Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Reramacumu, ahagana saa 18h30 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 habereye impanuka, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya Ritco yavaga i Kigali yerekeza Muri Ngororero ifatwa n’inkongi y’umuriro irakongoka.
Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano z’Ubugenzacyaha zirimo izo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda. Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rihindura iryo mu 2010, ryagenaga ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.
Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi, Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Turahirwa Moses wamenyekanye cyane kubera inzu y’imideli ya ‘MOSHIONS’ yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu icumi bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abaturage mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.
Mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 14 ushakishwa, nyuma yo gutoroka amaze gutema se ageragezaga gukiza nyina wakubitwaga.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye itsinda ry’urubyiruko rw’abahungu batanu bashinjwa kwambura abantu ku muhanda babashikuje ibintu(cyane cyane telefone n’amafaranga).
Nyuma y’uko imvura nyinshi iguye ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bikaba ngombwa ko uwo muhanda ufungwa, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha uwo muhanda ko wongeye kuba nyabagendwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu bafashwe, barimo abayobozi bane bafite aho bahuriye n’Akarere ka Gasabo. Barakekwaho gutanga uburenganzira bwo kubaka inzu zivugwaho kubakwa nabi mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa DUBAI’.
Umugabo witwa Dukurikiyimana Céléstin yafatiwe mu cyuho, ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z’amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu bane bikekwako bafatanya muri ubwo bujura.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri Benin, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, harimo ibijyanye no gufasha Benin guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 yeretse itangazamakuru abasore babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye (4,110,000 Frw) mu modoka y’umunyamahanga Walker Jemrose Leonara mu Mujyi wa Kigali.
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, umusore witwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Kanyinya ubwo yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye muri urwo rugo mu gihe yicaga nyakwigendera Mujawayezu Madeleine, akagerageza gucika inzego (...)
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023 mu murwa mukuru wa Sudan(Khartoum) no mu yindi mijyi imwe n’imwe, Ingabo z’Igihugu zirimo kurasana bikomeye n’Umutwe w’Inkeragutabara witwa ‘Rapid Support Forces (RSF)’.
Tariki 12 Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umubikira witwa Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu (...)
Ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 mu Kagari ka Rugendabari, Umudugudu wa Kanyamasha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri 45 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Abantu batanu barashwe n’umukozi wa Banki mu mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky muri Amerika bahita bapfa.
Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa abantu 13 bakekwaho ubujura bagafatanwa n’ibyo bibye.
Umusore witwa Ndayizeye Valens wo mu Kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa. Uwo musore yarimo atema icyo giti ari kumwe na nyina na we warimo akurura umugozi bari bakiziritse, ngo yabonye kiri hafi kugwa asanga nyina agira ngo amufashe kugikurura ngo (...)
Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze (...)
Polisi ikorera ahitwa Shinyanga muri Tanzania, yatangaje ko hari abantu babiri bapfuye mu buryo butandukanye harimo umugabo umwe wishwe utahise amenyekana imyirondoro ye wishwe n’abaturage bamushinja kwiba ibigori bibisi mu murima.
Nyuma y’uko uko mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu Umudugudu wa Musengo, hatoraguwe umurambo w’umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, amakuru avuga ko bamwe mu bamwishe batangiye gutabwa muri yombi, ndetse batanga n’amakuru ku kagambane kabaye ngo yicwe.
Umugore witwa Ingabire Claudine hamwe n’umugabo we batwawe n’amazi y’umugezi witwa Kabwa, ugabanya imidugudu ya Musaga na Karambo mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, baburirwa irengero.
Umubyeyi witwa Jos Mong’ina afite agahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w’amezi ane, we akaba avuga ko umwana we yishwe n’ibyuka biryana mu maso( tear gas).
Umugabo witwa Murwanashyaka Aphrodis bakunda kwita Herman ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itatu y’amavuko atemeraga ko ari we wamubyaye.
Polisi yo muri Pakistan yatangaje ko abantu 11 barimo abagore umunani n’abana batatu bapfuye baguye mu muvundo wabereye ahatangirwa ibiribwa n’amafaranga by’ukwezi kw’igisibo cy’Abisilamu (Ramadan) mu Majyepfo y’Umujyi wa Karachi.
Ikamyo igenewe kwikorera imodoka n’imashini ziremereye ya Sosiyete ikora imihanda izwi nka NPD yagonganye n’ikamyo ya BRALIRWA igenewe kwikorera inzoga, izo kamyo zombi n’ibyo zari zipakiye birangirika ndetse abantu babiri barakomereka.