SFH izakora ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya indwara z’impiswi, icyorezo cya SIDA, kurwanya malariya, kurwanya imirire mibi, kurwaanya indwara zibasira abana ndetse no mu bikorwa byo kuringaniza imbyaro.
Ubwo byatangirizwaga mu karere ka Ngoma mu kigo cy’urubyiruko kizwi ku izina rya Centre Dushishoze Ngoma, aha hakaba arinaho hari hasanzwe hakorera umuryango PSI uje gusimburwa na SFH.
Mu bikorwa byagaragajwe ku ikubitiro, abakozi b’umuryango SFH berekanye ikoreshwa ry’umuti usukura amazi uzwi ku izina rya “Pure” maze abari aho batangazwa n’uburyo amazi yari ibirohwa (mabi cyane) yahindutse urubogobogo hifashishijwe uyu muti.
Bamwe mu bari aho bashimye uyu muryango maze batangaza ko ibikorwa byabo zizabafasha kugira umuryango mwiza uzira indwara.
Umwe mubari aho yagize ati “Guteka amazi byangoraga kuko inkwi nazo zari ikibazo ndetse n’umwanya ukabura ariko ubu ku mafaranga 50 Rwf yonyine nzajya mbasha kwinywera amazi meza asukuye. Twishimiye ibikorwa by’uyu muryango SFH.”
Bizimana Stehpen uhagarariye ibikorwa bya SFH mu ntara y’Uburasirazuba, yatangaje ko ibikorwa byabo ari ibyo gufasha abantu kugira ubuzima bwiza buzira umuze.
Yagize ati “Ni ugufasha abantu badafite ubuzima bwiza kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze. Icyerekezo ni ugukomeza kugeza ku baturage ibikoresho by’ubuzima birimo imiti isukura amazi, gukumira icyorezo cya SIDA hifashishijwe ubukangurambaga n’agakingirizo ndetse no kuboneza urubyaro.”
Uwaje uhagarariye SFH ku rwego rw’igihugu, Mbate Alphonsine, yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa gukora ubuvugizi ngo babashe kumenyekana ndetse no kugira ngo uturere SFH ikoreramo kubasha kwesa imihigo.
PSI yari imaze imyaka 19 ikorera mu Rwanda. PSI nubwo igiye gukorera mu bindi bihugu izakomeza iba hafi SFH mu bikorwa izaba ikorera imbere mu gihugu byakorwaga na PSI.
Dr Agnes Binagwaho wari mu muhango wo kumurika SFH ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu muri Mata 2012 yavuze ko Ministeri y’Ubuzima ayoboye izakorana cyane na SFH nk’uko yakoranaga na PSI kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda burusheho kumera neza.
Jean Claude GAkwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|