Rubavu: Ukuri ku mugore wabeshye ko yabyaye igikoko kwamenyekanye
Nyuma yo kugaragaza ko yabyaye igisimba ariko ntibivugweho rumwe n’abantu batabdukanye barimo n’abaganga, Mushimiyimana yashyize yemera ko ibyo yavuze yabeshye ahubwo ari urukwavu yaguze akarubaga kugira ngo azemeze umugabo we ko abyara.
Kuri uyu wa mbere taliki 27/05/2013 nibwo Mushimiyimana yabyemeye ndetse ajya no kwerekana uruhu rw’urukwavu yabaze akaruhindura umwana yarangiza akajya kwa muganga kugira ngo azashobore kwemeza uwo bubakanye.
Kuva tariki 25/05/2013 ubwo Mushimiyimana yagezwaga kwa muganga, inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuzima zakomeje kumukurikirana zimuhata ibibazo kuko bitumvikanaga ukuntu yaba yarabyaye kandi ibizami n’imiterere ye bigaragaza ko atigeze atwita.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rubavu, Dr Kanyenkore William, yari yahakanye ko umuntu yabyara inyamaswa, kuko niyo haba imyubakire mibi y’umwana munda yaza afite iyindi miterere ariko ateye nk’umuntu; ngo kabone n’iyo umuntu yaryamana n’inyamaswa ntiyabyara inyamaswa.
Aya makenga yatumye abapolisi hamwe n’inzego z’ubuzima mu karere ka Rubavu zikurikira uyu mugore ndetse bakamusuzuma ibizami byose bishoboka bigaragaza ko umuntu yabyaye cyangwa yatwise zasanze bitamurangwaho maze abona kuvugisha ukuri.
Yashyize yiyemerera ko ibyo yakoze yagira ngo yemeze umugabo wamucyuye ko abyara, ariko akaza kubyara igisimba yarozwe n’umuvuzi Gakondo batumvikanye.
Mushimiyimana Elisabeth ari mu kigero cy’imyaka 40 yari yaravuze ko yagiye kwivuza ku muvuzi wa gakondo nyuma yo gukuramo inda igihe kitari gito, ariko umuganga akamubwira ko azabyara imbwa ngo bitewe n’amakimbirane bagiranye.
Ubwo yajyanwaga kwa muganga taliki 25 Gicurasi ku kigo nderabuzima cya Karambo abaganga bamwakiriye bavuze ko yaje kwa muganga atava amaraso ndetse ngo nta n’inda yanyuma yigeze azana ahubwo batunguwe n’icyo yabazaniye ko aricyo yabyaye n’uburyo cyanukaga.
Mushimiyimana asanzwe afite umwana ariko ni uwo yabyaranye n’umugabo we wa mbere. Umugabo babana ubu mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nta mwana barabyarana, ngo yahoraga abwira umugabo we ko atwita ariko inda zikavamo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 60 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo se tubyite ubujiji koko? hoya-bishoboke ko uwo mugore afite ikibazo psychologique rwose;hubwo muguhanwa kwe nabyo bitekerezweho.mbega!!!
Ndakomeza nshimira Kigali today mu kazi keza mukora ko guha abanyarwanda amakuru mashya,mukomereze aho...uyumugore akojeje isoni abanyarwandakazi iyo atora imfubyi akayirera koko?gusa bazamuhane atesheje umuco agaciro.
Ubwose uwo nawe azahanwa ?
Hahahah mbega umugore ubeshya icya Semuhanuka! Birababaje!
Abatekamutwe baragwira,ese ubundi umwana wo mu myaka 40 nuwiki? Yewe abagabo barabona
ahaaa! isi irashajepeee ntawabona icyo avuga keretse kumirwagusa urukwavukoko bazanarebeko ntakabazo afite mumutwe.
Rwose uwo mugore mwe muzi amategeko arahanishwa ikihe gihano? Gusa abateka mutwe baragwira ariko uyu mugore ninjiji yibagiwe ikoranabuhanga ryaje bamukanire urumukwiye ndashimira police yashyize ukuri ahagaraga
gusa biteye agahinda uyu mugore asebeje abagore ataretse n’akanyama ka bakame.
Noneho namwe muraducanga!! inkuru zanyu ziranyuranamo!! ejo ngo yabyaye ikintu gisa......, ngo abaganga baramupimye rimwe, ngo inda ntiyarigejeje igihe,no yarifite amezi 8, none reba! None se kuki mutavuze ko nibura ari ugukeka mugakabiriza ngo amarozi ngo abavuzi ba gakondo........!! mukeneye critical thinking as professional journalists, niba muri boikind sinjya mbona mu quatina abo mwavuganye, mubikora gake gashoboka kdi ni ngombwa pe!!!
Mbabajwe na condolences zanjye nari nahaye iyi ngirwamugore.Uyu mugore ni ikigoryi ndetse ni igicucu.Kubyara bitangwa n’Imana nta mbaraga bisaba.Kuba atabyara ntabwo ari we wa mbere byari bibayeho kuburyo yaca igikuba.Reba yashyize panic mu bantu, nta yindi nkuru yari ikivugwa.Ahanwe ku buryo bugaragara,atange n’amande ahagije ugereranyije n’imbaraga ndetse n’amafaranga byashyizwe muri iki gikorwa kugira ngo ukuri gushobore kugaragara.
Muzatubarize police uwo muntu ibihano yahabwa n’ubwo ariwe wisebeje,naho ubundi birya ntibyashobokaga.Namwe kandi banyamakuru iyo ngeso yo kudafata inkuru nyayo muyigabanye mujye mutangaza inkuru zujuje ukuri.
Nonese mwabanyamakurumwe mbere bwo nti mwari mwanditse ko hari umuganga wavuze ko yigeze kuza kwipimisha inshuro 1 ntagaruke.