Rubavu: Ukuri ku mugore wabeshye ko yabyaye igikoko kwamenyekanye

Nyuma yo kugaragaza ko yabyaye igisimba ariko ntibivugweho rumwe n’abantu batabdukanye barimo n’abaganga, Mushimiyimana yashyize yemera ko ibyo yavuze yabeshye ahubwo ari urukwavu yaguze akarubaga kugira ngo azemeze umugabo we ko abyara.

Kuri uyu wa mbere taliki 27/05/2013 nibwo Mushimiyimana yabyemeye ndetse ajya no kwerekana uruhu rw’urukwavu yabaze akaruhindura umwana yarangiza akajya kwa muganga kugira ngo azashobore kwemeza uwo bubakanye.

Kuva tariki 25/05/2013 ubwo Mushimiyimana yagezwaga kwa muganga, inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuzima zakomeje kumukurikirana zimuhata ibibazo kuko bitumvikanaga ukuntu yaba yarabyaye kandi ibizami n’imiterere ye bigaragaza ko atigeze atwita.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rubavu, Dr Kanyenkore William, yari yahakanye ko umuntu yabyara inyamaswa, kuko niyo haba imyubakire mibi y’umwana munda yaza afite iyindi miterere ariko ateye nk’umuntu; ngo kabone n’iyo umuntu yaryamana n’inyamaswa ntiyabyara inyamaswa.

Aya makenga yatumye abapolisi hamwe n’inzego z’ubuzima mu karere ka Rubavu zikurikira uyu mugore ndetse bakamusuzuma ibizami byose bishoboka bigaragaza ko umuntu yabyaye cyangwa yatwise zasanze bitamurangwaho maze abona kuvugisha ukuri.

Yashyize yiyemerera ko ibyo yakoze yagira ngo yemeze umugabo wamucyuye ko abyara, ariko akaza kubyara igisimba yarozwe n’umuvuzi Gakondo batumvikanye.

Mushimiyimana Elisabeth ari mu kigero cy’imyaka 40 yari yaravuze ko yagiye kwivuza ku muvuzi wa gakondo nyuma yo gukuramo inda igihe kitari gito, ariko umuganga akamubwira ko azabyara imbwa ngo bitewe n’amakimbirane bagiranye.

Ubwo yajyanwaga kwa muganga taliki 25 Gicurasi ku kigo nderabuzima cya Karambo abaganga bamwakiriye bavuze ko yaje kwa muganga atava amaraso ndetse ngo nta n’inda yanyuma yigeze azana ahubwo batunguwe n’icyo yabazaniye ko aricyo yabyaye n’uburyo cyanukaga.

Mushimiyimana asanzwe afite umwana ariko ni uwo yabyaranye n’umugabo we wa mbere. Umugabo babana ubu mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nta mwana barabyarana, ngo yahoraga abwira umugabo we ko atwita ariko inda zikavamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 60 )

ni byiza ko yakurikiranwa nabashinzwe uburwayi bo mu mutwe kuruta ko yahanwa kuko ni ikibazo kandi kitakizwa nigihano

isaro yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

ni byiza ko yakurikiranwa nabashinzwe uburwayi bo mu mutwe kuruta ko yahanwa kuko ni ikibazo kandi kitakizwa nigihano

isaro yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Birababaje kwumva mukinyempumbi turimo hari abagifise ibitekerezo nkivyo.Abagabo bakwiye kuba maso kuko abagore bamwebamwe ni danger.

Nijimbere yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Uyumugore doreko atari umubyeyi yarisebeje asebya n’umuryangowe igitekerezo:yabitewen’ubujiji bazamubabarire murakoze.

Mazimpaka Innocent yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

uwo mugore ni ishyano ariko namwe mutare inkuru z ukuli kuko mwatubwiye ko yipimishije umwana mbere none muti muganga yavuzeko atuigeze atwita pls mushake inkuru zinonosoye mbere yo gutangaza

ikizanye yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Kuki abanyamakuru muvugurazanya? Mbere mwatubwiye yajyaga kwipimisha nk’umugore utwite kandi muganga akabona ko atwite koko umwana, none ubu mutubwiye ko ibizami byagaragaje ko atigeze atwita. Ubwo twemere ibihe tureke ibihe?

Ninjye yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Kuki abanyamakuru muvugurazanya? Mbere mwatubwiye yajyaga kwipimisha nk’umugore utwite kandi muganga akabona ko atwite koko umwana, none ubu mutubwiye ko ibizami byagaragaje ko atigeze atwita. Ubwo twemere ibihe tureke ibihe?

Ninjye yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

uko mbibona ngewe nkurikije ibyo nasomye,nuko mbona ko ibyo bintuntu aribyo yabyaye igisimba ahubwo abanyamakuru bakaba barabonye ko byahangayikishije ababyeyi beshi mushaka guhindura inkuru,ibyo mbifatagutyo nkurikije ibyo umuganga wamupimye mbere atwite yatangaje ku museke;uko kiriya gisimba giteye kumafoto si mbwa,si urukwavu urebye amatwi na manono yacyo,ahubwo leta ikurikirane yivuye inyuma plz.

eric yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Nitwa sifa mukamukiza nkaba mwifuriza uwomugore ko imana izamuha abana batari urukwavu kd uwo mugabowe azabyihanganire kuko imana yabonye akabaro ke izamuha urubyaro

yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Digital image processing with labVIEW igaragazako iyi shusho atar’iy’urukwavu , arko se ubwo uru rubuga rwanya muba muzi abarusura cg ...niugupfa kohereza gusa

muzabesye abashinwa yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ariko muratubesya weee, ubushije mwatubwiyeko gifite umutwe nk’uw’umuntu none muti ni urukwavu, none se urukwavu rufite umutwe nk’uw’umuntu?mujye musigiho , mwandike ibyo mwahagazeho neza nta parapara.

soso yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Niki se urwego rwa Police rubivugaho ?

Heri yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka