Bahame Hassan na Kayitesi bayoboraga Akarere ka Rubavu bazasomerwa kuwa kane

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwavuze ko ku wa kane tariki ya 02 Werurwe 2015 ari bwo ruzasoma urubanza ruregwamo Bahame Hassan wahoze ayobora Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari noteri wako bakaza gufungwa bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa.

Mu rubanza rwaburanishwaga mu Karere ka Rubavu aho Bahame na Kayitesi bari bitabye urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi, havugiwemo ko Bahame Hassan na Kayitesi Judith bakekwaho kuba baratse ruswa ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda umugore witwa Mukamitali Adrienne bagombaga guha ikibanza cyo kubakamo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Bahame Hassan wari Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu na Noteri wako, Kayitesi Judith bazasomerwa ku wa kane tariki 2 Mata 2015.
Bahame Hassan wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Noteri wako, Kayitesi Judith bazasomerwa ku wa kane tariki 2 Mata 2015.

Mukamitali ngo yari yaratangiye kubaka aho yari afite ikibanza ku Kiyaga cya Kivu ariko inzego zishinzwe ibidukikije zimusaba guhagarika kuko hatari hujuje ibisabwa, ndetse Akarere ka Rubavu kaza gusabwa kumushakira ikindi kibanza yagombaga kubakamo.

Mu gihe ngo yari ategereje guhabwa iki kibanza n’Akarere ka Rubavu, abayobozi bako bakomeje kujya bamurerega kugera ubwo uwitwa Kayitesi Judith wari noteri muri ako karere amubwiye ko azatanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumi akabona guhabwa icyo kibanza.

Uwari wasabwe ruswa avuga ko yaje kwinginga uwayimusabaga akagabanya bakumvikana gutanga miliyoni enye.

Kayitesi wayakiriye yemeza ko yari yayatumwe na Bahame Hassan wari umuyobozi w’akarere.

Ubwo Mukamitali yajyaga gutanga iyo ruswa kuwa 18 Werurwe 2015 ni bwo inzego z’umutekano zamutaye muri yombi.

Ku wa 21 Werurwe na Bahame wahoze ayobora Rubavu atabwa muri yombi, ubu bakaba bakurikiranyweho ibyo byaha bafunzwe.

Urubanza ruri kuburanishwa ni urwo basaba kuba barekurwa bakazaburana bari hanze, mu gihe iburanishwa nyirizina rizaba nihamara gufatwa umwanzuro.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Itegeko Rihana Uwatanze Ruswa nuwayatse Noneko Hafunze Abayakiriye2 Gusa Bite? Umuntu Wize Avugateko Yatumye Nkumunyamategeko Noteri Wapi Ntabeshye Nawe Indanini Yarabokamye Bagwiyemezamirimobo Basabwa Ibiganiki? Ydwe Ahaaa Hanze Mana Tabara Abawe Turashize Kuugura Ibyowakagombyn

Judith yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka