• Uruhinja rw

    MTN yatanze inkunga ya miliyoni 18 mu gikorwa cyo kuvura ibibare

    Ku nsuro ya gatatu, sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yongeye gutera inkunga igikorwa cyo kuvura abarwaye indwara y’ibibare (Operation Smile). Uyu mwaka MTN Rwanda yatanze inkunga ingana n’amafaranga miliyoni 18.



  • Ibyo batekera kwa muganga ni ibyo beza nuko batazi kubitegura

    Gatsibo: Igikoni cy’umudugudu gifasha kurwanya imirire mibi

    Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi igaragara mu karere ka Gatsibo, ubu hatangiye gahunda yo gutekera hamwe mu mudugudu mu rwego rwo kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye muri gahunda yiswe “igikoni cy’umudugudu”.



  • Kayonza: Ubuke bwa farumasi butuma imiti ihenda

    Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko rimwe na rimwe babangamirwa n’uko nta farumasi zihariye zicuruza imiti ziba muri uwo mujyi. Iyo babuze imiti ku kigo nderabuzima bivurizaho biba ngombwa ko bajya kuyigura bahenzwe ku bindi bigo nderabuzima.



  • Ngoma: Imiti igabanya ubukana bwa SIDA igurishwa magendu

    Mu karere ka Ngoma haravugwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bahabwa imiti igabanya ubukana bw’ako gakoko bakajya kuyinywera mu ngo iwabo, ndetse bamwe bakayigurisha n’abavura magendu bayiha abarwaye izindi ndwara.



  • Ibitaro bya Bushenge birateganya gukeba abagera kuri 840

    Mu gikorwa cyo gukangurira abagabo kwikebesha, ibitaro bya Bushenge birateganya gusiramura abagabo bagera 840 baturutse ku bigo nderabuzima bitandukanye bikorana n’ibyo bitaro. Uyu mubare uhwanye n’ibikoresho ibi bitaro byahawe na Minisiteri y’Ubuzima bigenewe icyo gikorwa.



  • Inama yari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ikoreshwa ribi ry

    UNR yakiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’imiti

    Abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti bo mu Rwanda no muri Uganda bahuriye mu nama mpuzamahanga igamije kurwanya imikoreshereze mibi y’imiti hagamijwe kugira ubuzima bwiza ejo hazaza.



  • Nyuma y

    Ngoma: Ikigo nderabuzima kimaze imyaka itatu kitagira amazi

    Ubuyobozi bw’ikigonderabuzima cya Mutenderi buratangaza ko butorohewe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze imyaka itatu kitarakemuka.



  • Inzu Poste de santé ya Mahoko ikoreramo ubu

    Poste de santé ya Mahoko iracyafite ibibazo

    Nubwo bubakiwe inzu yo kubyariramo n’ikigo cyo gupima ubwandu bwa SIDA ku bushake (VCT), ishami ry’ikigo nderabuzima cya Mahoko (poste de santé) riherereye mu murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu riratangaza ko hakiri ibibazo byo gukemurwa.



  • Abavukanye ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu

    Abantu bakuru n’abana bavukanye ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu, muri gahunda yatangijwe n’umuryango Operation Smile wo muri Afurika y’Epfo (OSSA) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima. Iki gikorwa kizababa tariki 15-25/03/2012.



  • Bugesera: Barasaba kwemerwa kwishyurira kuri mitiweli bisiramuza

    Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko amafaranga 10000 acibwa ushaka kwisiramuza ari menshi bagasaba ko bakwemererwa gusiramurwa bishyuriye ku bwisungane mu kwivuza (mutuel de santé).



  • Impinduka mu gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA

    Ikigo cy’igihugu cyita ku buvuzi (RBC) cyatangiye gahunda nshya yo gutanga imiti ituma umubyeyi wanduye agakoko ka SIDA atanduza umwana atwite. Mu buryo bushya umubyeyi ubana na VIH/SIDA azajya akomeza gufata iyo miti bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho yayirekaga amaze gucutsa umwana.



  • Bugesera: itsinda ry’abaganga b’inzobere baravura abarwaye udusabo tw’intanga

    Itsinda ry’Abaganga b’inzobere mu kubaga bo mu gihugu cy’u Bwongereza baturutse mu muryango All Nations bamaze icyumweru mu bitaro by’ADEPR-Nyamata mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kuvura abagabo indwara yo kubyimba udusabo tw’intanga (ernie).



  • Murunda: Bageze kuri 94% muri mitiweli babicyesha kwibumbira mu bimina

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro butangaza ko umubare w’abaturage bitabiriye ubwisungane mu kwivuza warazamutse babikesha gahunda yo kwibumbira mu bimina.



  • Abajyanama b’ubuzima bahawe moto zizabafasha mu kazi kabo

    Minisiteri y’Ubuzima yatanze moto 237 ku bigo nderabuzima, ibitaro byo mu turere twose tw’igihugu n’ibigo bitanu bitegamiye kuri Leta bikorana nayo, mu rwego rwo gufasha abakangurambaga b’ubuzima gukurikarana gahunda zijyanye no kuzamura ireme ry’ubuzima mu Rwanda.



  • Nyanza: Abagabo 40 bisiramuje ku bushake

    Ku bitaro bya Nyanza habereye igikorwa cyo gusiramura abagabo 40 bari hagati y’imyaka 15 na 49 ku bushake. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, cyari kigamije gushyira mu bikorwa gahunda za Minisiteri y’ubuzima yo kurwanya ikwirakwiza ry’ubwandu bwa SIDA n’izini ndwara zandurira mu mibonano mpzabitsina.



  • Bemeza ko kutagira Mitiweli ari ubuswa no kudateganya

    Abaturage b’akarere ka Rwamagana bivuriza ku kigo nderabuzima cya Murambi baravuga ko badashobora kuzigera batseta ibirenge mu kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kubera ukuntu ibafasha mu kwivuza n’imiryango yabo.



  • Abaganga bo mu bitaro bya gisirikari basuzuma umwana wo mu murenge wa Nyamiyaga

    Kamonyi: Indwara ziterwa n’isuku nke zibasiye abana bo mu murenge wa Nyamiyaga

    Inzoka zo mu nda, amenyo ndetse n’amaso nizo ndwara zibasiye benshi mu bantu 541 biganjemo abana bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi bavuwe n’itsinda ry’abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.



  • HDP yatangiriye mu Rwanda none imaze gushora imizi muri Afurika

    Umuryango Health, Development and Performance (HDP) ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima watangiriye mu Rwanda, ubu umaze kugera mu bihugu birindwi bya Afurika, ibindi bine bishishikajwe no gukorana nawo.



  • Umwe mu bana baje kwivuza

    Kamonyi: Good Neighbors n’ibitaro bya gisirikari baravura abana 500 indwara zitandukanye

    Abana bagera kuri 500 bafashwa n’umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors ukorera mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi baravurwa n’abaganga bakorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.



  • Imwe mu nzu z

    Abatuye Rwamagana babonye inzu 3 z’ababyeyi nshya

    Ababyeyi baturiye imirenge ya Kigabiro, Rubona na Ruhunda muri Rwamagana bagiye kuruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwa muganga kuko muri iyo Mirenge hubatswe inzu eshatu zigezweho z’ababyeyi.



  • Niyonzima, umurwayi mu bitaro bya Kabgayi, avuga ibibazi bahura nabyo ku munsi w

    Kugira abaganga bake bituma ibitaro bya Kabgayi bitanga serivise idashimishije

    Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga batangaza ko kuba abaganga n’abaforomo b’ibitaro ari bake bituma bahabwa serivisi batishimira.



  • Ubundi bushakashatsi bugaragazako SIDA ishobora kuzabonerwa umuti

    Itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa n’Abanyamerika bakora ubushakashatsi ku cyorezo cya Sida i Montpellier mu Bufaransa bavumbuye ibintu byorohereza virusi itera Sida kwinjira mu turemangingo bita Lymphocyte T CD4 dufasha umubiri gukora abasirikare bawurinda. Utwo turemangingo ni two virusi itera Sida ibanza kumunga (...)



  • Ikigo nderabuzima cya Gahombo kirasaba kongererwa abakozi

    Nyuma yo kunguka ishami rishya ryo gufasha abaturage bahivurizaga baturuka mu duce twa kure, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gahombo giherereye mu karere ka Nyanza buravuga ko bukeneye abandi bakozi kugira ngo service batanga zikomeze kugenda neza.



  • Inzu yashyikirijwe ibitaro bya gisirikari bya Kanombe.

    Amerika yahaye Ibitaro bya Gisirikare inkunga irenga miliyoni 100 z’amanyarwanda

    Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, uyu munsi tariki 30/01/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bizakoreshwa mu kwita ku barwayi ba SIDA n’ab’izindi ndwara z’ibyuririzi, ndetse n’inzu bizakoreramo.



  • U Rwanda rugiye gukoresha imiti y’uruganda rwo muri Uganda

    Mu ruzindiko Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cya Uganda muri iki cyumweru yanasuye uruganda ritwa Quality Chemicals Factory rukora imiti ivura malariya anarwemerera ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti yarwo.



  • Hari icyizere ko umuti wa Sida waba ugiye kuboneka

    Umuti witwa DRACO wavumbuwe n’umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waba ugiye gushyirwa ahagaragara ugatangira gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu. Ibi byatangajwe nyuma yo gukorera igerageza ry’uyu muti ku mbeba bagasanga ushobora kuvura indwara zose ziterwa na virus harimo na SIDA.



  • Ibikoresho byasanzwe muri nyababyeyi ya Murekatete ntibyashyiriwemo mu bitaro

    Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko aho iperereza ryakozwe ryerekana ko ibikoresho byasanzwe muri nyababyeyi y’umugore witwa Murekatete Zawadi wabyariye mu bitaro bya Byumba bitashyiriwemo mu bitaro.



  • Abagabo bafite ubumuga bwo kutabyara bashobora kuzabona insimburangingo

    Abashakashatsi b’i San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baravuga ko bagiye gukora ubushakashatsi bwo kureba uko bakora umwe mu mwanya myibarukiro y’abagabo ukora intanga ngabo kugira ngo bashobore kugoboka abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba.



  • Serivisi zo kuboneza urubyaro zisanze abaturage mu midugudu

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bibazo by’Abaturage (UNFPA), tariki 18/01/2012, batangije amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku rwego rw’umudugudu mu karere ka Rubavu.



  • PrePex: akuma kazakoreshwa mu gusiramura gatuma umuntu atava amaraso.

    50% by’abagabo bazaba basiramuye muri 2013

    Imyaka ya 2012 na 2013 izaba imyaka y’akazi gakomeye ku bigo bishinzwe ubuzima mu Rwanda kuko bigomba gukora ibishoboka u Rwanda rukagera ku ntego rwihaye yo gusiramura kimwe cya kabiri cy’abagabo bitarenze impera z’ukwezi kwa Kamena 2013. Iri siramura riri muri gahunda yo kugabanya amahirwe yo kwandura SIDA n’izindi (...)



Izindi nkuru: