Perezida wa Madagascar yamuritse ikinyobwa avuga ko ari ‘umuti wa Coronavirus’

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa, we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Perezida Andry Rajoelina yanywereye uyu muti mu ruhame (ifoto: Internet)
Perezida Andry Rajoelina yanywereye uyu muti mu ruhame (ifoto: Internet)

Inzego zishinzwe ubuzima ku isi no muri Afurika ntacyo ziratangaza kuri uyu muti watangajwe na Perezida Rajoelina, ndetse kugeza ubu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) nta muti riratangaza wakorewe ubushakashatsi bikemezwa ko uvura COVID-19.

Mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Madagascar (IMRA) cyakoze uwo muti unyobwa, imbere y’Abaminisitiri, Abadipolomate n’abanyamakuru, perezida Rajoelina yabatangarije ko bawukoreye isuzuma, akaba yemeza ko abantu babiri ubu bamaze gukizwa na wo.

Mu kubishimangira, yawunywereye imbere y’abari bateraniye muri icyo kigo cy’ubushakashatsi kugira ngo abereke ko ukiza kandi utica.

Icyakora ubuziranenge bwawo no kuba uvura COVID-19 koko ntabwo biragenzurwa ku rwego mpuzamahanga, nta mibare kandi itangwa n’ubushakashatsi bw’uko wageragejwe.

Abahanga muri Siyansi bakomeje kuburira abantu ingaruka mbi bashobora guterwa no gukoresha imiti gakondo inyobwa itarapimwe.

Kugeza ubu kuri iki kirwa hamaze kuboneka abantu 121 banduye Coronavirus, nta n’umwe irahitana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka