Abafashwe bazira kurenza isaha ya saa tatu z’ijoro, kutambara udupfukamunwa hamwe no gufatirwa mu tubari.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abaturage amagana bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo n’ibitero bimaze amezi byibasiye uduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Muri Chad, bamwe bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yahuriwemo n’abantu ibihumbi badashyigikiye Leta y’inzibacyuho yashyizweho n’igisirikare, igashyira umuhungu wa Perezida ku butegetsi nyuma y’uko Perezida Idriss Deby arashwe n’inyeshyamba za ‘FACT’ zirwanya ubutegetsi bwa Chad, bikamuviramo urupfu mu cyumweru gishize.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umugabo witwa Uwimana Jean Pierre ucyekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe, hanyuma agahita atoroka.
Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’abantu batanu bari bafunzwe, barashwe bagahita bahasiga ubuzima, ubwo barimo bagerageza gutoroka kasho bari bafungiwemo mu Karere ka Kirehe, nk’uko byasobanuwe.
Abenshi mu batuye umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bahangayikishijwe n’ubujura buri gufata indi ntera aho ubyutse mu gitondo agasanga inzu ye itatobowe yiruhutsa, abaturage bakavuga ko basigaye bararana ubwoba.
Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire batawe muri yombi muri uku kwezi mu bihe bitandukanye bazira kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Nyuma yo gushyikirizwa Abantu 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bakanafatanwa Urumogi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko bane muri aba bafashwe bapimwe bagasanga bafite Urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru.
Abaturage bo mu Ntara ya Oromia na Amhara baherukaga gushyamirana bituma uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wakomokaga mu ba Amhara, yegura mu mwaka wa 2018.
Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubushobozi bw’igisirikare bidakwiye gutera ubwoba abantu baba abari mu gihugu ndetse no mu baturanyi, kuko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’ibihugu birukikije, kandi ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, mu Ishuri rikuru rya Gisirikari riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo kwambika abanyeshuri basoje amasomo mu bya gisirikari, bakaba bambitswe amapeti abinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye.
Ahitwa Kaseramba mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, haraye hafatiwe abantu 16 bari mu birori nyuma y’ubukwe, barazwa ku Murenge.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo Umuhanzi Jay Polly, bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bari mu birori binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda no mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru urubyiruko rw’abasore 11 bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo witwa Safari Kevin w’imyaka 21. Polisi ivuga ko aba bantu bari barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Uru rubyiruko rwafatiwe mu Kagari ka Kimihurura, (…)
Muri iki cyumweru, urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwatangiye kumva ibijyanye n’amakimbirane yaranzwe hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda n’ibyangijwe hagati y’imyaka ya 1998-2003.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Mata 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 8 bafashwe barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Bafashwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uwitwa Mugisha Ivan w’imyaka 36, bafatirwa mu Karere ka Kicukiro, (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ubwoko butandukanye byibwe mu mujyi wa Kigali.
Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 80 bagize icyiciro cya Gatandatu basoje igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo bo mu cyiciro cya gatanu bamaze Umwaka muri Sudani y’Epfo, mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu bwiswe UNMISS.
Uwamurera Aline w’imyaka 30 y’amavuko yitabye Imana, barumuna be babiri bari mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Muhura bikekwa ko byaturutse ku gahinda batewe no kubura nyirakuru wabareze.
Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021 yafashe uwitwa Rwagasore Jean Paul w’imyaka 34 na bagenzi be aribo Uwihoreye Eric w’imyaka 32 na Nsanzabera Daniel w’imyaka 44. Bicyekwa ko aba babiri bafatanyaga na Rwagasore mu bikorwa by’ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Polisi yeretse Itangazamakuru abagabo icyenda bacuraga Perimi z’impimbano bakanazigurisha mu baturage bo mu karere ka Gicumbi.
Ku itariki ya 12/04/2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Nsabimana Ephron w’imyaka 29 afunzwe, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mugire Joseph wahoze ari umuyobozi muri Koperative UMWALIMU SACCO na Nyirarukundo Liliane wari umukozi wa koperative Umwalimu Sacco.
Ku wa 13 Mata 2021 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje mu Karere ka Rusizi hafungiye abantu 12 bakekwaho kwiyitirira inzego z’umutekano, kwica babigambiriye no gukoresha intwaro n’imyenda ya gisirikare.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu Karere ka Rusizi hafungiye abantu 12 bakekwaho kwiyitirira inzego z’umutekano, kwica babigambiriye no gukoresha intwaro n’imyenda ya gisirikare.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abantu 12 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Abo bantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no (…)
Polisi y’ahitwa Minnesota muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yarashe umusore w’umwirabura witwa Daunte Wright arapfa, ariko Polisi ivuga ko uwo musore yarashwe ku bw’impanuka.
Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata bakoze igikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa. Muri icyo gikorwa (…)
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, ku wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ucyekwaho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu y’amavuko.