Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abayitabiriye bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’ibijyanye no kurebera hamwe ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ni inama ibaye mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku myanzuro iyifatirwamo, dore ko muri iyi minsi icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ubukana budasanzwe aho imibare y’abandura n’abapfa yakomeje kuzamuka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Iyi nama iteranye mu gihe muri Kigali by’umwihariko hakomeje gufatwa ingamba zikomeye zirimo nko guhagarika amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, bikaba byatumwe hari abatekereza ko Guma mu Rugo ishobora gusubizwaho.
Ni mu gihe inama nk’iyi yaherukaga kuba mu byumweru bibiri bishize yari yashyizeho gahunda ya Guma muri Kigali, na Guma mu Karere ku batuye ahandi mu Ntara.
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.
Kanda HANO urebe imyazuro yafatiwe mu nama y’ubushize yabaye ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
bonjour, je suis un jeune rwandais résident au Cameroun au titre d’étudiant (en santé publique à l’Université Catholique d’Afrique Central). Dans le but de lutte contre le COVID 19, qui devient un problème qui nécessite l’état d’urgence dans le notre pays le Rwanda, je suggère à notre gouvernement de revoir ou de veiller sur le transport des motos là où plusieurs personnes portent le même casque chaque jour( donc pourrait une source de transmission très rapide du COVID 19 car la majorité de la population utilisé ce moyen de transport). Merci pour votre compréhension, veiller agréé

Ko mutatubwira imyanzuro yayifatiwemo?