Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, avuga ko nta muturage wakagombye kuba agifite imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa kugeza magingo aya. Ni muri urwo rwego asaba ubuyobozi gufasha abaturage kugira ngo imanza zaciwe zirangizwe, kuko umuturage watsindiye ibyo aburana ntabihabwe nta butabera aba yahawe.
Abaturage bo mu Karere ka Burera barakangurirwa kujya bashyira mu bikorwa bidatinze ibyemezo by’inkiko kugira ngo urubanza rurangizwe ku neza, kuko bitabaye ibyo hitabazwa imbaraga kandi bikagira ingaruka mbi.
Minisiteri y’Ubutabera n’Inzego z’Ibanze zatangiye gutekereza uburyo amafaranga abantu bangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishyura ariko abishyurwa bakaba badahari, yajya ashyirwa ku makonti yunguka mu gihe abo agomba guhabwa bataraboneka.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Baribwirumuhungu Steven icyaha cyo kwica abantu 6 bo mu muryango umwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rumukatira igifungo cya burundu, akazanatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 400 kuri Ngayaberura Silvestre wiciwe umuryango.
Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwahamije icyaha abantu 14 muri 16 bakekwagaho gukorana n’Umutwe wa FDLR, abandi babiri bagirwa abere.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe n’uburyo urukiko rw’ubucuruzi rukemura ibibazo mu rwego rwarwo rw’ibanze n’urwisumbuye, aho ngo umucamanza aba ari umwe rukumbi, ibi ngo bikaba bishobora kumutera kubogama.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwakatiye Rukundo Marie Grâce na Mukanoheri Véstine igifungo cy’umwaka n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwenga inzoga itemewe ya kanyanga.
Ku wa 7 Gicurasi 2015, Abakozi b’Akarere ka Rubavu barindwi bagize akanama gashinzwe amasoko bashinjwa gufatanya na Kalisa Christophe, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere kwemeza ko ABBA Ltd yegukana isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu buryo butubahirije amategeko ndetse ntatange n’amafaranga bagejejwe imbere (...)
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2015, urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30, abakozi batatu b’ikigo cy’imari SAGER Ganza Microfinance Ltd nyuma yo gusanga hari impamvu zifatika zituma bakekwaho kunyereza miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, no gutwika (...)
Ku wa 30 Mata 2015, urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye Kalisa Christophe, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo ubushinjacyaha bukusanye ibimenyetso bigaragaza uruhare yagize hamwe nabo bari bafatanyije mu kwegurira ABBA Ltd isoko rya Gisenyi mu buryo (...)
Umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, hamwe n’itsinda ry’abantu 10 ryari ku irondo, bahamijwe icyaha cy’“ubufatanyacyaha mu iyica rubozo” mu rupfu rwa Rwakirenga Noah wakubiswe n’irondo bikamuviramo urupfu.
Mbarushimana Eric ukunze kwitwa Aboubakar na Cyiza Shaff, bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kurwanya ububasha bw’amategeko ya Leta bitwaje idini.
Ku wa 22 Mata 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwagize abere Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bayihiki Basile wari umuyobozi w’akarere wari wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi, ndetse na Nzayituriki Théoneste wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu bitaro bya Gihundwe, (...)
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu 6 mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ku wa 21 Mata 2015, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu ruhame mu Murenge wa Byimana aho icyaha cyabereye, maze ahakana ibyaha aregwa.
Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, ku wa Kabiri tariki 21 Mata 2015 rwatesheje agaciro ubujurire bwa Bahame Hassan wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari umujyanama mu by’amategeko bwasabaga ko barekurwa bakaburana bari hanze.
Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, Nkurunziza Jean de Dieu yarekuwe by’agateganyo, abo bareganwa bakomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’uko urubanza baregwamo rutangira kuburanishwa mu mizi.
Umupolisi witwa Safari Gilbert yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 09 Mata 2015 aregwa ubujura bw’ibyuma by’imodoka y’ikamyo yari yafashwe na Polisi kubera amakosa yari iyikurikiranyeho.
Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, n’abantu batatu bareganwa ku cyaha cyo kwica umuntu batabigambiriye, ku wa mbere tariki 06 Mata 2015 baburanye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwemeje ko uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan n’umunyamategeko w’akarere Kayitesi Judith, bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo ubushinjacyaha bushobore gukora iperereza ku byaha bya ruswa bakurikiranyweho buvuga ko ari ibyaha bikomeye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwavuze ko ku wa kane tariki ya 02 Werurwe 2015 ari bwo ruzasoma urubanza ruregwamo Bahame Hassan wahoze ayobora Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari noteri wako bakaza gufungwa bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa.
Ku mugoroba wo ku wa 30 Werurwe 2015, urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwategetse ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Munyanziza Zephanie, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere, Nzeyimana Phocas na rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka ibiro by’Akarere ka Bugesera, Twahirwa Jean Claude baba (...)
Ku nshuro ya Kabiri urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza François rwari ruteganyijwe kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe 2015 mu Rukiko rwa gisirikare i Kanombe, rwasubitswe.
Abakozi batanu b’Akarere ka Bugesera barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere na rwiyemezamirimo bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bose bahakana ibyaha bakurikiranyweho.
Urubanza urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze ruburanisha mo Mukashyaka Saverina na bagenzi be 12 bakurikiranywe ho gukorana na FDLR mu mugambi wo kugirira nabi igihugu, ubufatanyabikorwa mu bikorwa by’iterabwoba n’ubugambanyi rwasubitswe ku wa 25 Werurwe 2015 kuko umushinjacyaha yarwaye.
Abantu 12 bareganwa na Mukashyaka Saverina ibikorwa byo gukorana na FDLR mu mugambi wo kugirira nabi igihugu, ubufatanyabikorwa mu bikorwa by’iterabwoba hamwe n’ubugambanyi, ku wa 24 Werurwe 2015 bagejejwe imbere y’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze ruri kuburanisha abaregwa ku byaha bakoreye mu Karere ka Rubavu ari (...)
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven w’imyaka 29 y’amavuko wishe abantu 6 bo mu muryango umwe, rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2014, ku mpamvu z’uko atari yiteguye kuburana.
Kuri uyu wa mbere tarikiya 23 Werurwe 2015, Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwategetse ko umuyobozi n’umucungamutungo b’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu Karere ka Rutsiro bari bafunzwe bakurikiranyweho amafaranga ya MUSA barekurwa baka zakurikiranwa bari bari hanze.
Ku wa 23 Werurwe 2013, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi. Nzeyimana Oscar, yaburanye ubushinjyacyaha bumusabira gufungwa imyaka 7 kubera guhakana ibyo aregwa, naho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu watawe muri yombi ku wa 22 Werurwe 2015 ashyikirizwa ubushinjacyaha.
Habyarimana Emmanuel wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 470, n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo.
Urukiko Rukuru rwa Musanze, ku wa kane tariki 12/03/2015, rwasomye urubanza rw’abantu 14 bakurikiranyweho gukorana na FDLR, 11 bahamwa n’ibyaha bakatirwa ibihano bitandukanye na ho batatu bagirwa abere.