Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga n’iry’ubuforomo muri Kaminuza y’u Rwanda, bari mu gikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura ku buntu, mu Karere ka Huye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko u Rwanda rwageze ku ntego y’isi ya 90-90-90 mu kurwanya SIDA, iyo ntego ikaba yagombaga kugerwaho bitarenze umwaka wa 2020.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bwitwa ‘Autisme’ bashima amahugurwa bahawe yo kubitaho mu rugo buri munsi iyo bavuye ku ishuri ribafasha muri icyo kibazo.
Igituntu ni indwara iri mu zica abantu benshi ku isi ari yo mpamvu u Rwanda rwahagurukiye kukirwanya mu gukora ubukangurambaga mu baturage no kuzana imiti mishya ikivura.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa bemeza ko kutita ku isuku y’amenyo bishobora guteza umuntu uburwayi bw’umutima n’izindi ndwara zitandukanye.
Muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’indwara y’umwijima, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), iratangaza ko mu gihe cy’imyaka itanu ubwandu bwa virusi itera Hépatite C buzaba bwaragabanutse ku buryo bugaragara.
Mushabe David Claudian uyobora Akarere ka Nyagatare aravuga ko ukwezi kwa Werurwe kuzarangira ikibazo cya bwaki mu bana cyarangiye.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu myaka ibiri ishize abarwaraga malariya y’igikatu bagabanutseho 50% kubera ingamba zafashwe zo kuyirwanya ndetse n’uruhare rukomeye rw’abajyanama b’ubuzima.
Turikumwenayo Jean De Dieu w’imyaka 14, umwana wo mu kagari ka Kabeza umurenge wa Cyuve i Musanze wavutse atagira umwanya wo kwitumiramo, arifuza kuziga akaba umuganga.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kinyababa buravuga ko kutagira ivuriro hafi byatumye abagore bagera kuri 13 bo mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera babyarira munzira mu mezi arindwi ashize.
Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda aravuga ko imyiteguro yo guhangana na Ebola yavuze kuri 55% muri Gicurasi 2018 igera kuri 84% muri Mutarama 2019.
Abana batandatu biga mu mashuri abanza bagejejwe mu bitaro bya Nyagatare bazira kurya imbuto z’igiti cyitwa Rwiziringa.
Minisiteri y’Ubuzima irahamagarira abagabo kujya bita ku buzima bw’abagore babo bakabafasha kwisuzuma indwara ya kanseri y’ibere. Iyi minisiteri kandi isaba Abanyarwanda gukunda no gutoza abana siporo, mu rwego rwo kwirinda indwara nka kanseri, diyabete, ndetse n’izindi.
Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abanyarwanda n’Abaturarwanda ko nta tangazo ryatanzwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (WHO) rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda nk’uko byavuzwe na bimwe mu bitangazamakuru ndetse bigasakara ku mbuga nkoranyambaga, ikongeraho ko iyi ndwara yoroshye kwirinda iyo (…)
Ipimwa ry’imyotsi yo mu gikoni ryakozwe na Kaminuza y’u Rwanda muri 2017, rigaragaza ko abacana inkwi n’amakara bugarijwe n’ibyago byo kwandura indwara z’ubuhumekero n’umutima.
Abaturarwanda ibihumbi 30 barimo gupimwa agakoko gatera SIDA mu ngo 10,800, bakazatuma hamenyekana umubare mushya w’abafite ubwo bwandu mu gihugu hose.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda 17% by’abafite virusi itera SIDA batari ku miti ngo kikaba ari ikibazo kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko ubushakashatsi iheruka gukora, bwagaragaje ko 40% by’abafite ihungabana batewe na Jenoside yakorewe abatutsi bagishakira ibisubizo mu madini n’amasengesho aho kugana inzego z’ubuvuzi.
Mu Rwanda hatangijwe gahunda y’imyaka itanu yo guhashya indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hep C), ngo bikazatwara miliyoni 113 USD, angana na miliyari zisaga 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
I Kigali harimo kubera inama y’iminsi ibiri ihuje inzego zinyuranye, irebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga risuzuma utunyangingo twa DNA no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nawe ahangayikishijwe n’ingaruka z’imikorogo mu Banyarwanda, asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kubikurikirana.
Ku bufatanye n’inzobere z’abaganga baturuka mu Buhinde, uruganda rwa CIMERWA rukora sima rwatangije gahunda yo gusuzuma no gutanga inama ku ndwara y’amenyo ku baturage baturiye uru ruganda.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, gitangaza mu Karere ka Musanze abafite uburwayi bwo mu mutwe batitabwaho mu buryo bunoze, bikabaviramo kugarizwa n’akangari k’ibibazo.
Inzobere mu by’indwara zidakira zivuga ko ari ngombwa gukomeza kwita ku muntu urwaye nk’imwe muri zo, arindwa kubabara no kwiheba (Palliative Care) aho kumuha akato.
Abahanga mu buvuzi bw’indwara yo kuvura kw’amaraso (Blood Clots) bakangurira abantu kumenya ibimenyetso byayo kuko ari indwara yica vuba ariko inakira iyo imenyekanye kare.
Abakora muri serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda banyomoza abirirwa bavuga ko bakize virusi itera SIDA burundu, ahubwo bakemeza ko iyo ndwara idakira.
Mu Rwanda hagiye gukorwa ubushakashatsi bushya bwiswe "RPHIA" buzagaragaza uko icyorezo cya SIDA gihagaze nyuma y’imyaka isaga 10 ubundi bukozwe.
Christine Ashimwe warwaye indwara yo kuvura kw’amaraso gukabije (Blood Clots) ikamuzahaza, yahisemo kuyikoraho ubushakashatsi kugira ngo imenyekane kuko yica.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhamya ko mu bawutuye bicuruza umwe kuri babiri aba yaranduye virusi itera SIDA nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ivuga ko hatangwa miliyari 3Frw buri mwaka mu gutera umuti wica imibu mu mazu mu karere ka Nyagatare.