Rubavu: Ukuri ku mugore wabeshye ko yabyaye igikoko kwamenyekanye
Nyuma yo kugaragaza ko yabyaye igisimba ariko ntibivugweho rumwe n’abantu batabdukanye barimo n’abaganga, Mushimiyimana yashyize yemera ko ibyo yavuze yabeshye ahubwo ari urukwavu yaguze akarubaga kugira ngo azemeze umugabo we ko abyara.
Kuri uyu wa mbere taliki 27/05/2013 nibwo Mushimiyimana yabyemeye ndetse ajya no kwerekana uruhu rw’urukwavu yabaze akaruhindura umwana yarangiza akajya kwa muganga kugira ngo azashobore kwemeza uwo bubakanye.
Kuva tariki 25/05/2013 ubwo Mushimiyimana yagezwaga kwa muganga, inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuzima zakomeje kumukurikirana zimuhata ibibazo kuko bitumvikanaga ukuntu yaba yarabyaye kandi ibizami n’imiterere ye bigaragaza ko atigeze atwita.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rubavu, Dr Kanyenkore William, yari yahakanye ko umuntu yabyara inyamaswa, kuko niyo haba imyubakire mibi y’umwana munda yaza afite iyindi miterere ariko ateye nk’umuntu; ngo kabone n’iyo umuntu yaryamana n’inyamaswa ntiyabyara inyamaswa.
Aya makenga yatumye abapolisi hamwe n’inzego z’ubuzima mu karere ka Rubavu zikurikira uyu mugore ndetse bakamusuzuma ibizami byose bishoboka bigaragaza ko umuntu yabyaye cyangwa yatwise zasanze bitamurangwaho maze abona kuvugisha ukuri.
Yashyize yiyemerera ko ibyo yakoze yagira ngo yemeze umugabo wamucyuye ko abyara, ariko akaza kubyara igisimba yarozwe n’umuvuzi Gakondo batumvikanye.
Mushimiyimana Elisabeth ari mu kigero cy’imyaka 40 yari yaravuze ko yagiye kwivuza ku muvuzi wa gakondo nyuma yo gukuramo inda igihe kitari gito, ariko umuganga akamubwira ko azabyara imbwa ngo bitewe n’amakimbirane bagiranye.
Ubwo yajyanwaga kwa muganga taliki 25 Gicurasi ku kigo nderabuzima cya Karambo abaganga bamwakiriye bavuze ko yaje kwa muganga atava amaraso ndetse ngo nta n’inda yanyuma yigeze azana ahubwo batunguwe n’icyo yabazaniye ko aricyo yabyaye n’uburyo cyanukaga.
Mushimiyimana asanzwe afite umwana ariko ni uwo yabyaranye n’umugabo we wa mbere. Umugabo babana ubu mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nta mwana barabyarana, ngo yahoraga abwira umugabo we ko atwita ariko inda zikavamo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 60 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri abagore tugiraubwenge bwacyana uyumumama nukumubabarira siwe umwanzi satani agira ibye ariko ubunyuyoyitera urubwa rw’ikozivamo gusa?nahoigisimba ahaaa nayekumavi asabe uwiteka azamuha umwana .
Yemwe, Ndumiwe pe!!!!!
Uyu akwiye koherezwa kugororwa
Uyu mu doctor yavuze ko kubyara igikoko cg igisimba bitabahoabantu baramutwama. none biragaragaye ko afite ukuri.ni urukwavu babaze.mujye mwitondera kuvuga menshi mutegereze investigation.mbega madamu!bravo ku muuru w’ibitaro bya Gisenyi na police.bamukanire urumukwiye.
AHUBWO UWO MUGORE ARAFITE IKIBAZO CYO MUMUTWE AB’I NDERA BAMUBE HAFI. NAWE NTABYARA YARANGIZA AKABESHYERA URUKWAVU.L
ariko rero abaganga n’abanyamakuru baraducanze. rimwe ngo baramupimye babona atwite, ubundi ngo ntiyigeze atwita, ngo nta n’ubwo yakuyemo inda, ubundi ngo navuge aho yashyize umwana yari yabyaye, ubundi ng ibimenyetso bigaragaza ko atigeze abyara. ahaaa. ni ugutegereza ifirimbi ya nyuma. gusa ubwo nyir’ubwite abyiyemerera ubwo koko ni urukwavu yabaze, ariko se abaganga bari barebye nabi?
Mbega sakirirego weeeeeee!!!!!
Ariko nk’ubwo byamufashe igihe kingana iki ngo abitejereze anabishyire mu bikorwa?
Ako kabakame se ko numva ngo amatwi niyo yagaragaraga nkay’umuntu ubwo yayateyeho ate koko?
ari abo ba docteurs banyu n’uwo mugore ubwenge bwabo burangana,ntabwo umuntu yakwerekana urukwavu yakuyeho uruhu akubwirengo ni umwana yabyaye nawe uhite wemera kandi nunva ngo uri za baganga,mbega iterambere !!!! sinzi aho mwize peeee,birababaje!!!
Ndumiwe!!! Erega iminsi y’umujura ntishobora kurenga!! Ahubwo police imwiteho cane ubwo ibyaha byarenze urugero! Mbega mukamuhanuka!!!!!!!!!!’icyakora ho yatumye nirirwa mucyumba ndikumusengera ngo amadayimoni amuvemo Mu izina rya Yesu@
ni inzanga ahubwo najye kurya iyo bakame ye mbere yuko ajya muri prison yijyendere amahoro ahaze iyo bakame ye nibashake bamamureke ajyane nayo muri prison urugendo rwiza wa mugore we
ni inzanga ahubwo najye kurya iyo bakame ye mbere yuko ajya muri prison yijyendere amahoro ahaze iyo bakame ye nibashake bamamureke ajyane nayo muri prison urugendo rwiza wa mugore we
Arikose ko umuyobozi w’ibitaro yatangaje ko uwo mugore yari yapimwe n’abaganga bakemeza ko atwite nonese iyo ecographie yo ahaa none ngo ntiyigeze atwita ubwose ukuri ni ukuhe ?