Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Riba hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda batezwa n’ingaruka z’abanywa inzoga zitemewe, bakavuga ko umutekano muke bafite bawuterwa n’abanywa izo nzoga.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda (MINADEF) yatangaje ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN baraye bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko basubizwayo n’ingabo z’u Rwanda(RDF) hamaze gupfamo babiri muri abo barwanyi bagabye igitero.
Impuguke mu bijyanye n’imitingito zirasaba abaturiye ahari kumvikana imitingito kwirinda kuba mu nzu kugira ngo haramutse habaye umutingito ukomeye utabasenyeraho amazu.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Gicurasi 2021, abantu 60 bafatiwe mu kabari kazwi nka Cercle bari mu bikorwa byo kwiyakira bavuye mu bukwe.
Bamwe mu baturage bo mu bice ikirunga cya Nyiragongo cyarukiyemo bongeye guhungira mu Rwanda batinya ko cyakongera kuruka.
Abantu bari mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi bagarutse ku mutingito wakomeje kumvikana mu bihe bitandukanye, bikaba bisa n’ibifitanye isano n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abizera gusengera abatuye umujyi wa Goma wibasiwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Abaturage bari i Busasamana muri Rubavu bitegeye ikirunga cya Nyiragongo baravuga ko babonye igikoma kimanuka kivuye ku munwa w’ikirunga.
Umuyobozi w’igisirikare muri Nigeria, Lieutenant General Ibrahim Attahiru, yapfuye aguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, ikamyo ipakiye ibigori yavaga Iburasirazuba yataye umuhanda igwira imodoka ya taxi ’minibus’ yarimo abagenzi bava i Kabuga(Rusororo) yerekeza i Rwamagana.
N’ubwo kuri ubu abatuye mu Karere ka Huye basabwa kuba bageze mu rugo saa moya za nijoro, hari abantu 27 baraye bafatiwe mu kabari saa mbili z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko umupolisi ashobora gukora akazi ke yambaye umwambaro wa gisivile, ndetse agakoresha n’imodoka itari iya gipolisi mu gihe abiherewe uburenganzira n’abamukuriye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurongera kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 80 bari mu bikorwa bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abagore bari mu birori bitegura ubukwe. Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu bafashwe tariki 16 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dufatanye Israel, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.
Ku wa 13 Gicurasi 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Les Hirondelles witwa Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge Kimisagara , Akagari ka Katabaro mu Mudugudu w’ubusabane hamenyekanye urupfu rw’umugore wari utwite inda y’amezi atandatu.
Abayobozi 10 bakorera mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe uburezi mu Mirenge, bamwe mu bayobora Ibigo by’amashuri na ba rwiyemezamirimo, batawe muri yombi, aho bakekwaho ibyaha byo kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka (…)
Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yaba yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.
Ubuyobozi bw’ingabo za Malawi bwatangaje ko umusirikare wabo wari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaguye mu mirwano ku wa 10 Gicurasi 2021.
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurusi 2021 ahagana saa sita z’amanywa, Polisi yafatiye abantu 60 mu nzu ya Mukamwiza Elina w’imyaka 80. Nyuma yo gusuzuma abo bantu byagaragaye ko umunani muri bo bari bafite ubwandu bwa COVID-19. Bafatiwe mu mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, bafashwe ku bufatanye n’inzego (…)
Icupa ryuzuye Gaz ryaturikiye mu gikoni gitegurirwamo amafunguro abantu bagura batambuka(take away), mu nyubako yitwa ’Companion House’ mu gakiriro ka Gisozi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, yeretse itangazamakuru abantu 33, bafatiwe muri Resitora zirimo n’iz’amahoteli ziherereye mu mujyi wa Musanze, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije n’izindi nzego bafashe abantu 12 biyita “Abamen” mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Ahagana saa tanu za mugitondo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi nibwo abapolisi bafashe abantu 30 bari mu rugo rwa Rudasingwa Jean Claude w’imyaka 37 bari mu nama yo gutegura ubukwe bwe. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze, mu Mudugudu wa Nyabitare.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyabihu, rweretse itangazamakuru abantu batandatu bafatanywe urumogi harimo n’uwagerageje guha Polisi ruswa y’amafaranga angana na Miliyoni y’u Rwanda.
Urwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cya Kenya rwatangiye gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umwana wapfiriye mu modoka bitewe n’abapolisi ngo bimye inzira tagisi (taxi) yari imujyanye kwa muganga kubera amasaha ntarengwa yo kwirinda Covid-19 (curfew).
Tariki ya 4 Gicurasi 2021 ku masaha y’ijoro nibwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anagena komiseri Alonga Boni Benjamin kuba Visi-Guverineri w’iyi Ntara.
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’imwe bajimije ikamyo yari ihetse meterokibe 33 za Lisansi. Bayijimije igeze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Nyarurembo.