Itegeko rishya ry’umusoro w’ubutaka rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya - Me Murangwa

Umunyamategeko Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw'ikirenga ku karengane gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry'ubutaka ngo rihabanye n'itegeko nshinga
Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw’ikirenga ku karengane gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry’ubutaka ngo rihabanye n’itegeko nshinga

Ibi byatangarijwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, aho umunyamategeko yaregeraga urukiko rw’ikirenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishya rigenga ubutaka zidahuza n’itegeko nshinga rivuga ko ubutaka bw’umuturage ari ntavogerwa.

Ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’itegeko ryatowe muri 2018, rigatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage bikomoka ku misoro ku bibanza n’inyubako, ntizihura n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Maitre Eduard Murangwa waregeye urukiko rw’ikirenga iby’izo ngingo yarusabye ko mu bushobobozi n’ubushishozi rufite ruzisuzuma.

Yagize ati “Ingingo ya 34 y’itegeko nshinga ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu n’abe ari ntavogerwa. Rero umusoro wose uzaba wananiye umuturage kwishyura, biba bimugiraho ingaruka muri za ngingo ya 34 ku mutungo we utari ntavogerwa, uw’amazu cyangwa uw’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko itegeko rishya rigena ibihano bikomeye birimo kwambura umuturage ubutaka bwe, uburenganzira bwe n’ubushobozi bye biba bititaweho.

Yagize ati “Iyo umuturage atemeranyijwe n’ibivugwa mu masezerano y’ubukode, buriya ariya ni amasezerano ari ku cyangombwa cy’ubutaka, iyo bikunaniye ubutaka urabwamburwa mu minsi 15 nta yindi nteguza nyamara itegeko nshinga riteganya ko umutungo we ari ntavogerwa.”

Uretse n’uyu munyamategeko, Kaminuza y’U Rwanda na yo yagejeje icyifuzo gisa n’iki kuri uru rukiko rw’ikirenga biciye mu nyandiko ndende yanditswe tariki 10 Ukwakira 2019 igashyirwaho umukono n’umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda Dr. Denis Bikesha.

Nyuma yo gusoma ikirego cy’uyu munyamategeko Eduard Murangwa ndetse n’icya Kaminuza y’u Rwanda, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 01 Ugushyingo 2019. Urukiko rwahaye ikaze n’ibindi byifuzo n’ibitekerezo kuri iryo tegeko rishya, rusaba inshuti z’urukiko rw’ikirenga na buri munyarwanda wese muri rusange kurugezaho ibyifuzo birebana n’iri tegeko rishya bitarenze tariki 25 Ukwakira 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Twese tuzi akamaro imisoro ifitiye igihugu cyacu. Hari imisoro yumvikana nubwo nayo iri hejuru ugereranyije nubushobozi bw’abanyarwanda. kubijyanye numutungo utimukanwa rero natanga igitekerezo ko nk’abantu batunze amazu n’ibibanza muburyo bwa business ,bajya babisorera kuko ni business nk’izindi. naho umuntu wifiteye inzu yo kubamo cg umurima bisanzwe nukuri pe kubisoresha nakarengane.

Pascal yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Ikindi mbona gikwiriye kwitabwaho ni uko akenshi amazu aba ari ayamabanki. Bituma rero umuntu yibaza uzishyura: banki cg uwafashe Abitwa ba nyiramazu ntanubwo baba bafite ibyangombwa.

Octave yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Nkurikije uko mbona iritegeko Hari nubwo bazashyiraho umusoro wuko uriho wakunanira bakakujyana
Ark birababaje kd buratangaje kuko bigaragara ko ibi bikorwa umuturage atabifiteho uruhare

Buntu Livingstone yanditse ku itariki ya: 16-10-2019  →  Musubize

Bimaze
Kugara gara rwose ko imisoro yamaze kubera Umutwaro abaturage bidasubirwaho rero leta ikwiye kureba Uko icyemura icyo kibazo byihutirwa kuko bigeze Naho hicwa ingingo zitegeko Nshinga ngo harashyirwaho itegeko ryumusoro Utarukwiriye, amafaranga Nashakirwe ahandi iyo misoro ibangamiye Umuturage ikurweho Nkuyumusoro rwose wo Gusoresha Ubutaka Umuntu atuyeho Ukwiye kuvanwaho bidasubirwaho Murakoze,

Shema yanditse ku itariki ya: 14-10-2019  →  Musubize

what can i say?

King yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

kuki Leta itaguruza amafaranga akoreshwa nabi nanyerezwa na bamwe mubakozi nkuko umugenzuzi wimari ahora abitangaza?ayo ko yabanza agakora byinshi byiza,uyu munyamategeko ntacyo nshaka kumuvugaho kuko sinamuzi ikindi nuko gusora birakwiye ariko ntago ibintu byose ndumva bizageraho bigasora niba aruko bimeze

King yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

ikiza nuko Leta yabanza ikagaruza amafaranga anyerezwa nakoreshwa nabi duhora twumva nkuko umugenzuzi wimari ahora abitangaza kandi bahere kubifi binini,naho imisoro yo ntacyo nshaka kuyivugaho.

King yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Mutubarize aho bazadushyira bamaze kutwambura utwacu

Elias yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Igihe kirageze umunyarwanda abe nkimpunzi kandi inkomoko Ye Araho afite ubutaka. Imana yabanyarwa nirengere rubanda rugufi kuko banyirigushyiraho ayomategeko ntambogamizi kuko bakamirwa niyomitungo yabakene rero President wacu numubyeyi kuko arajwe ishinga nokubona abanyarwanda batengamaye. Twese ntawusigaye dutahirize umugozi umwe twereke abatora ayomategeko ko ntaheza aganisha umunyarwanda

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Mwaramutse neza kubatanze ibitekerezo kwiri tegeko rishya,
Jyewe nkumwenegihugu ukunda igihugu cyanjye U rwanda.
Nshimiye Cyane umunyamategeko Witangiye abanyarwanda Bose Bari ba bangamiwe nitegeko rishya ryubuta risoresha imitungo yose itimukanwa Aho iva ikagera.Ese niba umuntu afite inzu akaba ayituyemo yarayubakiwe numwana we ndetse akaba ntakazi afite atunzwe numwana we umusoro wava he?Jyewe mbona iri tegeko ryari kunyura mubaturage bakumva icyo barivugaho mbere yo kwemezwa Kuko abaturage barabazwa frw menshi pe ngaho ayumutekano,nkaho mituweri kndi nibyiza pe gutanga Aya frw mvuze ningenzi, Noneho umubaze umusoro winzu atuyemo yenda yayisigiwe numugabo we kndi yitabye nimana.Jyewe kubwanjye umusoro waho umuntu atuye ntago ukwiriye pe nubwo inzu yaba ifite agaciro kangana gute niyakagombye gusora.Rwose byateye ubwoba abaturage Kuko umusoro nimwiza ariko Aho umuntu atuye ntago hagasoze pe!Urukiko rwikirenga mwige kuri riri tegeko Cyane Kuko ribangamiye abanyarwanda benshi .Dukunda igihugu cyacu kndi cyizubakwa namaboko yacu ariko habayemo ubwumvikane kumusoro ukora kumitungo itimukanwa kuko ntinavogerwa dukurikije uko itegeko nshinga rivuga.
Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka