Rubavu: Ukuri ku mugore wabeshye ko yabyaye igikoko kwamenyekanye

Nyuma yo kugaragaza ko yabyaye igisimba ariko ntibivugweho rumwe n’abantu batabdukanye barimo n’abaganga, Mushimiyimana yashyize yemera ko ibyo yavuze yabeshye ahubwo ari urukwavu yaguze akarubaga kugira ngo azemeze umugabo we ko abyara.

Kuri uyu wa mbere taliki 27/05/2013 nibwo Mushimiyimana yabyemeye ndetse ajya no kwerekana uruhu rw’urukwavu yabaze akaruhindura umwana yarangiza akajya kwa muganga kugira ngo azashobore kwemeza uwo bubakanye.

Kuva tariki 25/05/2013 ubwo Mushimiyimana yagezwaga kwa muganga, inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuzima zakomeje kumukurikirana zimuhata ibibazo kuko bitumvikanaga ukuntu yaba yarabyaye kandi ibizami n’imiterere ye bigaragaza ko atigeze atwita.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rubavu, Dr Kanyenkore William, yari yahakanye ko umuntu yabyara inyamaswa, kuko niyo haba imyubakire mibi y’umwana munda yaza afite iyindi miterere ariko ateye nk’umuntu; ngo kabone n’iyo umuntu yaryamana n’inyamaswa ntiyabyara inyamaswa.

Aya makenga yatumye abapolisi hamwe n’inzego z’ubuzima mu karere ka Rubavu zikurikira uyu mugore ndetse bakamusuzuma ibizami byose bishoboka bigaragaza ko umuntu yabyaye cyangwa yatwise zasanze bitamurangwaho maze abona kuvugisha ukuri.

Yashyize yiyemerera ko ibyo yakoze yagira ngo yemeze umugabo wamucyuye ko abyara, ariko akaza kubyara igisimba yarozwe n’umuvuzi Gakondo batumvikanye.

Mushimiyimana Elisabeth ari mu kigero cy’imyaka 40 yari yaravuze ko yagiye kwivuza ku muvuzi wa gakondo nyuma yo gukuramo inda igihe kitari gito, ariko umuganga akamubwira ko azabyara imbwa ngo bitewe n’amakimbirane bagiranye.

Ubwo yajyanwaga kwa muganga taliki 25 Gicurasi ku kigo nderabuzima cya Karambo abaganga bamwakiriye bavuze ko yaje kwa muganga atava amaraso ndetse ngo nta n’inda yanyuma yigeze azana ahubwo batunguwe n’icyo yabazaniye ko aricyo yabyaye n’uburyo cyanukaga.

Mushimiyimana asanzwe afite umwana ariko ni uwo yabyaranye n’umugabo we wa mbere. Umugabo babana ubu mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nta mwana barabyarana, ngo yahoraga abwira umugabo we ko atwita ariko inda zikavamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 60 )

ESE BANYAMATEGEKO ICYO NI ICYAHA? ESE KIBAYE ICYAHA BAMUHANISHA IGIHANO BWOKO KI?

IZABILIZA yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Uriya mugore aradutesha agaciro;ariko ashobora kuba afite ikibazo gikomeye mu mutwe,yitabweho

sid say yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Icyambere navuga ni ugushimira Imana ko Igihugu cyacu kidasebye kuko byari byageze kure cyane. Ubu aho bigeze Mana, dukwiye gusa kugaragara mu dushya mu iterambere kuko ibyo twaciyemo birahagije, igihe cy’umuhangayiko cyarashize. Ikindi ni ukugaya abatangaza inkuru zidafitiye gihamya, barangaza abatuye isi bakoza isoni umwuga wabo nabo batiretse. Icya nyuma, ni ugushimira Police byimazeyo kuba yarakoze akazi keza ko gukurikirana ikaba itumaze impungenge kandi ihagaritse iyi nkuru mbi ngo ntikomeze gusakara. Twese bitubere isomo ariko cyane cyane abashinzwe umwuga w’Itangazamakuru bajye bakora inkuru ifite gihamya. Ndabashimiye mwese abagize uruhare ngo ukuri kugaragare. Bty

Betty yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

NTIMUPINGE ABAGANGA KUKO BAKOZE IBYO BAGOMBA GOKORA URABONA KO BABYITWAYEMO NEZA UKURI KURAGARAGAYE UMUNYOBINYIOMA NAWE AHANWE.

J PETER yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ariko se ko amakuru mutanga aba atuzuye cyangwa adafututse koko.. Ntimwari mwavuze ko uyu mugore yajyaga ajya kwisuzumisha bikaba byari bizwi ko ngo yari atwite? None dore... Itangazamakuru riracyari ikibazo ....

John yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

ubu wavuga iki koko ko iminsi yanyuma iri kwihuta!

Hervé yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

urakoze madamu gushyushya imitwe ya ba pasitoro. ubu se ko badusrngeye ngo idi irarangiye ngo ibi byavuzwe muri bibiliya bazongera kutubwira iki?
nizere ko batazamufunga nisegonda rimwe kuko nta cyaha yakoze

bravo yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Nagirango nibarize abanyamategeko inyito y, icyaha n,ingingo imuhana,kuko nunva benshi bamusabira gufungwa!! niba aricyaha cyo kubeshya,ahoho nduva hazafungwa benshi kuko ababeshyi bareze inaha!!

kacel yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Iyi nkuru irabeshya, yaba uyu mugore yaba abamuvanyemo icyo bise ukuri njye mbona ari ukujijisha no kwibatiza.Haracyari ikibazo cy’ukuri mu banyarwanda, kandi igihe kigihari , ahaa!!

mushishoze yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Uyu mubyeyi afite trauma. Ni uwo kugirwa inama. Gusa kuba afite umwana yigeze kubyara ashaka yakwihangana akarera uwo arahagije. Dukomeze gusabira abatinze kubyara ndetse n’abahebye burundu. Birababaza.

Neza yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

birandenze, uyu ni umuhanga ariko yabivanze n’ubujiji.
Ese uyu ko mbona ari amahano yakoze, akurikiranwe nk’umunyacyaha, yahanwa niyihe ngingo, ni ikihe cyaha se yakoze.

sylvestre yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Iyi nkuru n’ibyayivuzweho ni indorerwamo y’imiterere ya bamwe mu muryango nyarwanda.nta gutekereza kwimbitse-critical thinking,nta mwanya duha ubumenyi-scientific evidence,biroroshye kudushyushya umutwe-easy to manipulate,.....biracyari ikibazo rero mu muryango ufite ibikomere nk’uwacu.

ihumure yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka