Abaturage bo muri imwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’abajura bakomeje kwigabiza amashyamba yabo bagakokora amababi y’ibiti bakayagurisha abashoramari bashinze inganda ziyakamuramo umushongi w’amavuta bivugwa ko yaba yifashishwa mu buvuzi.
Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 habereye impanuka y’imodoka zagonganye, umuntu umwe ahita apfa abandi 18 barakomereka bikomeye.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gasabo yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, wari utekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga.
Colonel Stella Uwineza, mu kiganiro yatanze ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024 ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore, yavuze ku rugendo rwe rwo kujya mu gisirikare.
Mu Kagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.
Amashyirahamwe y’Abanyamulenge hirya no hino ku Isi, arasaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), gufata ingamba zihamye zo gutabara abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa no gufungwa, mu cyo ayo mashyirahamwe yita akarengane.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye telefone 167 zari zaribwe, hamwe na bamwe mu bakekwaho kuziba, kuzikuramo kode no kuzihindurira ibirango.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage kugera ku iterambere n’imibereho myiza.
Ibyihebe byagabye igitero mu Kiliziya mu Majyaruguru ya Burkina Faso, byica abakirisitu 15, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu Misa kuri Paruwasi ya Dori.
Mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye mu bice bya Nyabugogo, Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje ya (…)
Abacuruzi b’inzoga mu Karere ka Muhanga baratangaza ko batunguwe no guhabwa ibihano birimo no gufungwa, kubera kuzicuruza mu masaha y’akazi, bakibaza igihe amasaha yabo y’akazi azajya atangira, dore ko batangiye guhanwa batanabanje kuganirizwa ngo bamenyeshwe ibijyanye n’ayo mabwiriza mashya.
Nkubana Jean Bosco uri mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica umusore witwa Nshimiyimana Daniel bakamuta mu bwiherero yatawe muri yombi. Nkubana Jean Bosco w’imyaka 37 y’amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Rwintare, yafatiwe mu Mudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kigarama mu (…)
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yatumye umusozi utenguka wangiza umugezi wa Rusizi n’imyaka y’abaturage. Uwo musozi uherereye mu Murenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye, Umudugudu wa Rugerero.
Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kubera ko batabyemererwa n’itegeko.
Abantu bivugwa ko bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amacumu, bateye agasantere k’ubucuruzi ka Mutara mu Murenge wa Mwendo, baragasahura banatema abaturage barimo n’abanyerondo.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yasobanuye ibyerekeranye n’imyiteguro y’u Rwanda mu kurengera umutekano warwo, muri iki gihe havugwa intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Saïd Chanegriha, yatangiye uruzinduko rw’akazi agirira mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’Igisirikare.
U Rwanda rwatangaje ko ruhangayikishyijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC n’ubufatanye hagati y’iki (…)
Perezida Paul Kagame, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Dubai, Lt General Abdullah Khalifa Al Marri, yasuye icyicaro gikuru cy’iyi Polisi, agaragarizwa ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’udushya bikoreshwa mu gucunga umutekano.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko imibare y’abamaze guhitanwa n’ibitero by’ingabo ze muri Palestine ikabije, kandi ko ibyo bitero bigomba guhagarara.
Imirambo y’abantu babiri yabonetse muri ruhurura igabanya Umurenge wa Gikondo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024.
Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana. Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo (South African National Defence Force - SANDF) bwatangaje ko abasirikare babiri b’igihugu cya Afurika y’Epfo boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya umutwe wa M23 bahitanywe n’igisasu barashweho, mu gihe abandi batatu bakomeretse bikomeye bakaba barimo kuvurirwa mu mujyi wa (…)
Abari mu gikorwa cyo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet babonye umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Bintou Keita, yamaganye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.
Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, abaturage bawusanze umanitse mu giti, bakeka ko yaba yiyahuye.
Ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yafashwe n’inkongi tariki 10 Gashyantare 2024 irashya irakongoka. Byabereye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongereye ibitero ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 mu bice bya Kibumba, Mweso na Sake.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya Ngarama TSS harimo n’aho abakobwa bararaga.