Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abayitabiriye bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’ibijyanye no kurebera hamwe ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni inama ibaye mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku myanzuro iyifatirwamo, dore ko muri iyi minsi icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ubukana budasanzwe aho imibare y’abandura n’abapfa yakomeje kuzamuka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama iteranye mu gihe muri Kigali by’umwihariko hakomeje gufatwa ingamba zikomeye zirimo nko guhagarika amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, bikaba byatumwe hari abatekereza ko Guma mu Rugo ishobora gusubizwaho.

Ni mu gihe inama nk’iyi yaherukaga kuba mu byumweru bibiri bishize yari yashyizeho gahunda ya Guma muri Kigali, na Guma mu Karere ku batuye ahandi mu Ntara.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Kanda HANO urebe imyazuro yafatiwe mu nama y’ubushize yabaye ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bonjour, je suis un jeune rwandais résident au Cameroun au titre d’étudiant (en santé publique à l’Université Catholique d’Afrique Central). Dans le but de lutte contre le COVID 19, qui devient un problème qui nécessite l’état d’urgence dans le notre pays le Rwanda, je suggère à notre gouvernement de revoir ou de veiller sur le transport des motos là où plusieurs personnes portent le même casque chaque jour( donc pourrait une source de transmission très rapide du COVID 19 car la majorité de la population utilisé ce moyen de transport). Merci pour votre compréhension, veiller agréé

François UKWIGIZE yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Ko mutatubwira imyanzuro yayifatiwemo?

FELIX yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka