Basobanuriwe iby’icuruzwa ry’abantu, biyemeza kugira uruhare mu kurirwanya

Abatuye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bajyaga bumva iby’icuruzwa ry’abantu ntibabisobanukirwe, ariko ko aho babisobanuriwe basanze bagomba kugira uruhare mu kurirwanya.

Umuyobozi muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, yasobanuriye abatuye i Ngoma ibijyanye n'icuruzwa ry'abantu
Umuyobozi muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, yasobanuriye abatuye i Ngoma ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu

Babivuze nyuma y’ikiganiro bagiriwe n’umuyobozi muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, tariki 4 Ukuboza 2023, wabasobanuriye ko abenshi bacuruzwa ari urubyiruko, ariko ko n’abakuru badasigara.

Yanabasobanuriye ko rikorwa mu buryo bw’ubushukanyi aho abacuruzwa babeshywa ibyo bakeneye, cyane cyane akazi, bakazisanga baragizwe ibikoresho by’abo bashyiriwe, aho guhabwa ibyo bizezwaga.

Hari aho yagize ati “Umuntu avanwa i Burundi yizeye ko agiye gushyikirizwa uzamuha akazi i Kampala. Ntaba azi ko nagera i Kampala bari bumuhe abandi bamubwira ko bamushyikiriza abandi bamuha akazi, yagera i Nairobi na ho bikaba uko, yagera muri Afurika y’Epfo na ho bikaba uko, kugera ageze ku ushaka kumugira igikoresho.”

Yakomeje agira ati “Abo bose bamuhererekanya ni ko bagenda bishyurwa, ari na yo mpamvu uwamutumyeho amukoresha ibyo ashaka byose nk’uburyo bwo kwiyishyura, mu buryo butagendanye n’imirimo umuntu muzima yagombye kuba akora.”

Mu mirimo abantu bacuruzwa bakoreshwa harimo uburaya cyane cyane ku b’igitsina gore ndetse n’imirimo y’ubucakara ku b’igitsina gabo. Harimo no kubakuramo imyanya imwe n’imwe y’umubiri. Ibi byose bituma uwagurishijwe n’ubwo yatabarwa agasubizwa iwabo, asubirayo yarabaye igisenzegeri cyangwa arwaye ibirwara, harimo n’ibidakira.

Ntirenganya yanasonbanuye ko ubu bucuruzi bushobora gukorerwa imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, kandi ko abajyanwa hanze y’igihugu akenshi usanga ababajyanye babashakiye ibya ngombwa biriho amazina y’amahimbano ku buryo kubashakisha bigorana.

Ikindi, ngo akenshi bakunze kwinjizwa mu bindi bihugu banyujijwe ahatemewe, ari na yo mpamvu yasabye abatuye mu Murenge wa Ngoma, nk’abaturiye umupaka, kugaragaza abambutse bitemewe kuko hari ubwo batabara abari bagiye kugurishwa, ariko na none na bo ubwabo bagatoza abana babo gushishoza, bakazirikana ko ibishashagirana byose bitaba ari zahabu.

Abatuye i Ngoma bitabiriye ari benshi ibiganiro bivuga ku icuruzwa ry'abantu
Abatuye i Ngoma bitabiriye ari benshi ibiganiro bivuga ku icuruzwa ry’abantu

Ku kibazo cyo kumenya umubare w’Abanyarwanda baba bazwi bacurujwe, Ntirenganya avuga ko bahari ariko atari benshi ugereranyije n’abaturuka i Burundi banyuzwa mu Rwanda.

Icyakora atanga urugero rw’umusore wiga mu mashuri yisumbuye mu Ruhango wigeze kujyanwa muri Kenya abeshywa akazi, akisanga asigaye yikorezwa imizigo y’ibiro 150, atanabihemberwa, ubu bikaba byaramuviriyemo kugenda yunamye.

Abenshi mu batuye i Ngoma bavuga ko bajyaga bumva ko abantu bagurishwa, ariko ko babyumvaga mu buryo butari bwo.

Umusaza umwe yagize ati “Twumvaga ko ubucuruzi bw’abantu ari nka kwa kundi bajyana abana i Kigali bakajya gukorera abantu. Ibyo kwambuka bajya mu mahanga ntabwo twari tubizi.”

Muri rusange kandi bavuga ko abagwa mu mitego y’ababacuruza babiterwa n’ubukene. Marie Ishimwe ati “Ubu se naba nabuze umwenda wo kwambara wandangira akazi nkabyanga? Aho gusambana wajya kuyakorera. Ntabwo uhita utekereza aho bakujyana, utekereza akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, asaba urubyiruko kwiga imyuga, abatakiga bakibumbira mu makoperative kuko ari yo yabafasha kubasha kwegeranya imbaraga, bagakora, bityo ntibagwe mu mitego y’ababashukisha akazi.

Abatuye i Ngoma bishimiye ibisobanuro bahawe ku icuruzwa ry'abantu, biyemeza kugira uruhare mu kurikumira
Abatuye i Ngoma bishimiye ibisobanuro bahawe ku icuruzwa ry’abantu, biyemeza kugira uruhare mu kurikumira

Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, mu ngingo yaryo ya 18 rivuga ko uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).

Reba ibindi muri iyi video:

Video: Salomo George/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka