami rya polisi rishinzwe iperereza (CID) maze akiba Meddy Kitanywa amafaranga ibihumbi 120 amukangisha ko yamufunga.
Niyibizi Emmanuel, umugabo w’imyaka 40 wo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi ari mu maboko ya polisi azira gukorera mubyara we ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka.
Nshumusho Mutabazi, umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wo mu murenge wa Nyabimata wo mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi nyuma yo kwica abavandimwe be babiri abakubise agafuni mu mutwe.
Imodoka y’ubwoko bwa Toyota 4Runner yakoze impanuka mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 16/04/2012 mu mudugudu wa Bigogwe, akagali ka Kintare, umurenge wa Kivuguruga, umushoferi wari uyitwaye aburirwa irengero.
Biramahire Jean Damascene w’imyaka 25 wo mu kagali ka Nyinya, umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma kuva tariki 16/04/2012 afungiye kuri station ya polisi ya Kibungo azira gukata amara y’inka z’abaturanyi zigapfa.
Polisi y’igihugu irasaba abantu bakoresha ikoranabuhanga kwitonda kuko muri iki gihe hari ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byibasiye isi bigenda kandi byatangiye kugera no mu Rwanda.
Muri iki gihe hari abatekamutwe bakoresha ikoranabunga rya telefone bakabeshya abantu ko bababoneye akazi gahemba amafaranga menshi kugira ngo babone uko babarya amafaranga cyangwa se babiba amatelefone.
Amazi y’imvura n’imigezi yahitanye abantu batatu mu turere dutandukanye barohamye mu migezi, undi aguye mu kizenga cy’amazi kuva tariki 14/04/2012.
Abanyeshuri batanu bo muri Ecole Secondaire Rukara bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, kuva tariki 12/04/2012, bakekwaho kwiba mudasobwa eshanu mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Muzizi ryo muri uwo murenge.
Umwana w’imyaka itanu y’amavuko wo mu nkambi y’Abanyekongo iri mu mudugudu wa Gihembe, umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi yitabye Imana azize impanuka y’umuriro yabereye muri iyo nkambi mu ijoro rishyira tariki 15/04/2012.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/04/2012, umurambo wa uwitwa Barthazar Uwizeye watoraguwe mu musarani w’inyubako z’amashuri ya ETO Gatumba, nyuma y’amasaha 12 yari amaze yapfuye.
Kanyamibwa w’imyaka 55 y’amavuko wari utuye mu Kagali ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga yapfuye tariki 10/04/2012 ahitanwe n’inzoga nyinshi yanyweye.
Maridadi Musabyimana w’imyaka 31 yiciwe mu mudugudu wa Susa, mu kagari ka Musanze, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze tariki 11/04/2012. Nubwo iperereza rigikorwa, bicyekwa ko yaba yishwe na mugenzi we bita Kazungu bapfa kutumvikana uko bagombaga kugabana amafaranga yari yavuye mu byo bibye.
Nyandwi Cyprien w’imyaka 27 y’amavuko, arwariye ku kigo nderabuzima cya Congo Nil mu karere ka Rutsiro kubera inkoni yakubiswe n’umugabo witwa Habimana Emmanuel, ubwo yari amusanze yihagarika ku gikuta cy’inzu y’akabari Habimana acururizamo.
Mugabarigira Jean bahimba Mironko ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatirwa iwe mu urukerera rwa tariki 12/04/2012 ari kubaga inka ya Mutsindashyaka Joel utuye mu Kagali ka Mbyo umudugudu wa Kabeza.
Nshimiyimana Iradukunda uzwi ku izina rya Ragadi yafashwe n’abaturage mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, tariki 10/04/2012, akekwaho kwiba ibiro 40 by’ibirayi mu mirima y’abaturage.
Umugabo witwa Nshimiyimana Eugene w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, tariki 10/04/2012, yishe abana be babiri na nyina ubabyara abatemesheje umuhoro bivuye ku makimbirane yari hagati ye n’uwo mugore bashakanye.
Abana babiri bari mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko bagejejwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera baregwa kumanura amatara ku mazu bakajya kuyagurisha.
Umwe mu Banyakoreya batuye mu mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, saa kumi z’umugoroba wo ku wa 9/4/2012 yasanze bakinguye inzu acumbitsemo bamwiba ibikoresho bitandukanye.
Obed Byiringiro, umwana w’umwaka umwe w’amavuko uvuka mu Murenge wa Murindi, Akarere ka Kayonza tariki 08/04/2012 yanyereye mu muferegi wuzuye amazi ahita yitaba Imana.
Umugore witwa Julienne Nyiranteziryayo yitabye Imana taliki 09 Mata 2012 aguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera mu karere ka Rutsiro.
Umurambo w’uwitwa Niyoyita Jean De Dieu watoraguwe tariki 06/04/2012 wakaswe ijosi mu mudugudu wa Mvumba akagali ka Kirama umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma.
Ahagana mu masaa moya z’umugoroba wo ku kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/04/2012, abarinzi bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Cyambwe, giherereye mu kagari ka Cyambwe, umurenge wa Musambira, batangaje ko baburiye irengero ibendera ry’igihugu ry’icyo kigo.
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu mujyi wa Gisenyi igana mu karere ka Karongi yakoze impanuka tariki 05/04/2012 ahagana saa moya za nijoro ikomeretsa abantu 13 harimo umubyeyi utwite.
Muragijimana wo mu mudugudu wa Gatwa, akagali ka Bugaragara umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo yishe umugore we witwa Nyirandayambaje Claudine mu gicuku cya cy’ijoro rishyira tariki 06/04/2012 akoresheje isuka.
Polisi ishinzwe kurwanya magendu (RPD) mu Karere ka Nyagatare, tariki 04/04/2012, yataye muri yombi umuntu wari utwaye ibicuruzwa bya magendu mu modoka. Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye amakarito 153 y’inzoga ya chief waragi n’amajerekani 10 ya kanyanga.