Nzabamwita Emmanuel w’imyaka 23, wo mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi wari warakoze impanuka yatumye amara imyaka ibiri n’igice mu bitaro atihagarika akoresheje igitsina cye, yamaze kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe.
Abatuye umurenge wa Nyarubaka bishyize hamwe bagura imodoka izajya ibahekera umurambo, mu gihe bajya ku irimbi rusange cyangwa se bakura uwatabarutse mu bitaro. Ngo ntawe uzongera kugurisha isambu kuko yapfushije umuntu.
Abaturage bo muri imwe mu midugudu yo mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga babashije kwesa imihigo y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) kubera ko bashyize hamwe buri muturage akamenya ibibazo bya mugenzi we.
Ibitaro bya Kabgayi byasezereye umubyeyi witwa Providence byari bimaranye iminsi itandatu, ageze mu rugo akomeza kuremba ashaka kubyara, biviramo umwana yari atwitwe gupfa kubera kubura umwitaho.
Mu cyumweru gitaha i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga izahuza impuguke n’abayobozi mu by’ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bazaganira ku buryo u Rwanda rwakoresheje mu kugabanya ubuhende bwa serivisi z’ubuzima ku rwego rw’isi.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH), bifite gaunda yo kuba icyitegererezo mu buvuzi, mu guhugura no kuba ikigo cy’ubushakashatsi, nk’uko byemezwa na Dr. Dominique Mugenzi Savio, Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubuyobozi muri ibi bitaro.
Mu rwego rwo guhashya indwara ziterwa n’imirire, Caritas ya Diyosezi Gaturika ya Nyundo ku bufatanye n’umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero biyemeje kwigisha ababyeyi uko barwanya izo ndwara bakoresheje ibiribwa babona aho batuye.
Nzamwita Emmanuel bakunze kwita Kazungu, w’imyaka 23 , amaze imyaka 2 n’amezi 7 mu bitaro bya Remera Rukoma, yarabuze amikoro yo kwivuza, ngo amenye gahunda z’ubuzima bwe.
Abantu 14 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabye Imana bazize indwara ya Ebola. Abo bantu bapfuye bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba (Province Orientale) aho icyorezo cyagaragaye guhera tariki 17/08/2012.
Urwego rushinzwe gukurikirana abajyanama b’ubuzima n’ubukangurambaga mu by’ubuzima ku Bitaro bya Nyagatare, rurasaba abajyanama b’ubuzima kongera ingufu mu biganiro bizamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda indwara no kubungabunga ubuzima bwobo.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bo muri Australie bwagaragaje ko ibiro byinshi cyangwa ubunini bukabije ku bagabo bwaba butera kutabyara, ndetse n’indwara ya diyabeti.
Mu ruzinduko Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yagiriye ku bitaro bikuru bya Nemba mu Karere ka Gakenke tariki 30/08/2012, yahamagariye abikorera cyane cyane koperative z’abajyanama b’ubuzima kubaka amacumbi y’abaganga.
Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamagabe bamaze guhabwa uburenganzira bwo kujya batanga zimwe muri serivisi zo kuboneza urubyaro zari zisanzwe zitangirwa ku mavuriro.
Bamwe mu bavuzi gakondo bo mu karere ka Burera batswe amafaranga n’abari abayobozi babo kugira ngo bazahabwe ibyangombwa bibemerera gukora umwuga wabo mu Rwanda ariko nta byo bigeze bahabwa ahubwo bahabwa inyemezabwishyu y’impimbano.
Mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru mu kagari ka Musovu hari umwana witwa Ahishakiye Alexis urwaye indwara ituma umubiri we udakura kuko uheruka gukura afite imyaka itatu gusa.
Abajyanama b’ubuzimba bo mu mirenge yegereye ikigo Nderabuzima cya Rukomo kiri mu karere ka Nyagatare, tariki 25/08/2012, bagaragarije ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ibitaro bya Nyagatare ibyo bakoze maze banahigira imbere yabo ibikorwa bateganya kugeraho muri 2012-2013.
Abavuzi gakondo barasabwa kubahiriza amategeko agenga ihuriro ryabo, banihatira kubaha ubuzima bw’ababagana babavura ku buryo bwemewe na Minisiteri y’Ubuzima. Barabisabwa mu gihe bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuvuzi gakondo.
Umuryango w’abagabo baharanira uburinganire n’ubwuzanye bw’ibitsina byombi RWAMREC, usanga ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bwa SIDA bitagabanuka, bitewe n’imyitwarire idahwitse y’abagabo n’umuco wo kudafata icyemezo kuri bamwe mu bagore.
Abashinzwe ubuzima mu karere ka Gakenke barasanga mu myaka itanu iri imbere bagiye guhagurukira ikibazo cy’isuku nke n’ingaruka zayo, mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.
Iruhande rw’amashuza yo muri Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi havumbuwe aho abantu bajya kugorora ingingo zabo bagereranya na sawuna yo mu kizungu.
Bitewe n’uburyo bwo kwakira ububabare butandukanye hagati y’abagabo n’abagore, ubushakatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko abagore baba bazahazwa no kubabara umutwe kurusha abagabo.
Bamwe mu banjyanama bemeza ko batoroherwa no guhuza inshingano z’ubujyanama n’izo kwiteza imbere mu buzima busanzwe.
Ubushize nabasangije bimwe mu biba ngo indwara ya kanseri yibasire umubiri. Muri iyi nyandiko ndabagezaho bumwe mu buryo bukoreshwa mu gusuzuma, kuvura no kwirinda kanseri.
Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rirazenguruka mu turere twose tugize Intara y’Uburengerazuba mu rwego rwo kubaha ibyangombwa biranga abavuzi gakondo bemewe n’iryo huriro.
Umuyobozi wa Gereza ya Ruhengeri, Ntirushwa Francois, yemeza ko bimwe mubyo umugororwa akwiye kuvana muri gereza harimo n’amagara mazima, kugirango nagera hanze azabashe kwiteza imbere ndetse anateze imbere igihugu cye.
Rumwe mu rubyiruko ruremeza ko umuco w’isoni wo gukoresha agakingirizo ugenda ucika, nyuma y’aho imibare y’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC yerekaniye ko 50% by’urubyiruko mu Rwanda rusigaye rukoresha agakingirizo.
Umugabo witwa Kamana Saveri wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, akoresha ingo mu kuvura abarwayi kandi bagahita bakira.
Imfungwa n’abagororwa 511 bo muri gereza ya Rilima mu karere ka Bugesera bavuwe amaso mu gihe cy’iminsi itatu ndetse banahabwa indorerwamo mu gihe abari bateganyijwe kuvurwa ari 200 gusa.
Abashakashatsi b’Abanyamerika ngo bavumbuye umuti ushobora guhagarika ikorwa ry’intanga ngabo. Uyu muti utanga icyizere ko wabafasha kuvumbura ibinini abagabo bakwifashisha mu kuringaniza urubyaro bitabaye ngombwa ko ruhagarikwa burundu.
Abahanga mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu batangaza ko kuba umwana yatangira kwiga gukoresha ibintu bitandukanye akoresha imoso nta kibazo bishobora kumutera mu bihe bizaza. Ahubwo ibibazo ashobora kubiterwa no kumuhatira gukoresha indyo.