Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye abasirikare mu ntera mu buryo bukurikira:
Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru ku bakoresha umuhanda bose.
Abarwanyi ba Hamas barimo gukoresha andi mayeri mu rugamba nyuma y’aho ibisasu byabo bya misile babyohereza ariko bikaburizwamo n’ikoranabuhanga rya Israel.
Karerangabo Antoine ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru. Avuga ko ku itariki ya 19 Kamena 2018, hafi saa sita z’ijoro bakanguwe n’ibintu biturika, Karerangabo abajije murumuna we baturanye iby’urwo rusaku, amusubiza ko ari imodoka y’Umunyamabanga (…)
Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba nibwo imodoka eshatu zari mu muhanda mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro, barazitwika, bamwe mu bari bazirimo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’imwe mu Midugudu itandukanye yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamwe mu baturage babakorera urugomo. Abavuga ibi, bemeza ko iyo myitwarire ikunze kugaragara ku bantu b’abasinzi, ingo zirangwamo amakimbirane, ndetse na bamwe mu bica amabwiriza n’ingamba zashyizweho zo (…)
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasozaga ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi, yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba (…)
Imodoka itwara abarwayi (Imbangukiragutabara) yataye umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi shoferi na muganga barakomereka, bajyanwa kwa muganga n’indi modoka yanyuze aho ibanza kubatabara.
Ku gicamunsi cyo ku wa 10 Kamena 2021, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice yahiriye mu nzu abura umutabara arakongoka.
Gushaka amakuru, gusakaza ibitekerezo no gucengeza amatwara runaka, imwe mu nzira binyuzwamo cyane muri ibi bihe ni imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook, Instagram, Whatsapp Tiktok n’izindi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umukinnyi wa Sunrise witwa Mugabo Gabriel akaba akekwaho icyaha cyo gukoresha umuntu imibonanano mpuzabitsina ku gahato.
Inzego z’umutekano mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe zirashakisha umugabo witwa Hakizimana Celestin, ukekwaho guhohoterwa umwana we w’imyaka 11.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryafashe abantu 16 mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yagenwe yo kuba abantu bageze mu rugo. Umunani (8) muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru, batanu (5) bafatwa mu ijoro ryo ku wa Mbere, mu gihe abandi (…)
Abaganga batatu mu Karere ka Rubavu bafunzwe bazira gukoreshwa impapuro mpimbano n’uwitwa Safari Olivier kubera kurenza amasaha yo gutaha.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage bari barahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo gusubira aho bari batuye, cyakora busaba abari batuye ahangijwe n’iruka ry’ibirunga gutegereza gushakirwa ahandi.
Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya Colonel mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare. Bivugwa ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, afatiwe mu rusengero rw’ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko umuvugizi wa (…)
Abantu 11 bari mu maboko ya Polisi bazira gutwara ibinyabiziga basinze banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera na rimwe yihanganira abatwara ibinyabiziga basinze, kuko ari intandaro y’impanuka za hato na hato zibera mu mihanda zigahitana benshi.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Marina ashyize hanze indirimbo nshya yise “I’m sorry”, bamwe mu bayumvise batekereje ko arimo gusaba imbabazi ku kuba yaravuye mu nzu ifasha abahanzi yitwa The Mane mu minsi ishize.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda II, Umudugudu wa Kariyeri ho mu Karere ka Nyarugenge bamaze iminsi bashakisha umuti w’ikibazo cy’umuturanyi wabo, akaba ari Umunyarwandakazi ariko bavuga ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Abanyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe umwanzuro wo kongera ibihe bidasanzwe (state of siege) mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu gihe cy’iminsi 15 kuko n’ubu ibitero by’inyeshyamba bigikomeje muri ako gace gaherutse no guhura n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize.
Mu rwunge rw’amashuri rwa Musave (GS Musave) mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’umwarimukazi ukekwaho kwiba mugenzi we bakorana amafaranga mu Mwarimu SACCO akoresheje telefone.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Cyabingo mu Kagari ka Muramba haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura wafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi, bakaba barimo baca inyuma umugabo w’uwo mwarimukazi.
Kuva muri Werurwe 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha no guhanahana amahugurwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abaturarwanda ko Byukusenge Froduard bakunze kwita Nzungu washakishwaga n’Ubugenzacyaha ku cyaha cyo kwica umuntu mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we byatangajwe ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021.
I Kigali muri Nyabugogo hazindukiye inkuru y’umugabo bivugwa ko yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we yarimo asambana.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bukomeje gukora igenzura ku byangijwe n’iruka rya Nyiragongo. Uko hamenyekana ibyangiritse, ni na ko umubare w’abo yahitanye ukomeza kwiyongera.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buratangaza ko abana barenga 150 batandukanye n’imiryango yabo, naho abana barenga 170 baburirwa irengero, mu gihe abantu barimo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) hatangirijwe amahugurwa ku bapolisi agamije kurinda abana kwinjira mu gisirikare no kujya mu bikorwa byo gukoresha intwaro. Ni amahugurwa arimo guhabwa abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi, (…)
Ikirunga cya Nyiragongo cyatwitse amazu abarirwa mu bihumbi, abantu 15 bakaba ari bo ku ikubitiro bamenyakanye babuze ubuzima kubera icyo kirunga.