Uwari Mayor wa Rusizi asabiwe gufungwa imyaka 7 naho uwa Rubavu Sheikh Bahame aguma mu bushinjacyaha

Ku wa 23 Werurwe 2013, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi. Nzeyimana Oscar, yaburanye ubushinjyacyaha bumusabira gufungwa imyaka 7 kubera guhakana ibyo aregwa, naho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu watawe muri yombi ku wa 22 Werurwe 2015 ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bayihiki Bazil wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza y’abaturage na Theoneste Nzayituriki wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (MUSA) ku Bitaro bya Gihundwe, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, basabiwe gufungwa imyaka irindwi ku byaha bakurukiranweho byo gukoresha inyandiko mpimbano batanga imibare itari yo ku bwitabire bwa MUSA.

Nzeyimana Oscar wahoze ayobora Akarere ka Rusizi yasabiwe igifungo cy'imyaka irindwi.
Nzeyimana Oscar wahoze ayobora Akarere ka Rusizi yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi.

Ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’imyaka irindwi kuko baburanye bahakana icyaha mu gihe abandi babiri bakurikiranywe hamwe iki cyaha barimo Ndamuzeye Emmanuel wari ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Rusizi na Juliette Muhawenimana wari ushinzwe ubukanguramba bwa MUSA bacyemeraga bakanagisabira imbabazi bavuga ko batazagisubira, bigatuma basabirwa gufungwa imyaka 2.

Urukiko rubabajije icyo bongera ku byo babuze baburana, Ndamuzeye yagize ati “Njyewe nta kindi nongeraho ariko ndasaba imbabazi Abanyarwanda bose kuko iki cyaha nakiguyemo ntabizi nakiguyemo kubera gushukwa kandi sinzongera gushukwa ukundi.”

Mu gihe aba baburanye bemera icyaba bavugwa ko bakiguyemo kubera gushukwa n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ngo washaka kuzamura umubare w’abatanga umusanzu wa MUSA ngo yese umuhigo, Nzeyimana Oscar yabigaramye avuga ko icyo yabatumye ari ukugenzura uko umusanzu utangwa bagakora raporo atari uguhimba imibare.

Nzeyimana akabiheraho asaba urukiko gukorana ubushishozi rukamurenganura.

Naho Bayihiki Basile wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, we ukurikiranweho ahanini kuba yarasinye raporo irimo ibyo binyoma avuga ko we yayisinye atagamije kuzamura imibare y’ubwitabire bwa MUSA, ahubwo byari ukuzuza inshingano z’akazi bisanzwe agasinya kuri raporo kuko umuyobozi w’akarere ngo atari ahari.

Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 22 Mata 2015.

Uru rubanza rw’abari abayobozi ba Rusizi n’abakozi ba MUSA rwahuriranye no gushikirizwa ubushinjacyaha kwa Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, na Kayitesi Judith wari Noteri muri ako karere bakurikiranweho icyaha ko gusaba no kwakira ruswa.

Sheikh Bahame yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015 asanzemo Kayitesi wafashwe tariki ya 18 Werurwe 2015.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka