Muri Tanzania, umuryango umwe uri mu gahinda gakomeye ko kubura abana bawo barindwi bishwe n’umuturanyi wabo bivugwa ko yabaroze, abitewe n’uburakari bw’uko bamwibye inkoko bakayirya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda(RDF) n’abandi bagize Inzego z’Umutekano, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, yizeza ababuze ababo ko Leta izakomeza kubaba hafi.
Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ndetse na mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.
Umuhungu n’umukobwa bakundanaga bo mu gace ka Makindye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, baravugwaho guterana icyuma kugeza ubwo bombi bashizemo umwuka nk’uko polisi yabitangaje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ku munsi wa Noheli habaye impanuka imwe y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umwana. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Kiyovu, ahagana saa kumi z’igicamunsi, ku modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, yaturukaga i (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku munsi Mukuru wa Noheli wizihizwa n’abatari bacye, habaye impanuka ebyiri zakomerekeyemo abantu.
Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police) yungutse abapolisi bato 2,072 bemerewe kwinjira muri urwo rwego kugira ngo bafatanye na bagenzi babo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operation Forces, SoF) nyuma yo gusoza amasomo y’amezi 10 yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Muri Repubulika ya Tchèque, umwiyahuzi yishe abantu 15 abarashe, abandi basaga 10 barakomereka, muri Kaminuza iherereye muri Prague, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi, Polisi ikaba yemeza ko uwo wishe abantu yari umunyeshuri wigaga muri iyo Kaminuza, na we akaba yahise araswa arapfa.
Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugikorera isuku.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General.
Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DGM) bwasabye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu gufunga imipaka mu gihe kiba kiri mu matora.
Abantu 18 bafunzwe bakekwaho gucuruza inzoga z’ibiyobwenge harimo Zebra Waragi ndetse kanyanga, bakaba barafashwe mu minsi ibiri gusa.
Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) bwatangaje ko nubwo Leta ya Congo Kinshasa itashimye ko izi ngabo zikomeza akazi ko kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishimira ko mu gihe bari bahamaze bagerageje guhagarara hagati bigatuma imirwano itagira ubukana, (…)
Ingeri z’abantu batandukanye bakiriye neza icyemezo cyatangajwe cyo kongera amasaha yemerera ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari gukomeza gukora mu masaha y’ijoro, kuva tariki 15 Ukuboza 2023 kugera tariki 7 Mutarama 2024.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zateguye igikorwa cyo kwakira ku meza abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa mu Burasirazuba bwa Congo, bwashinje ingabo za Leta kutubahiriza agahenge k’amasaha 72 katanzwe.
Mu muhanda w’igitaka uva mu isantere ya Batima werekeza ku kiyaga cya Rweru mu Karere ka Bugesera, habereye impanuka yahitanye abantu babiri, undi umwe arakomereka bikomeye. Ababibonye bavuga ko abo bantu batatu bagendaga n’amaguru bagonzwe n’imodoka ya padiri wabaturutse inyuma, akaba ngo yihutaga agiye gusoma misa.
Abatuye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bajyaga bumva iby’icuruzwa ry’abantu ntibabisobanukirwe, ariko ko aho babisobanuriwe basanze bagomba kugira uruhare mu kurirwanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gutwara ikinyabiziga yasinze akagonga abantu 10 biganjemo abanyeshuri, umwe ahita yitaba Imana.
Abagore 19 baba mu buyobozi butandukanye hirya no hino ku isi, bahuriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy/RPA), mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo kuba abayobozi mu butumwa bw’amahoro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abarwanyi ba M23 ngo baba bafashe agace ka Mushaki, basatira umujyi wa Sake uri mu birometero 15, abandi barwanyi bakomeza icyerekezo kibaganisha mu Burengerazuba bwa Sake.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bugiye gusubirana ibice abarwanyi bawo bari baravuyemo kugira ngo bigenzurwe n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zari mu butumwa bwo guhagarika intambara.
Colonel Protogène Ruvugayimikore, wari uzwi ku mazina y’amahimbano nka Ruhinda, Gatokarakura na Zolo, yapfuye mu ijoro tariki ya 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro mu mujyi wa Goma nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyari mu cyumba cye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 umaze iminsi ashakishwa akekwaho gucukura umwobo mu rugo rwe ndetse agashaka kuwutamo umumotari mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Nyuma y’uko Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Ingabo z’uyu muryango zitazongererwa igihe cyo gukorera muri Kivu ya Ruguru muri Congo(DRC), abasirikare b’abanya-Kenya babimburiye abandi mu gutangira gutaha iwabo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.
Abagabo batanu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukecuru bamuteye amabuye bamushinja kuroga.
Nkurunziza Ismael utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke arashakishwa nyuma yo gukekwaho gushaka guta umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu.
Abantu 12 batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke riburiwe irengero.