Kwamamaza

Itegeko rishya ry’umusoro w’ubutaka rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya - Me Murangwa

Umunyamategeko Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw
Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw’ikirenga ku karengane gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry’ubutaka ngo rihabanye n’itegeko nshinga

Ibi byatangarijwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, aho umunyamategeko yaregeraga urukiko rw’ikirenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishya rigenga ubutaka zidahuza n’itegeko nshinga rivuga ko ubutaka bw’umuturage ari ntavogerwa.

Ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’itegeko ryatowe muri 2018, rigatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage bikomoka ku misoro ku bibanza n’inyubako, ntizihura n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Maitre Eduard Murangwa waregeye urukiko rw’ikirenga iby’izo ngingo yarusabye ko mu bushobobozi n’ubushishozi rufite ruzisuzuma.

Yagize ati “Ingingo ya 34 y’itegeko nshinga ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu n’abe ari ntavogerwa. Rero umusoro wose uzaba wananiye umuturage kwishyura, biba bimugiraho ingaruka muri za ngingo ya 34 ku mutungo we utari ntavogerwa, uw’amazu cyangwa uw’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko itegeko rishya rigena ibihano bikomeye birimo kwambura umuturage ubutaka bwe, uburenganzira bwe n’ubushobozi bye biba bititaweho.

Yagize ati “Iyo umuturage atemeranyijwe n’ibivugwa mu masezerano y’ubukode, buriya ariya ni amasezerano ari ku cyangombwa cy’ubutaka, iyo bikunaniye ubutaka urabwamburwa mu minsi 15 nta yindi nteguza nyamara itegeko nshinga riteganya ko umutungo we ari ntavogerwa.”

Uretse n’uyu munyamategeko, Kaminuza y’U Rwanda na yo yagejeje icyifuzo gisa n’iki kuri uru rukiko rw’ikirenga biciye mu nyandiko ndende yanditswe tariki 10 Ukwakira 2019 igashyirwaho umukono n’umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda Dr. Denis Bikesha.

Nyuma yo gusoma ikirego cy’uyu munyamategeko Eduard Murangwa ndetse n’icya Kaminuza y’u Rwanda, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 01 Ugushyingo 2019. Urukiko rwahaye ikaze n’ibindi byifuzo n’ibitekerezo kuri iryo tegeko rishya, rusaba inshuti z’urukiko rw’ikirenga na buri munyarwanda wese muri rusange kurugezaho ibyifuzo birebana n’iri tegeko rishya bitarenze tariki 25 Ukwakira 2019.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

TURASABA ABABIFITEMUSHINGANO ZABO GUFATANYANUWOMUNYARWANDA KUMVIKANISHA ICYOKIBAZO AMAZI ATARARENGA INKOMBE.

ALEX HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Mbona abemeza amategeko batajya bita Ku nyungu za baturage muri rusange noneho RRA yo ipfa kuba ibonye frw naho ibindi ntubibabwire.Nyamuneka ababishinzwe mutabare abaturage hakiri kare pee.Murebe itegeko nshinga ingingo ya 29 na 30

Kidayo yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Iri tegeko benshi ntibazi uko biteye. Abo bireba nibabanze barigeze ku baturage mbere yo kugena umunsi ntarengwa wo kuritangaho ibitekerezo. Byanyura ku maradiyo (ibiganiro) cyngwa rikamanikwa mu ahantu hse abaturage bashbira kurisoma.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

iri tegeko niryemerwa, ntihazagire uwongera kuvuga ko akunda abantu kurusha undi, mbega isi, njyewe nzabitega amaherrzo

law yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Rwose ibi birego bifite Irene. Urukiko rw’ikirenga rubifite mu nshingano ruzihutishe uru rubanza, niba amabwiriza ya RRA anyuranya n’itegeko nshinga azavugurirwe mbere na mbere umuturage.

Mr jo yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize
1 | 2 | 3 | 4

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka