• Miliyoni ebyiri z’abana baraba bakingiwe Covid-19 bitarenze uyu mwaka

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.



  • uwishwe na Ebola babanza kumutera umuti mbere yo kumushyingura

    Uganda igiye gufunga amashuri kubera Ebola

    Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.



  • Dore uko wakwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero cya 80%

    Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:



  • #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu cyumweru cyo kuva tariki 01-06 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 27 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,528 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)



  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.



  • Ibitaro bya Gatunda

    Yitabye Imana amaze umwaka mu bitaro yarabuze ubushobozi bwo kwivuza

    Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.



  • Abana bapimwa ibiro, indeshyo n

    Iburengerazuba: Bakomeje gufata ingamba zo guhashya igwingira

    Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.



  • Uwafashwe nk

    Uko umwitozo wo gufasha uwanduye Ebola wagenze ku kibuga cy’indege cya Kigali

    Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.



  • Kugira isuku ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n

    Malawi: Abasaga 180 bishwe na Cholera

    Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo (…)



  • Umugore yahawe nyababyeyi nyuma yo kumenya ko atayivukanye

    Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.



  • #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 24-30 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 28 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,555 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)



  • Ibitaro bya CHUK na Faisal byemerewe kwigisha kuvura indwara zo mu nda

    Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.



  • Ku wa Kane tariki 27 wari umunsi mpuzamahanga wahariwe aba Occupational therapists

    Nyuma yo kurwara ‘stroke’ yabonye inzobere zimufasha gusubira mu mirimo

    Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.



  • Abantu barasabwa gukomeza gukingiza abana imbasa

    Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bareke gukingiza abana imbasa

    Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, Abanyarwanda bibukijwe ko batagomba kwirara ngo bareke gukingiza abana iyi ndwara, kuko bumva ko yacitse.



  • Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

    Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uba tariki ya 27 Ukwakira, Abanyarwanda bahamagarirwa kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ababyeyi basabwa gufasha abana kwigirira icyizere, kumva bafite agaciro no kwiyakira bityo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.



  • Abana bigishijwe uko bakora isuku yo mu kanwa

    Kutoza mu kanwa bishobora gutera uburwayi bw’umutima na kanseri - Abaganga

    Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC), hamwe n’abaganga bakorana na cyo bemeza ko kutoga mu kanwa (kutiborosa) biteza indwara nyinshi zirimo uburwayi bw’umutima na kanseri.



  • Ibi biribwa bishobora kugufasha kugabanya ibinure mu mubiri

    Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.



  • Umulisa Aimée Josiane, aganira n

    Bugesera: Bamenye ko ‘nta buzima bwo mu mutwe nta buzima’

    Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.



  • #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 17-23 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 23 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,951 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye 22 ni ab’i Kigali nahi umwe ni uw’i Rubavu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize (…)



  • Ibitaro bya Kigeme

    Ibitaro bya Kigeme bimaze kwamburwa amafaranga Miliyoni 200 kuva muri 2015

    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.



  • Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by

    Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

    Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.



  • Abarenga 60% by’Abanyarwanda ntibakora isuku yo mu kanwa

    Ubushakashatsi buheruka gukorwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa (Oral Health) muri 2018, bwagaragaje ko abarenga 60% by’Abanyarwanda batajya bakora isuku yo mu kanwa.



  • Basuye santere ifite ubushobozi bwo kwita ku barwayi b

    U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abarwaye Ebola barembye barenga 30

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ba Ebola barembye barenga 30, n’abandi batarembye barenga 80. N’ubwo amakuru aturuka muri iyi Minisiteri avuga ko nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hakomeje imyitozo ndetse n’imyeteguro bitandukanye, bigamije (…)



  • Indwara z

    Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umutima

    Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umutima kuko umubare w’abamaze kurwara iyi ndwara ubu wageze kuri 5.1%, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).



  • U Rwanda rukomeje kwitegura guhangana na Ebola (Video)

    Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye ibice bimwe byo muri Uganda. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko n’ubwo nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hatangijwe imyitozo igamije gukangurira inzego z’ubuzima uburyo (…)



  • Aha bari mu gikorwa cy

    Abantu barakangurirwa kumenya kwisuzuma Kanseri y’ibere

    Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abantu bose bazibonaho ibimenyetso bikurikira, kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha Kanseri y’Ibere.



  • Kwigunga ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe

    Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe

    Impuguke mu by’indwara zo mu mutwe zivuga ko umuntu ashobora kugira ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, ariko ntabimenye bitewe no kutagira ubumenyi buhagije ku byerekeranye n’izo ndwara.



  • #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 1,212 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari babiri, umwe ni uw’i Kigali undi ni uw’i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi (…)



  • #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 1,215. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,467 nk’uko imibare yatangajwe (…)



  • Kanseri y’ibere ishobora gufata n’abagabo - Impuguke

    N’ubwo abenshi iyo bumvise indwara ya kanseri y’ibere (Breast Cancer), bahita bumva ko ari iy’abagore, siko bimeze, kuko impuguke mu bijyanye n’ubuzima zemeza ko ishobora gufata n’abagabo.



Izindi nkuru: