Mu ishuri rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, harimo kubera imyitozo ya Gisirikari yitwa Ushirikiano Imara, ihuza ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ayinkamiye Cecile wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare yafashwe na Polisi ya Nyagatare akekwaho guhohotera abana.
Inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje guhiga abarwanyi ba ADF bavugwaho kugaba igitero ku kigo cy’amashuri yisumbuye, abantu 42 biganjemo abanyeshuri bakahasiga ubuzima, abandi batahise bamenyekana umubare bagashimutwa.
Ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangiye inama y’iminsi ibiri yiga ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera (Symposium on Peace, Security and Justice).
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya RDF avuga kuri bimwe mu byatumye abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye 116 birukanwa ku mirimo yabo ndetse 112 muri bo amasezerano yabo araseswa.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yabwiye Abofisiye bakuru baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika ko bahanzwe amaso mu kubakira ku bumenyi bakesha amasomo bahawe, abasaba kurushaho gusigasira ubusugire bw’ibihugu bakomokamo.
Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Karere ka Nyagatare bafite impungenge ko ibinyabiziga byabo bishobora gutezwa cyamunara kubera kunanirwa kwishyura amadeni y’amakosa batakoze, bikekwa ko biterwa n’abahindura ibirango by’ibinyabiziga.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Santarafurika, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro(MINUSCA).
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023, itsinda riturutse mu Ngabo z’u Bufaransa (FAF) riyobowe na Brig Gen Fabien Kuzniak, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane n’Amahanga, ryatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Lt Col Simon Kabera wagizwe Umuvugizi Wungirije w’ Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, afite imyaka 50 y’amavuko, kuko yavutse mu 1973. Yavukiye muri Uganda, akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda mu 1962.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo, naho Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, kasabye ko intambara irimo kubera muri Sudani ihita ihagarara, hagakurikiraho ibiganiro bigamije kugera kuri politiki ya demokarasi irambye yatuma amahoro agaruka muri icyo gihugu kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo by’intambara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yatangaje ko imibiri y’abantu 12 bafite mu nyubako y’Akagari yabonetse muri 2019, muri Santere ya Mizingo, itinda gushyingurwa kuko babanje gushakisha amakuru kuri iyo mibiri kubera ko hari abavugaga ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (...)
Perezida wa Santarafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra, yagiranye ibiganiro n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’izi iki gihugu ziri mu murwa mukuru, Bangui.
Umusore w’imyaka 22 yafatiwe mu cyuho mu Karere ka Ngororero, agerageza gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe mudasobwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 inkongi y’umuriro yibasiye inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacururizwamo intebe.
Major Gen. Aphaxard Muthuri Kiugu, uherutse gutangira imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za Kenya ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashima ibyagezweho n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Regional Force - EACRF), akizeza ko azanye ubunararibonye mu bijyanye no kuyobora (...)
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazihanganira abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko yo guhagarara mu gihe bageze ku nzira zambukiranya umuhanda zagenewe abanyamaguru (Zebra Crossing), mu rwego rwo kubaha abanyamaguru barimo batambuka.
Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma cyagaragayeho umuriro nk’usanzwe waka mu gihe kirimo kiruka.
Umugore witwa Kouri Richins, ni umubyeyi w’abana batatu, wanditse igitabo nyuma y’urupfu rw’umugabo we, agamije gufasha abana be gushobora guhangana n’agahinda batewe n’urupfu rwa se witwaga Eric Richins.
Umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw’umuhanda yamaze gushiramo umwuka, bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.
Perezida Paul Kagame yakoranye inama n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse kuboneka mu muhanda mu Karere ka Rusizi yapfuye.
Umutwe wa M23 wavuze ko nta bitero wagabye ku matariki ya 13 na 15 Gicurasi 2023 ahubwo ko ibyo ari bihuha byahimbwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ngo bibe urwitwazo rwo kongera kugaba ibitero kuri uyu mutwe.
Umugabo witwa Ndahiro John yapfiriye mu nzu, nyuma yo gusaba ko bamuhamagarira ubuyobozi kuko yumvaga ngo agiye gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwagitanga, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda, mu ijoro ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.
Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yapfiriye mu kigo cy’ishuri yigagamo, nyuma y’icyumweru yari amaze aharwariye. Uwo mukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze, ikigo cy’Amashuri giherereye mu Karere ka Musanze.
Abazwi nk’Imboni z’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Tanzaniya, bavuga ko bashyize imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge na magendu (ibicuruzwa byinjizwa bidasoze) kuko iyo binyuze ku mupaka bigasora, amafaranga abivuyemo ari yo agaruka akubaka Igihugu.
Itariki ya 2 Gicurasi 2023 ni umunsi utazava mu mutwe urugo rwa Nteziyaremye Feza na nyakwigendera Mukamanzi Genereuse. Ibiza byabaye kuri iyo tariki ishyira iya 3 Gicurasi byasize amatongo ahari hatuye uyu muryango n’urwibutso rw’umwana w’amezi atandatu Nteziyaremye yasigiwe n’uwo bari barashakanye watwawe n’umwuzure.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibyumba bitandatu (6) zubatse kuri Ecole Kina.