Itegeko rishya ry’umusoro w’ubutaka rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya - Me Murangwa

Umunyamategeko Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw'ikirenga ku karengane gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry'ubutaka ngo rihabanye n'itegeko nshinga
Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw’ikirenga ku karengane gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry’ubutaka ngo rihabanye n’itegeko nshinga

Ibi byatangarijwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, aho umunyamategeko yaregeraga urukiko rw’ikirenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishya rigenga ubutaka zidahuza n’itegeko nshinga rivuga ko ubutaka bw’umuturage ari ntavogerwa.

Ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’itegeko ryatowe muri 2018, rigatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage bikomoka ku misoro ku bibanza n’inyubako, ntizihura n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Maitre Eduard Murangwa waregeye urukiko rw’ikirenga iby’izo ngingo yarusabye ko mu bushobobozi n’ubushishozi rufite ruzisuzuma.

Yagize ati “Ingingo ya 34 y’itegeko nshinga ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu n’abe ari ntavogerwa. Rero umusoro wose uzaba wananiye umuturage kwishyura, biba bimugiraho ingaruka muri za ngingo ya 34 ku mutungo we utari ntavogerwa, uw’amazu cyangwa uw’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko itegeko rishya rigena ibihano bikomeye birimo kwambura umuturage ubutaka bwe, uburenganzira bwe n’ubushobozi bye biba bititaweho.

Yagize ati “Iyo umuturage atemeranyijwe n’ibivugwa mu masezerano y’ubukode, buriya ariya ni amasezerano ari ku cyangombwa cy’ubutaka, iyo bikunaniye ubutaka urabwamburwa mu minsi 15 nta yindi nteguza nyamara itegeko nshinga riteganya ko umutungo we ari ntavogerwa.”

Uretse n’uyu munyamategeko, Kaminuza y’U Rwanda na yo yagejeje icyifuzo gisa n’iki kuri uru rukiko rw’ikirenga biciye mu nyandiko ndende yanditswe tariki 10 Ukwakira 2019 igashyirwaho umukono n’umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda Dr. Denis Bikesha.

Nyuma yo gusoma ikirego cy’uyu munyamategeko Eduard Murangwa ndetse n’icya Kaminuza y’u Rwanda, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 01 Ugushyingo 2019. Urukiko rwahaye ikaze n’ibindi byifuzo n’ibitekerezo kuri iryo tegeko rishya, rusaba inshuti z’urukiko rw’ikirenga na buri munyarwanda wese muri rusange kurugezaho ibyifuzo birebana n’iri tegeko rishya bitarenze tariki 25 Ukwakira 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Icyo nikibazo giloye mutuvuganire

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Sinzimpamvu hatarebwa kubaturage mbere.RRA ifite imihigo yo kurenza kugera kubirenze ibyobahize.ubutaka nibusorerwa ndabona ikibura arugusorera kuba murwanda ,ndumva bishobotse mwafata ibitekerezo mubaturage kd nziko ntawuzifuza gusorera umurima we.abo bashyiraho amategeko wagirango sabanyarwanda p

Emmy yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Abanyamategeko mudufashe kutuvugira kuri uyu musoro w’ubutaka kuko inteko ishinga amategeko yo yashyize agati mu ryinyo.

VINCENT NAMAHIRWE yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

rwose iri tegeko rirakandamiza umuturage pe none n’inteko ishinga amategeko ikishirira agati mu ryinyo bagasinya gusa nta gushishoza kandi ngo ni intumwa za rubanda ko itegeko nshinga bagiye bajya hasi bagakusanya ibitekerezo iri risha ry’ubutaka hari umuturage wigeze urigishwaho inama, ese ko nta muntu wo mu nteko ishinga amategeko wigeze nibura avuga ku marira ari hanze aha y’abaturage kandi twirirwa dutabaza, ndabona ari ukubera ko iyo misoro izajya kubyibushya imishahara yabo umuturage ahonda umunono na duke twavaga muri uwo mutungo we aho kumutunga tukajya mu mufuka wabo yitoreye ngo bazamuvugira.

Birababaje mbere habagaho umusoro w’inka ugahangayikisha abantu bikomeye none wavuyeho ariko uyu w’ubutaka wo urenze uw’inka gusharirira umuturarwanda.

VINCENT NAMAHIRWE yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Iri tegeko mbona nanjye ridakwiye njye mbona risa niribuza abantu gutunga imitungo itimukanwa cyane ibibanza.Ariko unutabera bwo mu gihugu cyacu turabwizera buzakora akazi.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Rwanda Revenue nireke kwishyuza n’ibitari ngombwa. Abafite ubushobozi bakwishyura ndabyumva. None se igihe abaturage batabahije kwishyura bakabambura ubutaka hari ikindi gihugu bazajya kubatuzamo. Iri tegeko rizavugururwe kuko nta kamaro rifitiye umuturage kandi amategeko abereyeho mbere ya byose abaturage. Umusoro Ni ngombwa ariko igihe wagera aho wambura umuturage ubutaka bwe byagakwiye kurebwaho hagashakwa abandi amafaranga yauruka kandi harahari

shyirambere Valens yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Uyu munyamategeko yakoze kutuvugira abaturage babatura ibintu hejuru bakikiriza gsa you ese intumwa zarubanda zimaze iki koko ese kubaho ukodesha mugihugu cyawe nibyo uruzi yabaye bakuragaho burundu umusoro wubutaka tugasorera yenda ibiburi hejuru Uzi kugira isambu utakuramo nibihumbi bitanu kumwaka ugasora ayikubye gatanu iyaba twanasoreraga ubutaka basi bakareka tukabukoreraho nibyo dushaka abanyamategeko nibatabare naho Revenue yo ishaka inoti umuturage ntacyavuze yakwangara yabaho nabi ntacyo bibabwiye

Joana yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ibyo uvuze Nukuri pe abantu twarasaze

Diuedonne yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ahubwo umunyamatego naregere art 17bakore reading in na 34 bakore reading down.
Abashingamategeko bacu barananiwe ku buryo bugaragara!

Ubuse Minister of State Evode ntiryamuciye imbere nyagupfa?

Léon Patrick Gatete yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ubundi ariya ntabwo ari amaserano kuko nibintu bagenda bagategura mubiro byabo bakabikubita kumuturage,ukuri nuko abatura benshi ntibazi ibyanditse kubyangobwa byabo nukubona babonye ibyangombwa agapfa kubika mubikarito,uriya musoro kuri m2 ntibazi ko umuturage ahinga ntanasarure ibyishyura nimbuto yahinze,ibibazo abaturage bafite kubutaka byo nibyinshi none se uraje uti ubu butaka bwawe nta kindi wemerewe kubukoreraho buzubakwamo hotel ntumuhaye ingurane ngaje gushakira uvuzima ahandi kandi umuturage abeshejweho nimishinga mito mito akorera aho atuye urumva umuturage azatera imbere gute,akabi gasekwa nkakeza koko

Ubutabera yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

ntamuturage uzi itegeko rigenga imikoreshyereje yubutaka, maitre ndamushyigikiye kuko umuturage arabipfi

umukire yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Uyu munyamategeko rwose niwe ukwiye kwitwa intumwa ya rubanda kuko niwe ubashije kubonako abaturage tugiye guhura nibibazo bikomeye tutazashobora,Imana dusenga izamuhe gutsinda urubanza.

nyasy yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

UBUNDI UMUTUNGO WUMUTUTAGE NUBUTAKA BWE NINZU YE SI AKAZI KA LETA BAKOZE NGO BABIBONE BENSHI NIBYO BASIGIWE KUVA KUBASEKURUZA GUSORESHA UMUTUNGO WUMUNTU NUKUMWAMBURA IBYE UKABYITA UBYUMUSORESHA UBWO NUKWIHA NO KUVOGERA UMUTUNGO WUMUNTU KERETSE NIBA ITEGEKO NSHINGA HARABATARYEMERA NUTARYEMERA.ARATEKEREZA

gakuba yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka