Ntivuguruzwa Deogratias w’Imyaka 39 y’amavuko afungiye kuri station ya RIB ya Mugina, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana yigishaga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama, ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021,yagaruje amwe mu mafaranga yari yibwe uwitwa Kayitankore Oliva w’imyaka 48. Yari yibwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n’ibihumbi 555 (1,555,000Frw) Polisi iza gufata uwari yayibye imusangana 1,250,000.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi na Gisagara, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021 yafashe abantu 81 bari mu tubari banywa inzoga, aba bantu kandi bari barengeje amasaha yo kuba bageze aho bataha. Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego (…)
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye ibiganiro n’abaturage batuye mu mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), babasaba kuba maso kubera urugomo rwa FDLR.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Tariki ya 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Mbagire Emmanuel agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage. Izi nka na zo zahise zifatwa.
Kuva tariki ya 22 Gashyantare 2021, ibinyamakuru bitandukanye ku isi biravuga urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo. Bishwe mu masaha ya saa yine n’iminota 15 mu gace ka Nyiragongo ahazwi nka 3 Antennes.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umusore witwa Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 yafashe Nkuriyingoma Phocus wakoraga ikinyobwa kitemewe kizwi ku izina ry’Umuneza. Yafatanywe litiro zacyo 1,400 afatirwa mu Kagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo, mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’imyaka 33 y’amavuko. Yafatanywe ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi y’igihugu yerekanye abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kugurisha televiziyo zo mu bwoko bwa Flat Screen mu Mujyi wa Kigali.
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko kwa Mutwe hadutse inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 yibasira inzu yari irimo igaraje, imodoka zarimo zirakongoka.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 31 Mutarama 2021, umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yagaragaje imyitwarire idasanzwe, irimo ibintu bya Politiki, ubugizi bwa nabi n’indi myitwarire yerekeranye no guteza imvururu. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangira gukurikiranira hafi iyo (…)
Mu itangazo abapolisi bavuga ko Robert Maraj yagendaga mu muhanda mu kirwa cya Long Island mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yagonzwe.
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bari mu biganiro bahuriyemo n’ab’u Rwanda kuva tariki 13 Gashyantare 2021, aho basuzumira hamwe ibibazo by’umutekano ndetse banashyireho inzira yo gukemura ibihungabanya umutekano w’Ibihugu byombi, n’umutekano w’Akarere muri (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 Polisi y’u Rwanda yafatiye mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali abantu 129 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nikobari Jean Paul w’imyaka 20 na Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 23 bakekwaho gutega igico uwitwa Manishimwe Enock w’imyaka 19 bakamwambura mudasobwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi (…)
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, ahagana mu ma saa tanu z’Amanywa mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Umudugudu wa Kariyeri, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hamwe n’Inzego z’ibanze, batwitse ibiyobyabwenge byiganjemo, ibilo 410 by’urumogi banamena litiro 10 za kanyanga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.
Abagabo batatu bari barayogoje abacuruzi bo Mu mujyi wa Kigali bakabiba bifashishije ‘bordereaux’ z’impimbano bakoreshaga bakazoherereza aho baranguye bababwira ko bamaze kubishyura batawe muri yombi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe tariki ya 8 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Mugisha Ibrahim ufite imyaka 36, afatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 120, akaba yarafatiwe mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zafatiye abantu 103 mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo 80 bafatiwe mu kabari kazwi nka Saga Bay barimo kunywa inzoga.
Ni inkuru yamenyekanye mu rukerera kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 nyuma y’imvura nyinshi yaraye iguye mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero. Iyo mvura yatumye umugezi wa Sebeya wuzura ufungirana abantu mu mazu.
Umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana, ubu uwo mwana akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.
Mpirirwa Hubert ni Umugande wagemuraga urumogi mu Rwanda, akaba yaragurishije mbere ibiro 10, police ikabimenya ubu akaba yari yagarutse azanye ibiro 20 afatirwa i Kivuye mu Karere ka Gicumbi, aho yinjiriraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu wo mu murenge wa Musanze yatwawe n’umwuzure ahasiga ubuzima, ubwo yari avuye kwiga ku ishuri ribanza rya Nyarubande riherereye mu Murenge wa Kinigi ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu Karere ka Bugesera abaturage barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’Igihugu yakoze igikorwa cyo gufata abakora ibikorwa bitandukanye byo kurenga kuri ayo mabwiriza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa Gereza Nyarugenge iherereye i Mageragere, CSP Kayumba Innocent na bagenzi be babiri ari bo Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare muri sitade 4 zihurizwamo abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 harimo abantu 363, bigaragara ko abantu bagikomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.
Umubyeyi witwa Nzamukosha Diane wageze mu Rwanda tariki 03 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bari bafungiye muri Uganda, yageze ku mupaka wa Kagitumba yicaye mu modoka atabashaga kwigenza n’amaguru.
Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda bavuga ko buri joro bajyaga barara bakubitwa inkoni z’insinga bwacya bagasubizwa muri za kasho.