Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu afunze akekwaho Ruswa

Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho ibyaha bya Ruswa.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2015, abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavugaga ko umuyobozi wabo ashobora kuba yafunzwe kubera ibyaha bya ruswa, ariko Polisi ikabihakana ivuga ko ari mu rugo rwe adafunze n’uwashaka kumuvugisha yamuhamagara kuri telefoni igendanwa, ariko wahamagara umuyobozi w’akarere ntiyitabe.

Amakuru abantu bo mu muryango we batangaga yavugaga ko yari arwaye, n’ubwo bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano bavuga ko yari yahamagajwe na Polisi kugira ngo abazwe ku byaha bya Ruswa akekwaho.

Sheikh Bahame Hassan yatawe muri yombi akekwaho ruswa.
Sheikh Bahame Hassan yatawe muri yombi akekwaho ruswa.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2015 abantu bo mu muryango wa Bahame barimo babasura aho atuye nk’aho hari ikintu gikomeye cyamubayeho. Mu ijoro rya tariki 22 Werurwe 2015 nibwo Polisi yamutwaye akaba afungiye ahitwa kuri Gendarmerie mu Mujyi wa Gisenyi.

Sheikh Bahame atawe muri yombi nyuma y’uko noteri w’Akarere ka Rubavu, Kayitesi Judith nawe yafashwe mu cyumweru gishize agafatanwa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda yari ahawe na Rwiyemezamirimo kugira ngo amuhe ibyangombwa nyuma yo kumuzengereza abimwima.

Uretse ikibazo cya Ruswa kigaragaye muri iyi minsi, Akarere ka Rubavu kamaze igihe kataza imbere mu mihigo kubera amasoko atangwa nabi agahabwa abantu badafite ubushobozi bakayasiga batayarangije, bigatuma abaturage bavuga ko bayobowe nabi ndetse ko abayobozi batita ku iterambere ry’akarere.

Bimwe baheraho bavuga ko abayobozi bita ku nyungu zabo aho kwita ku nyungu z’abaturage harimo isoko rya Gisenyi ryahawe rwiyemezamirimo agatanga miliyari imwe na miliyoni 300 nazo zitishyuwe ahubwo zizishyurwa isoko rimaze kuzura, hamwe no kongererwa ikibanza kirenze icyari gisanzwe nta mafaranga yongeyeho.

Abacuruzi bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bari batanze miliyari imwe n’igice ndetse batanga amafaranga ariko akanama gashinzwe gutanga amasoko kakaribima.

Akarere ka Rubavu ntikagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hakodeshwa na KBS yari yariyubakiye ubwo yari igikorera mu ntara, abaturage bakavuga ko akarere gafite imodoka zitwara abagenzi nka Rubavu kagombye kugira aho bategera ariko abayobozi ntibabyiteho.

Amasoko y’imihanda yatanzwe mu Karere ka Rubavu imyinshi ntirangira n’ikozwe ikorwa nabi. Ingero zitangwa ni umuhanda wa La Corniche watanzweho miliyoni 400 ariko rwiyemezamirimo ntawurangize akawuta, nyamara akarere kari kamuhaye isoko kizeza abaturage kuwurangiza kugira ngo Umujyi wa Gisenyi ushobore kugira ibikorwa remezo nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali.

Kimwe mu cyakomeje kuvugwa ko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame arya Ruswa ariko ntigihabwe agaciro kirimo ibibanza byagiye bitangwa ku buryo budasobanutse, ndetse n’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu igashyiraho itsinda ryo kubikurikirana naryo rigasanga hari amakosa yakozwe.

Mu nama njyanama y’Akarere ka Rubavu iheruka mu kwezi kwa Werurwe, umuyobozi w’akarere yateranye amagambo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere bapfa imikoreshereze y’amafaranga, bigatuma akarere katihutisha ibikorwa by’imihigo.

Uretse umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan watawe muri yombi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Buntu Nsengiyumva Ezechiel n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirasafari Rusine Rachel nabo bahamagajwe na Polisi ngo batange ibisobanuro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashima ubuyobozi bwigihugu cyacu budahwema ku ducungira umutekano munzirazose.izo ngirwabayobozi zikomeze zihigwe ziryozwe ibibi zikora.kuko ruswa imunga ubukungu bwigihugu ,narubanda rugufi.bukadindiza service,kandi bikagayisha ishyaka ryacu rya FPR Abo nabatifuzako KAGAME PAUL atakwiyamamaza.Kukobadakunda ubuyobozi bugeza Kubaturage,umutekano,iterambere, n’imibereho myiza.Ariko Akagari ka RUGERERO karusha abandibose kurya (RUSWA)kandi babikorana ubuhanga bagurisha aho baciye umuhanda abaturage tugasigara tudafite ninzira yikirenge kimwe.muzadusure tubahe amakuru afatika mutuvuganire.adresse mwambonaho niyi koresheje mugire akazi keza.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Rubavu noneho igiye kuba agace ku Rwanda,

abaturage ba Rubavu twajyaga twibeshya ko Imana yatwibagiwe cg ko Rubavu yabaye impano y’ibisambo none akabo kageze.

Bahame na Buntu rwose noi abategetsi beza kwa MOBUTU cg kwa KINANI gusa.

amaherezo bazasanga umutoza wabo, MOBUTU na KINANAI kuko amarira y’abaturage ba Rubavu ntabwo azasiga ubusa,
Ngo ni abahanga mu kurya ruswa, nago nibayijyanire His Excellent turebe!

Agahuru k”imbwa karahiye, 40 jours deja

Mutoni yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

turashima inzego z’umutekano kubera akazi zikora muburyo bushimishije. bakurikirane neza nibasanga aribyo abiryozwe, sha mujye murya leta yarabizeye , ariko muzajya museba

BERNARD yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka