Rubavu: Ukuri ku mugore wabeshye ko yabyaye igikoko kwamenyekanye

Nyuma yo kugaragaza ko yabyaye igisimba ariko ntibivugweho rumwe n’abantu batabdukanye barimo n’abaganga, Mushimiyimana yashyize yemera ko ibyo yavuze yabeshye ahubwo ari urukwavu yaguze akarubaga kugira ngo azemeze umugabo we ko abyara.

Kuri uyu wa mbere taliki 27/05/2013 nibwo Mushimiyimana yabyemeye ndetse ajya no kwerekana uruhu rw’urukwavu yabaze akaruhindura umwana yarangiza akajya kwa muganga kugira ngo azashobore kwemeza uwo bubakanye.

Kuva tariki 25/05/2013 ubwo Mushimiyimana yagezwaga kwa muganga, inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuzima zakomeje kumukurikirana zimuhata ibibazo kuko bitumvikanaga ukuntu yaba yarabyaye kandi ibizami n’imiterere ye bigaragaza ko atigeze atwita.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rubavu, Dr Kanyenkore William, yari yahakanye ko umuntu yabyara inyamaswa, kuko niyo haba imyubakire mibi y’umwana munda yaza afite iyindi miterere ariko ateye nk’umuntu; ngo kabone n’iyo umuntu yaryamana n’inyamaswa ntiyabyara inyamaswa.

Aya makenga yatumye abapolisi hamwe n’inzego z’ubuzima mu karere ka Rubavu zikurikira uyu mugore ndetse bakamusuzuma ibizami byose bishoboka bigaragaza ko umuntu yabyaye cyangwa yatwise zasanze bitamurangwaho maze abona kuvugisha ukuri.

Yashyize yiyemerera ko ibyo yakoze yagira ngo yemeze umugabo wamucyuye ko abyara, ariko akaza kubyara igisimba yarozwe n’umuvuzi Gakondo batumvikanye.

Mushimiyimana Elisabeth ari mu kigero cy’imyaka 40 yari yaravuze ko yagiye kwivuza ku muvuzi wa gakondo nyuma yo gukuramo inda igihe kitari gito, ariko umuganga akamubwira ko azabyara imbwa ngo bitewe n’amakimbirane bagiranye.

Ubwo yajyanwaga kwa muganga taliki 25 Gicurasi ku kigo nderabuzima cya Karambo abaganga bamwakiriye bavuze ko yaje kwa muganga atava amaraso ndetse ngo nta n’inda yanyuma yigeze azana ahubwo batunguwe n’icyo yabazaniye ko aricyo yabyaye n’uburyo cyanukaga.

Mushimiyimana asanzwe afite umwana ariko ni uwo yabyaranye n’umugabo we wa mbere. Umugabo babana ubu mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nta mwana barabyarana, ngo yahoraga abwira umugabo we ko atwita ariko inda zikavamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 60 )

Nyuma yo gusoma iyi nkuru nahise mbona ko bidashoboka ko umuntu abyara igisimba .Gusa uyu mugore ni ishyano pe! abishya ibidashoboka.Ikindi kandi birashoboka ko umugabo amuhoza ku nkeke avugako atabyara bigatuma ahimba ikinyoma nacyo kidashoboka .Musuzume neza murasanga impamvu ari uko afite amakimbirane n’umugabowe.Yatekereje ko navuga ko yabyaye igikoko umugabo avuga ko umugore yarozwe.Mubigenzure muzatubwira

Musabwa Eumene yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

MU MUMBARIZE MUTI URYO RUKWAVU YABA YARARWIFASHIJE ARUBAGA? AKARUKURAHO URUHU, AHUBWO SE YARUSHYIZEHE
GUSA AKWIYE IBIHANO

KAMARO yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

MU MUMBARIZE MUTI URYO RUKWAVU YABA YARARWIFASHIJE ARUBAGA? AKARUKURAHO URUHU, AHUBWO SE YARUSHYIZEHE
GUSA AKWIYE IBIHANO

KAMARO yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

UWO MUGORE RERO BAMUKURIKIRANE KDI BABANZE KUREBA UBURWAYI YABA AFITE MU MUTWE WE KUKO , NTABWO BYUMVIKANA UBURY UMUNTU AFATA URUKWAVU AKARUGERERANYA NU UMWANA KUKO . UBWO SE URUKWAVU HARI UWAKONGERA KURURYA.

MU MUBWIRE MUTI UKURI NIKO KUJYA IMBERE

KAMARO yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

birashoboka ko uwo mugore yahozwaga kunkeke ko aatongeye kubyara wenda umugabo we yakundaga abana bituma ahimba iyo mitwe yamupfubanye.Ubu se koko yumvaga ko umwana avuka nta ngombyi

SADA yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Yewe n’akumiro nubwo yaba ari umwna nta mwana wavuka ashaje agaragaza n’imitsi

umutoni yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

ARIKOSE MADA WUMVAGA KOKO IBYO WAKOZE BYASHOBOKA? GUSA WITANZEHO AMAKURU AFATIKA UBAYE NKAWAMWANA WASHAKAGA KUMENYEKANA MUKIGO AGACUNGA DIRECTEUR AKORESHEJE INAMA AMUJYA IMBERE ARAHANNYA.BYO WAMENYEKANYE

mediatrice yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Nonese iyo foto mwatweretse niyurukwavu?njyewe nabonye ari kinini kiruta urukwavu nonese ubwo arafunze cg ari kwamugang nurujijope abagore bajye bavugisha ukuri

Ingabire aziza yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

uvuga ngo nitrauma,bite bye?yewe trauma yabaye igikangisho cy’ibibazo abantu bitera!!????????????

bobo yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

J’en etais sur!!! It’s no understandable to make birth an animal kind, Voila maintenant les medias ont encore une enorme honte cause de n’est pas publier les infos sur et bien terminees, ariko uriya mu gore njye ndamutinye pe! akari ishyano koga uruzi gatarutse umugezi koko! Njye nkimara kubyumva nahise mbonamo amanyanga menshi ashoboka ariko, kubura uruvugiro nyine ndugira karuvate (Ururimi) none dore ukuri kurasohotse, Hanze aha hari abagore babyara bakajugunya abana kuki utamara igihe uhiga umugore ufite iyo intesion ngo wenda amukwihere aho kubeshya mpaka inyamaswa,fata indaya uyishyurire umutipe uyitera inda, umwishyure ayo yabonaga k’umunsi hanyuma namara kuyibyara yigire mu mwuga we nawe ujyane uruhija?
 Amategeko ahana arnaque aramubamba.
 Amategeko agenga abashakanye aramuzirika.
 Amategeko ahana abatesha Leta agaciro aramuca.
 Amategeko ahana abavuzi batandukiriye n’abateye urubwa Carrier yabo aramutwika.
 Amategeko arenganura abagore aramuvugira.
 Amategeko y’ikiremwa muntu aramuririra.
Ubundi Kanyundo nagakoma hasi salle ikajya muri koma Ijuru rizagwa kuri uwo mugore. Mbega umugore!!!!!!!! yewe akumiro n’iinda naho amavunja arahandurwa!

Arthur yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

where is my comment mister?????

mushishoze yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

uwo mujyanama wu ubuzima uvuga ko wamubyaje we bimeze bite? babikurikirane

ksar yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka