Bamwe mu bakora akazi ko gusakambura amazu asakajwe ibisenge bya Fibrociment bagenda bahura n’impanuka zishobora kwanduza abaturage, bikiyongeraho na bamwe mu badafata umwanya wo gutangaza igihe ibikorwa bizakorerwa kugira ngo abahegereye birinde.
Smile Rwanda, umuryango wa ba Nyampinga na Rudasumbwa bo mu mashuri makuru na kaminuza basuye abarwayi mu bitaro bya Muhima ku cyumweru tariki 20/01/2013 babaha ibikoresnho birimo imyambaro y’abana, amavuta, ibikoresho by’isuku, pampers, omo n’ibindi.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 20/01/2013 yongeye amaraso mashya mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitatu by’ubuzima zitari zuzuye arizo farumasi y’akarere, ibitaro bya Kigeme ndetse n’ibitaro bya Kaduha.
Tariki 21/01/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga hashishikarizwa abaturage kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Uwindekezi.
Kubera ubuzima bubi babagamo, abana benshi bahunguka bavuye mu mashyamba ya Congo barwaye indwara ya bwaki.
Abitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y’Intara y’amajyepfo yabereye i Huye kuwa kane tariki 17/01/2013 bagaragaje ko kuba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yariyongere bishobora kuba aribyo bituma butitabirwa nk’uko byari byitezwe.
Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bahuriye hamwe bose bufurizanya umwaka mushya wa 2013 basabirana mu mvugo n’amasengesho ko umwaka batangiye wazababera uw’ishya n’ihirwe kandi barushaho gutanga serivisi nziza ku babagana.
Hashize ibyumweru bibiri uwitwa Nyiraneza Chantal yirukanywe mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Gihinga , mu murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, akavuga ko yazize ko abana be barwaye bwaki ariko ubuyobozi bukemeza ko atabitagaho.
Mukamugenzi Grace utuye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagari ka Remera, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, aravuga ko amerewe nabi bitewe n’igitambaro yadodewe mu nda n’ibitaro bya Gitwe akakimarana umwaka.
Mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro n’ibigonderabuzima byo mu karere ka Ngororero bimaze iminsi bivuga ko farumasi y’akarere itabigezaho imiti bikenera uko bikwiye, ubuyobozi bw’iyo farumasi bwo buragaragaza ko ibitaro bitishyura amafaranga biyirimo.
Abana bane babyawe na Nyirakanyana Francoise wo mu karere ka Musanze bujuje amezi atatu kuwa kabiri tariki 15/01/2013. Uyu mubyeyi avuga ko abo bana bameze neza gusa agasaba ko yakubakirwa inzu, kuko iyo abatujemo atari iye.
Inama njyanama y’akarere ka Ngororero igaragaza ko izi ikibazo cy’ibitaro bya Kabaya bifite amazu makeya kandi ashaje ariko ko hataraboneka ingengo y’imari yo kuvugurura ibyo bitaro bityo icyo gikorwa kikaba kizashakirwa amikoro mu myaka itaha.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko bidakwiye ko abantu barwara amavunja bitwaje ibura ry’amazi kandi bafite ubushobozi bwo gutega amazi yo ku nzu agakoresha mu kwita ku isuku.
Abazakora mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu ku bana bari munsi y’imyaka 5 mu karere ka Nyabihu barasabwa kwirinda uburiganya bwagiye bugaragara mu bikorwa nk’ibyo mu minsi yashize.
Abaturage bo mu gasantere k’ubucuruzi k’ahitwa i Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bakomerewe n’ikibazo cy’amazi meza yabaye ingume; nk’uko bamwe mu baturage bo muri ako gace babitangaza.
Nyuma yo kwemera guha umugore we impyiko imwe mu ze, Hanyurwabake Jean Bosco wigisha ku kigo cy’amashuri cya Gahondo mu karere ka Rutsiro arasaba abagira neza kumufasha kubona amafaranga yo kujyana umugore we mu Buhinde aho azavurirwa.
Abayobozi n’abakozi b’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Ngororero bavuga ko kuba abarwayi bivuriza ku bwisungane mu kwivuza (Mutelle de Sante) batemerewe kurenza iminsi itatu barwariye mu bigo nderabuzima bibabangamira ndetse bikanabangamira abaturage.
Ikigo nderabuzima cya Rususa cyo mu karere ka Ngororero cyahawe imodoka yacyo itwara abarwayi (ambulance) kikaba kibaye icya kabiri mu bigonderabuzima 12 byo mu karere ka Ngororero mu kugera kuri icyo gikorwa.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bumenyi, imyumvire n’imyitwarire by’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, abahinzi b’icyayi ndetse n’abandi baturiye uru ruganda ku cyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bugaragaza ko hagikenewe gushyirwa ingufu mu bukangurambaga kuko hari abantu bagifite ubumenyi (…)
Ubwisungane mu kwivuza buracyari hasi cyane mu Karere ka Gatsibo ugereranyije n’utundi turere tugize Igihugu; nk’uko byagaragaye mu biganiro abasenateri bagiranye n’urwego rw’akarere rushinzwe ubwisungane mu kwivuza.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro byo mu karere ka Ngororero bavuga ko imibare y’abarwayi batoroka ibitaro batishyuye ikomeza kugenda yiyongera bikaba bishobora kuzatera igihombo mu mirimo y’ibyo bigo.
Ikigo nderabuzima cya Mugombwa mu karere ka Gisagara kirishimira ko indwara ya Malariya yari ikunze kuhagaragara yagabanutse cyane ndetse ubuyobozi bwacyo bukavuga ko bwiteguye no kongera cyane imbaraga kugirango n’iyo nke ikihagaragara icike burundu.
Nyuma y’uko igikoni cya hotel Home Inn ibarizwa mu karere ka Musanze gifunzwe biturutse ku isuku nke, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 08/01/2013 cyongeye gufungurwa, nyuma yo gushyira mu bikorwa ibyo basabwe gukosora.
Itsinda ry’Abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza n’ibibazo by’abaturage riri gusura akarere ka Kayonza mu rwego rwo kureba uko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri) ikora n’icyo imariye Abanyarwanda.
Abatuye umujyi wa Ngoma bavuga ko nta cyumweru gishira hatagaragaye umurwayi wo mu mutwe mushya, igitangaza kandi abo barwayi bashya ngo baba basa naho bafashwe vuba.
Umubare w’abafatwa n’indwara ya Malaria mu karere ikomeje kwiyongera cyane cyane abatuye mu bice by’ahitwa mu mayaga muri ako karere baturiye ibishanga bihingwamo umuceli n’ibyuzi byororerwamo amafi.
Ibitaro bya Kabgayi ni byo bitaro bya mbere mu Rwanda bizwiho ubuvuzi bw’amaso bukomeye nyamara ibi bitaro sibyo bikuru mu gihugu kuko biri ku rwego rw’ibitaro by’uturere.
Mu gikorwa cyo kugenzura isuku n’imikorere y’ibikorwa biri mu karere ka Muhanga, abagize itsinda rikora igenzura bafunze buranjeri ikora imigati yitwa “Boulangerie Welcome” kubera umwanda mwinshi.
Tariki 05-13/01/2013, mu masoko yo mu turere dutanu dukunze kwibasirwa n’indwara ya malaria kurusha utundi, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya iyo ndwara hifashishijwe gukinira abantu karate, biherekejwe n’inyigisho zivuga ku bubi bwa malaria n’uburyo bwo kuyirinda.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba kwisiramuza bidakorerwa kuri mituweli bibabangamiye mu gihe benshi mu baturage bamaze kumva akamaro ko kwisiramuza.