Abaganga bavuga ko umuntu ucika intege cyane kandi akagira icyaka no gushaka kwihagarika buri kanya, ugira isereri no guhuma amaso, byaba byiza agannye abaganga bakamusuzuma indwara ya diyabete.
Niyonsenga Simon Pierre umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC uyobora ishami ryita ku buvuzi no kwirinda indwara ya diabete, avuga ko umuntu umwe muri 30 mu Rwanda, aba arwaye diabete, bivuze ko abantu barenga 3% mu Rwanda barwaye iyi ndwara, by’umwihariko umuntu umwe kuri babiri ku rwego rw’isi akaba ayigendana (…)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buratangaza ko Bakundukize Ruth ufite uburwayi bufata imyakura, n’umuryango we bakeneye ubufasha, kuko iyi ndwara ayimaranye imyaka irenga 30 idakira, kandi hakaba nta cyizere ko izakira.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko n’ubwo imbasa iheruka kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1993, gukingiza abana neza ari byo bizayiheza burundu.
Ubushakashatsi bwiswe RPHIA bwari bumaze iminsi bukorwa bwerekanye ko SIDA mu Rwanda itiyongereye muri rusange mu myaka isaga 10 ishize, kuko ubushakashatsi buheruka bwa 2005 na bwo bwari bwerekanye ko yari kuri 3%, ari wo mubare wagenderwagaho kugeza ubu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) hamwe n’imiryango ifatanya na cyo, baravuga ko inkomoko y’indwara zo mu mutwe ahanini ngo ari amakimbirane abera mu miryango.
Umusore w’imyaka 23 arasaba abagiraneza kumufasha kwishyura servisi yo kuyungurura impyiko, kuko uwamufashaga kwivuza avuga ko ubushobozi bwamushiranye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bugaragaza ko abakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bibangiriza ubwonko.
Inzobere mu kuvura abana, Prof. Joseph Mucumbitsi, avuga ko umwana na we arwara kanseri zitandukanye kandi ko nta buryo buhari bwo kuzimurinda, gusa ngo kumusuzumisha ni ingenzi kuko iyo ndwara iyo imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko bigayitse kuba Akarere ka Nyagatare gafite inka n’umukamo mwinshi mu gihugu ariko kakarwaza bwaki.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) gisaba Abaturarwanda kwisuzumisha hakiri kare indwara zitandura zirimo kanseri, kugira ngo batazajya kuyivuza bitagishobotse.
Ubushakashatsi bwakozwe na Warren G. Sanger hamwe na Patrick C. Friman, mu gitabo cyabo cyitwa Reproductive Toxicology, buvuga ko kwambara umwenda w’imbere ku bagabo ubafashe cyane bishobora gutera ubugumba umuntu ntabashe kubyara.
Minisitiri ushinzwe ubuzima mu gihugu cya Congo Dr Eteni Longondo yatangaje ubufatanye bw’u Rwanda na Congo buzarandura icyorezo cya Ebola kigaragaje inshuro 10 mu gihugu cya Congo.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) itangaza ko mu gihugu cya Tanzania, kimwe mu bigize uwo muryango, hagaragaye indwara yo mu bwoko bw’ibicurane yitwa ‘Dengue Fever’, ngo ikaba na yo igomba kwitonderwa n’ubwo idafite ubukana nk’ubwa Ebola.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku kuba urukingo rwa Ebola rwabonetse rutaremezwa ku rwego mpuzamahanga.
Urugaga rw’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda ruratangaza ko ibitera indwara zitandura bicuruzwa amafaranga menshi ku isi bikanatanga imisoro n’amahoro menshi kuri za Leta, ku buryo bitacika.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kiratangaza ko gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu yagabanyije malariya mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 93%.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka Abanyarwanda ibihumbi 10 bandura kanseri aho abantu ibihumbi bitatu muri bo aribo bitabira gahunda y’ubuvuzi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abana banduzwa SIDA n’ababyeyi mu gihe bababyara bagabanutseho 9.3% mu myaka 18 ishize, ariko ngo intego ni uko bagera kuri 0%.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko kuva mu ntangiriro za Kanama nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro ayobora.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye asaba abaturage kwirinda guhana ibiganza no kwegerana kugira ngo birinde ebola.
Abarwayi babiri barimo umubyeyi w imyaka 26 n’umwana we w’amezi arindwi ni bo bagaragayeho Ebola tariki ya 15 Kanama 2019 mu bitaro bya Mwenga ndetse umubyeyi ahita yitaba Imana nkuko bitanganza na radiyo y Abafaransa RFI.
Hari abantu bavuga ko hari ibiribwa batarya kubera ko ngo bibatera kumererwa nabi mu mubiri cyangwa bigatuma baruka (allergy). Hari abakeka ko biterwa no kutabikunda nyamara si ko bimeze.
Indwara yanegekazaga amaguru mu mashuri ya Gashora "New Explorers Girls Academy (NEGA)" na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu, yageze muri GS Rega(Bigogwe).
Anjine ni uburwayi bufata inyama ebyiri ziba mu muhogo zitwa amigdales (soma amigidale) cyangwa tonsils (soma tonsozi), zikaba zigira umumaro wo kurinda umuntu mikorobe zafata imyanya y’ubuhumekero n’uburiro. Iyo izo nyama zifashwe na mikorobe nibyo bita anjine.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Diane Gashumba yakiriye Minisitiri w’agateganyo ushinzwe ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Mbayi Kangudia baganira ku cyorezo cya Ebola gihangayikishije ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bakajije uburyo abantu bambukiranya umupaka birinda indwara ya Ebola aho abadafite akazi kazwi bahagarikwa.
N’ubwo icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Nyundo buravuga ko bushobora gusaba abakirisitu guhana amahoro ya Kirisitu badakoranyeho mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira.
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, kuri uyu wa mbere tariki 05 Kanama 2019 basuye imipaka ihuza Gisenyi na Goma bishimira ibikorwa biri ku mipaka bikumira ko ebola yakwinjira mu Rwanda.
Umuntu wa kane wanduye Ebola yabonetse i Goma ku wa kane tariki 01 Kanama 2019.