Itegeko rishya ry’umusoro w’ubutaka rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya - Me Murangwa

Umunyamategeko Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw'ikirenga ku karengane gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry'ubutaka ngo rihabanye n'itegeko nshinga
Maitre Eduard Murangwa yaregeye urukiko rw’ikirenga ku karengane gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry’ubutaka ngo rihabanye n’itegeko nshinga

Ibi byatangarijwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, aho umunyamategeko yaregeraga urukiko rw’ikirenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishya rigenga ubutaka zidahuza n’itegeko nshinga rivuga ko ubutaka bw’umuturage ari ntavogerwa.

Ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’itegeko ryatowe muri 2018, rigatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage bikomoka ku misoro ku bibanza n’inyubako, ntizihura n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Maitre Eduard Murangwa waregeye urukiko rw’ikirenga iby’izo ngingo yarusabye ko mu bushobobozi n’ubushishozi rufite ruzisuzuma.

Yagize ati “Ingingo ya 34 y’itegeko nshinga ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu n’abe ari ntavogerwa. Rero umusoro wose uzaba wananiye umuturage kwishyura, biba bimugiraho ingaruka muri za ngingo ya 34 ku mutungo we utari ntavogerwa, uw’amazu cyangwa uw’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko itegeko rishya rigena ibihano bikomeye birimo kwambura umuturage ubutaka bwe, uburenganzira bwe n’ubushobozi bye biba bititaweho.

Yagize ati “Iyo umuturage atemeranyijwe n’ibivugwa mu masezerano y’ubukode, buriya ariya ni amasezerano ari ku cyangombwa cy’ubutaka, iyo bikunaniye ubutaka urabwamburwa mu minsi 15 nta yindi nteguza nyamara itegeko nshinga riteganya ko umutungo we ari ntavogerwa.”

Uretse n’uyu munyamategeko, Kaminuza y’U Rwanda na yo yagejeje icyifuzo gisa n’iki kuri uru rukiko rw’ikirenga biciye mu nyandiko ndende yanditswe tariki 10 Ukwakira 2019 igashyirwaho umukono n’umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda Dr. Denis Bikesha.

Nyuma yo gusoma ikirego cy’uyu munyamategeko Eduard Murangwa ndetse n’icya Kaminuza y’u Rwanda, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 01 Ugushyingo 2019. Urukiko rwahaye ikaze n’ibindi byifuzo n’ibitekerezo kuri iryo tegeko rishya, rusaba inshuti z’urukiko rw’ikirenga na buri munyarwanda wese muri rusange kurugezaho ibyifuzo birebana n’iri tegeko rishya bitarenze tariki 25 Ukwakira 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Vincent sinka gusa numuturage,yasora 400 frw,Polisi yaza agahungira mubindi komini baturanye cyangwa agatangwa!!amategeko yo gucurikwa umutungo utimukanwa numutungo utavogerwa wumuturage numuryango we si uwa Leta kuko siyo yamuhaye,ngo bwumvikane ubukode niyo bije biza ali itegeko ntanama,ntabitekerezo uturere,dufite amasoko,dufite abacuruzi,ibinyabiziga ngiyo,imisoro aho iva bareke,abaturage mubyabo ufite a mazu menshi asore naho ikibanza,umurima wumuturage ahiswe,aho gutura hahingwa,wavuga inyungu asorera za
ali igihe!ugasorera ahantu wasaba kubaka ngo I gishushanyo hariho ibindi bitndukanye nicyo ufite nacyo cyanditse muburyo butaribwo,ngo ubukode,bwimyaka25 ukodesha nande nyitabwo!!cyangwa ubutaka bwite bwa Leta gute!ibi bintu wamugani bizakemurwa.nujya akemura,ibyananiranye everything ntiwamenya iyo tumaze kubatora akazi kaba kenshi,

Gakuba yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ibi bikwiye kuganirwaho koko, iri tegeko nirikurikizwa uzasanga udufaranga umuturage yabonaga twose dushirira mu misoro no gusana inzu igihe igize ikibazo. Ubu se uwo muturage azabishobora koko?

Josephine Munyeli yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Abanyamategeko nimutubarize kuko birababaje ese utazashobora kubona uwomusoro ntazambarwa utwe. akaba inzererezi cyangwa umuzigo kuri leta dukenera byishi: kwivuza,kwishyuramashuri,
kurya,kwambara,ahokuba nibindi ese umwana wawe ukunda wamukorera umutwaro adashoboye?

Elias yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Abanyamategeko nimutubarize kuko birababaje ese utazashobora kubona uwomusoro ntazambarwa utwe. akaba inzererezi cyangwa umuzigo kuri leta dukenera byishi: kwivuza,kwishyuramashuri,
kurya,kwambara,ahokuba nibindi ese umwana wawe ukunda wamukorera umutwaro adashoboye?

Elias yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Nukuri ni mutuvuganire pe

Diuedonne yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Irii tegeko ryagombye gusuzumwa neza ndetse byaba byiza Nyakubahwa Perezida wa Republika arikuyeho. Impamvu:
Benshi bari batunzwe n’inyubako biyubakiye, ubu bahangayikishijwe ni uko ubukode binjiza mu mazu, bisaba ko bashakisha aho bakura amafranga yo kwishyura umusoro mushya. Ikigaragara ni uko leta uyihaye izo nyubako ukayisaba kwishyura umusoro ku bukode, ukongeraho umusoro mushya itabasha kujya ivugurura ayo mazu ngo igire icyo isagura. Byaba byiza ibintu byose byiswe ibya leta, noneho leta igatunga abaturage.

JR yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

ndumva Ibi arakarengane pe ubuse nkumuntu ubura nicyo kurya azabona ayo yishyura aho aba bigomba k
guhinduka abanyarwanda turi mukibazo cyimikorere akazi karabuze noneho hiyongeyeho ikibazo cyogusorera aho uba rwose byagakwiye gutekerezwaho bagakoresha ubundi buryo

Alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Uyu munyamategeko tumushyigikire. Akarengane ko guhindura abenegihugu impunzi gacike. Gusorera Aho umuntu aryama koko! Na nyakubahwa president wa Republica azatabare

Jean we Dieu yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Nshimiye ibitekerezo byiza byubaka igihugu bitangwa ariko hari bimwe mubyo mbona byazateza ibibazo bikomeye muminsi irimbere cyaneko umunyarwanda ashobora kuzabuzwa uburenganzira mugihugu cye cyane kumutungo utimukanwa aricyo gisobanura ubwenegihugu kuba umunyarwanda nukugira aho ukomoka wamutungo ntavogerwa iyo awambuwe ninkaho aba yambuwe ubwene gihugu cyaneko ntangurane aba yahawe imujyana aho yazabona ubushobozi haba mugihugu cye cg ikindi gihugu yagira ubushobozi bwoguturamo. Kuko umuvuduko wigihugu cyacu ushobora kuzasiga abanyarwanda benshi inyuma .abatureberera barusheho gushishoza sinabura gushimira uyu munyamategeko wagize uruhare rwokugaragaza imbogamizi zihari kandi zigaragara. Murakoze

Deo yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Mbanjye gushimira byimazeyo uyu munyamategeko witangiye rubanda akatuvugira, Wenda bazamwumva cyangwa bamwime amatwi, Ariko ibintu byo kudusoresha ubutaka nakarengane gakomeye. Ubuse unsoresha inzu ntuyemo koko, ukumva bikwiye, oya Wenda amafaranga yubaka igihugu ningombwa Ariko nashakwe muburyo buboneye.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Uyu munyamategeko nuwo gushyigikira kuko mu byukuri urebye ukuntu ubutaka buba bwahenze abantu babugura kugirango bagire icyo babukoreramo nyuma bikagenda bihindagurika turasanga byasuzumwa neza kugirango ntihagire ababirenganiramo. Ikindi umutungo utimukanwa nuwumuntu none byarahindutse nyirumutungo asigaye akodeshwa na Leta mu gihe runaka(20 ou 99years) bivuzeko nyuma umutungo uzasubizwa Leta kuko niwe nyirumutungo kandi arumuturage wawuguze. Abantu benshi bafite ibyangombwa byimitungo baziko ariyabo kandi baramaze kuyiha Leta kuko imyaka bazakodesha ubwo butaka nirangira Leta ifite uburenganzira bwo kwisubiza iyo mitungo. Turasabako byakwigwa neza umuturage agahabwa uburenganzira bwe akanamenyako umutungo utakiri uwe aruwa Leta kandiko Leta imukodesheje igihe runaka nikirangira amasezerano azongerwa igihe cg Leta ikisubiza ubutaka bwayo. Murakoze

Aimable yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

None uwo bazambura ubutaka ntazaba abaye inzererezi cg impunzi mugihugu cye kwesa imihigo ningimbwa arko kwikunda nubugwari

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Sindi mukuru cyane ariko ibyo nabonye muri Afurika yacu muminsi mike ishize nuko ikintu cyahagurukije abaturage cyane Leta iba ikwiye kucyitondera.ubukungu bwabaturage bacu naho bakura umugati ntawutahazi ko ari ukogasambu barazwe. Ikindi bashobora kuzitwaza ngo nugusonera abantu bushingiye kubyiciro byubudehe twese turi amakosa arimo.Njye nkavugango Leta nishakire ahandi cyane cyane muri ziriya Miliyari Umugenzuzi mukuru wimari Leta ahora agaragazako zakoreshejwe nabi.Nkeka zanaruta iyomisoro bakwaka abaturage batishimiye cyaneko ariyo ihindukira ikavamo ayo akoreshwa nabi.

philos yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka