Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasobanuye impamvu cyakuye ku isoko amoko atatu y’imiti byavugwaga ko ivura ikanongera ingano y’igitsina cy’abagabo. Iki kigo kinaboneraho gusaba abantu kwitondera kugura no gukoresha imiti yirirwa yamamazwa hirya no hino kandi batayandikiwe n’abaganga.
Ikigo cy’Abongereza gitanga serivisi z’itumanaho zifashisha ubuhanga bwa ‘telecom’ mu Rwanda kizwi nka ‘IHS-Rwanda’, cyatanze inkunga y’amafranga azifashishwa mu mahugurwa y’abaganga babaga bagera kuri 50.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’abakenera Oraquick ifasha umuntu kwipima virusi itera SIDA, bavuga ko guhenda kw’aka gakoresho bigiteje imbogamizi kuri benshi bifuza kumenya uko ubuzima bwabo bwifashe, kuko kugeza ubu kagura 5,000Frw.
Ise ni imwe mu ndwara zifata uruhu, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi), kitwa Malassezia furfur.
Mu gihe icyorezo cya Kolera kivugwa mu bihugu by’abaturanyi by’u Burundi, Tanzaniya, Malawi ndetse na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwashizeho ingamba zo gukumira iki cyorezo.
Mu rwego rwo kugira ngo abakora kwa muganga barusheho kuzuza inshingano zabo neza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko harimo kurebwa uburyo hakongera abakozi kwa muganga.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Ernest, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya Kolera, kimaze iminsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bahana imbibe kandi bagenderana.
Umwaka wa 2022, mu nkuru zijyanye n’Ubuzima, waranzwe n’urupfu rw’umuganga w’impuguke mu buvuzi wafatwaga nk’intwari ikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, igabanuka ry’abandura Covid-19, ariko hanafashwe ingamba zijyanye no guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Gihugu cya (…)
Inzego zifite aho zihurira n’ibikorwa byo kubungabunga ubuzima zo mu turere twa Burera na Rulindo, ziyemeje kongera ubukangurambaga busobanurira abaturage kumenya uburyo bwo kwirinda indwara ya Malariya no kuyivuza hakiri kare.
Abaganga bo ku bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero, babashije kurokora ubuzima bw’umwana w’umukobwa wavukanye amagarama 780, ku byumweru 27 yari amaze mu nda ya nyina.
Hari abantu bakeka ko indwara y’umusonga (ikunze gufata abana), iterwa no gukora mu mazi akonje cyangwa kudafubika umwana mu gihe cy’imbeho, ariko si byo kuko impuguke mu buvuzi zitanga izindi mpamvu zitandukanye zitera kurwara umusonga.
Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.
Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gikomeje gahunda yo kongerera ubumenyi abanyamakuru kuri gahunda y’inkingo, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa neza akamaro kazo.
Jean Damascene Uzabakiriho wo mu Karere ka Kamonyi amaranye uburwayi bwa Diyabete imyaka irenga 20 ku buryo byamuviriyemo gucibwa ukuguru. Uzabakiriho ukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Muhima, avuga ko yamenye ko arwaye Diyabete muri Nyakanga 2000, kugeza muri 2005 ubwo yamutezaga igisebe ku kuguru kw’ibumoso mu (…)
Ni uburyo bwa mbere bwo guhangana n’iyo virusi bubayeho butari mu buryo bw’ibinini. Ubushakashatsi bugaragaza ko uwo muti ukora neza cyane kurusha ibinini byo kumira.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, byashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, byitezweho korohereza abantu bafite ubumuga babigana kugerwaho na serivisi, bitabasabye koherezwa kuzishakira mu bindi bitaro bya kure.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura, bangana na 12.6% naho 13.7% bakaba bahitanwa nayo ugereranyije n’ubundi bwoko bwa kanseri bunyuranye.
Impuguke mu by’ubuzima zikangurira abantu kutarya umunyu mwinshi, kuko uri mu bitera indwara zidakira.
Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko hagiye gushakishwa ubundi buryo bwunganira ubwo gutera imiti yica imibu mu nzu no kuryama mu nzitiramibu, ahanini hagamijwe kurinda abarumwa n’imibu bari hanze y’inzu zabo.
Gucukuka amenyo ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kwibasira abantu bose, ndetse n’abana bakiri bato by’umwihariko.
Imiryango itatu yita cyane cyane ku kurwanya ihohoterwa, ku buzima bw’imyororokere no kwita ku rubyiruko, ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, baherutse guhuriza hamwe imbaraga, bategura ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kurangwa (…)
Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri Sida mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko n’ubwo ufata imiti ya Sida neza agera aho akagira abasirikare bahagije na virus nkeya mu mubiri bityo akaba ashobora kutayanduza, bidakuraho ingamba zo kutayikwirakwiza.
Nyuma yo kubona ko umubare w’abatanga amaraso ugenda ugabanuka, Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza urubyiruko kuyatanga, mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro rigamije gukingira no kurandura imbasa muri Afurika(Forum for Immunization and Polio Eradication in Africa), ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) mu gukora inkingo burimo bugenda neza.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina gore.
Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.
Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza 2022 buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.
Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.