• Bugesera: itsinda ry’abaganga b’inzobere baravura abarwaye udusabo tw’intanga

    Itsinda ry’Abaganga b’inzobere mu kubaga bo mu gihugu cy’u Bwongereza baturutse mu muryango All Nations bamaze icyumweru mu bitaro by’ADEPR-Nyamata mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kuvura abagabo indwara yo kubyimba udusabo tw’intanga (ernie).



  • Murunda: Bageze kuri 94% muri mitiweli babicyesha kwibumbira mu bimina

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro butangaza ko umubare w’abaturage bitabiriye ubwisungane mu kwivuza warazamutse babikesha gahunda yo kwibumbira mu bimina.



  • Abajyanama b’ubuzima bahawe moto zizabafasha mu kazi kabo

    Minisiteri y’Ubuzima yatanze moto 237 ku bigo nderabuzima, ibitaro byo mu turere twose tw’igihugu n’ibigo bitanu bitegamiye kuri Leta bikorana nayo, mu rwego rwo gufasha abakangurambaga b’ubuzima gukurikarana gahunda zijyanye no kuzamura ireme ry’ubuzima mu Rwanda.



  • Nyanza: Abagabo 40 bisiramuje ku bushake

    Ku bitaro bya Nyanza habereye igikorwa cyo gusiramura abagabo 40 bari hagati y’imyaka 15 na 49 ku bushake. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, cyari kigamije gushyira mu bikorwa gahunda za Minisiteri y’ubuzima yo kurwanya ikwirakwiza ry’ubwandu bwa SIDA n’izini ndwara zandurira mu mibonano mpzabitsina.



  • Bemeza ko kutagira Mitiweli ari ubuswa no kudateganya

    Abaturage b’akarere ka Rwamagana bivuriza ku kigo nderabuzima cya Murambi baravuga ko badashobora kuzigera batseta ibirenge mu kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kubera ukuntu ibafasha mu kwivuza n’imiryango yabo.



  • Abaganga bo mu bitaro bya gisirikari basuzuma umwana wo mu murenge wa Nyamiyaga

    Kamonyi: Indwara ziterwa n’isuku nke zibasiye abana bo mu murenge wa Nyamiyaga

    Inzoka zo mu nda, amenyo ndetse n’amaso nizo ndwara zibasiye benshi mu bantu 541 biganjemo abana bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi bavuwe n’itsinda ry’abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.



  • HDP yatangiriye mu Rwanda none imaze gushora imizi muri Afurika

    Umuryango Health, Development and Performance (HDP) ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima watangiriye mu Rwanda, ubu umaze kugera mu bihugu birindwi bya Afurika, ibindi bine bishishikajwe no gukorana nawo.



  • Umwe mu bana baje kwivuza

    Kamonyi: Good Neighbors n’ibitaro bya gisirikari baravura abana 500 indwara zitandukanye

    Abana bagera kuri 500 bafashwa n’umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors ukorera mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi baravurwa n’abaganga bakorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.



  • Imwe mu nzu z

    Abatuye Rwamagana babonye inzu 3 z’ababyeyi nshya

    Ababyeyi baturiye imirenge ya Kigabiro, Rubona na Ruhunda muri Rwamagana bagiye kuruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwa muganga kuko muri iyo Mirenge hubatswe inzu eshatu zigezweho z’ababyeyi.



  • Niyonzima, umurwayi mu bitaro bya Kabgayi, avuga ibibazi bahura nabyo ku munsi w

    Kugira abaganga bake bituma ibitaro bya Kabgayi bitanga serivise idashimishije

    Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga batangaza ko kuba abaganga n’abaforomo b’ibitaro ari bake bituma bahabwa serivisi batishimira.



  • Ubundi bushakashatsi bugaragazako SIDA ishobora kuzabonerwa umuti

    Itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa n’Abanyamerika bakora ubushakashatsi ku cyorezo cya Sida i Montpellier mu Bufaransa bavumbuye ibintu byorohereza virusi itera Sida kwinjira mu turemangingo bita Lymphocyte T CD4 dufasha umubiri gukora abasirikare bawurinda. Utwo turemangingo ni two virusi itera Sida ibanza kumunga (…)



  • Ikigo nderabuzima cya Gahombo kirasaba kongererwa abakozi

    Nyuma yo kunguka ishami rishya ryo gufasha abaturage bahivurizaga baturuka mu duce twa kure, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gahombo giherereye mu karere ka Nyanza buravuga ko bukeneye abandi bakozi kugira ngo service batanga zikomeze kugenda neza.



  • Inzu yashyikirijwe ibitaro bya gisirikari bya Kanombe.

    Amerika yahaye Ibitaro bya Gisirikare inkunga irenga miliyoni 100 z’amanyarwanda

    Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, uyu munsi tariki 30/01/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bizakoreshwa mu kwita ku barwayi ba SIDA n’ab’izindi ndwara z’ibyuririzi, ndetse n’inzu bizakoreramo.



  • U Rwanda rugiye gukoresha imiti y’uruganda rwo muri Uganda

    Mu ruzindiko Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cya Uganda muri iki cyumweru yanasuye uruganda ritwa Quality Chemicals Factory rukora imiti ivura malariya anarwemerera ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti yarwo.



  • Hari icyizere ko umuti wa Sida waba ugiye kuboneka

    Umuti witwa DRACO wavumbuwe n’umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waba ugiye gushyirwa ahagaragara ugatangira gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu. Ibi byatangajwe nyuma yo gukorera igerageza ry’uyu muti ku mbeba bagasanga ushobora kuvura indwara zose ziterwa na virus harimo na SIDA.



  • Ibikoresho byasanzwe muri nyababyeyi ya Murekatete ntibyashyiriwemo mu bitaro

    Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko aho iperereza ryakozwe ryerekana ko ibikoresho byasanzwe muri nyababyeyi y’umugore witwa Murekatete Zawadi wabyariye mu bitaro bya Byumba bitashyiriwemo mu bitaro.



  • Abagabo bafite ubumuga bwo kutabyara bashobora kuzabona insimburangingo

    Abashakashatsi b’i San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baravuga ko bagiye gukora ubushakashatsi bwo kureba uko bakora umwe mu mwanya myibarukiro y’abagabo ukora intanga ngabo kugira ngo bashobore kugoboka abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba.



  • Serivisi zo kuboneza urubyaro zisanze abaturage mu midugudu

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bibazo by’Abaturage (UNFPA), tariki 18/01/2012, batangije amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku rwego rw’umudugudu mu karere ka Rubavu.



  • PrePex: akuma kazakoreshwa mu gusiramura gatuma umuntu atava amaraso.

    50% by’abagabo bazaba basiramuye muri 2013

    Imyaka ya 2012 na 2013 izaba imyaka y’akazi gakomeye ku bigo bishinzwe ubuzima mu Rwanda kuko bigomba gukora ibishoboka u Rwanda rukagera ku ntego rwihaye yo gusiramura kimwe cya kabiri cy’abagabo bitarenze impera z’ukwezi kwa Kamena 2013. Iri siramura riri muri gahunda yo kugabanya amahirwe yo kwandura SIDA n’izindi ndwara (…)



  • Inzoka ya “python birman” itezweho umuti w’indwara y’umutima

    Inzoka ya Python Birman, bumwe mu bwoko bw’ibikururanda bibini bishobora kugeza kuri metero 9 z’uburebure n’ibiro bigera kuri 90, ishobora kuzabyara umuti mwiza ku ndwara z’umutima.



  • Ikinini gikoze mu mahenehene kizajya cyifashishwa mu kuvura Bwaki

    Dr Uwiragiye Joseph, ukuriye ikigo mbonezamirire mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), avuga ko ikinini cya Goet’s milk gikoze mu mahenehene kizafasha abana barwaye bwaki gukira neza.



  • Dr Muhairwe Fred umuyobozi w

    Dr Muhairwe arasaba iperereza ryimbitse ku byabaye kuri Murekatete Zawadi

    Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Byumba, Dr Muhairwe Fred, arasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byakorewe umugore witwa Murekatete Zawadi uvuga ko yagiriwe nabi n’abaganga bo mu bitaro bikuru bya Byumba ubwo bamubyazaga bakamusigamo ipamba, seringe n’uturindantoki (gants).



  • Birashoboka ko umuntu azajya yishingira ababyeyi be mu buvuzi

    Komisiyo y’abadepite ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside irimo kwiga umushinga w’itegeko rigena imiterere, imikorere n’imitunganyirize y’ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda, tariki 10/01/2012, basuye ibitaro bya Nyagatare baganira n’abakozi ba servisi z’ubuzima mu karere ndetse (…)



  • Abagabo baryamana bahuje ibitsina bagiye kubona umuti ubarinda Sida

    Ibiro by’igihugu by’ubushakashatsi kuri SIDA mu Bufaransa (ANRS) biratangaza ko byabonye umuti urinda kwandura agakoko gatera SIDA abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo bazajya bafata mbere yo gukora iyo mibonano.



  • Abaganga barakangurirwa kunoza serivisi zo kwakira neza abarwayi

    Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, arasaba abakora mu gice cy’ubuvuzi bose barimo n’abaganaga kwakira neza no kugaragariza abarwayi icyizere kugira ngo u Rwanda rukomeze kugera ku intego z’ikinyagihumbi mu buvuzi.



  • Ibitaro bya Gitwe birashimirwa ku mikorere yabyo

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, aratangaza ko ibitaro bya gitwe hari ibikorwa byinshi bimaze kugeraho, kandi ko inzego z’ubuyobozi zizakomeza gufatanya n’ibi bitaro kugira ngo zibakorere ubuvugizi.



  • Nyuma yo kubona ivuriro, ngo nta mubyeyi uzongera kubyarira mu rugo

    Abaturage bo mu Murenge wa Juru mu karere ka Bugesera baravuga ko nyuma yo kubona ikigo nderabuzima nta mubyeyi uzongera ku byarira mu rugo cyangwa se ngo hagire umuntu urembera mu rugo.



  • Uburyo bwo gutwita binyuze muri laboratoire buri hafi kugezwa mu Rwanda

    Umuganga ku giti cye ufite ibitaro byitwa La Croix du Sud i Kigali, Dr Nyirinkwaya, atangaza ko agiye kuzana uburyo bufasha abafite ikibazo cyo kudatwita kubona urubyaro.



  • Umwana yahitanywe n’ikinini cy’inzoka

    Uwineza Clarisse wari ufite imyaka ibiri n’igice yitabye Imana, tariki 16/12/2011, ahitanwe n’ikinini cy’inzoka cya Mebendazole mu gikorwa cy’ikingira cy’abana batarengeje imyaka itanu cyaberaga mu murenge wa Kintobo, akarere ka Nyabihu muri iki cyumweru gishize.



  • Haracyari ibibazo mu bwisungane mu kwivuza

    Nyuma y’ivugururwa rya politiki y’ubwisungane mu kwivuza, haracyari abantu benshi batarabona uburenganzira bwo kwivuza kuko batarabona amakarita yo kwivurizaho.



Izindi nkuru: