Rubavu: Noteri w’Akarere yatawe muri yombi ashinjwa kwaka no kwakira ruswa

Judithe Kayitesi, Umunyamategeko w’Akarere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ashinjwa kwaka no kwakira Ruswa.

Amakuru dukesha bamwe mu bakozi b’Akarere ka Rubavu aravuga ko Kayitesi yafashwe na Ishami rya Polisi rishinzwe Iperereza (CID) mu masaha ya saa sita agahita ajyanwa guhatwa ibibazo akekwaho kuba ashobora kuba yarakiriye ruswa ya miliyoni enye yahawe n’umuturage washakaga ibyangombwa ariko akaba yari yaramunanije amusaba kugira icyo amuha.

Cyakora kugeza ubwo twakoraga iyi inkuru Polisi ntiyari yakemeje icyo yafatiye Kayitesi kuko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe 2015, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Spt Hitayezu Emmanuel, yavugaga ko agihuze aza kugira icyo abwira itangazamakuru nahuguka.

Abari bari ku karere ubwo Polisi yatwaraga Kayitesi wari umunyamategeko w’Akarere ka Rubavu nyuma yo kuregerwa n’umuturage ngo wari warashyizweho amananiza mu guhabwa serivisi na Noteri Kayitesi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, ubwo twavuganaga yavuze ko atari yakamenye iby’uyu umukozi w’akarere ushinzwe amategeko (Noteri) yafatiwe kuko atari yiriwe ku karere ariko itabwa muri yombi ryo avuga ko yaribwiweho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

police yacu nikoreshe ubushishozi kandi irabisanganywe kuberako murikigihe hari abantu basigaye bajiginywa babonye uko abandi baramutse!

djeph yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka