Damien Sempabwa ukomoka ahahoze ari muri Komine ya Rusatira arasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo barangiza ibihano kubagana nk’abayirokotse kuko babafitiye imbabazi.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 03 Gicurasi 2024 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kayiranga wavukiye muri Komini Kibirira ariko we n’umuryango we bakabuzwa amahwemo bagahungira muri Gisenyi kugera bageze ku mupaka wa Sudani, avuga ko ihohoterwa Abatutsi bakorewe ryatangiye kera.
Ku Gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yifatanyije na za Minisiteri zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi bazo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi b’Umuryango ‘World Vision International Rwanda’ bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kugarura indangagaciro za gikirisitu, ndetse no kugira uruhare mu kongera kwiyubaka k’umuryango nyarwanda.
Tariki 30 Mata 1994 nibwo mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, nyuma y’ikinyoma cy’ituze Interahamwe zakwirakwije mu mujyi, abari bihishe bakigaragaza, ariko bajyanwa kwicirwa ahitwa kuri Komine Rouge.
Ubwo mu Murenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 18 Mata 2024, hagaragajwe bimwe mu bibazo bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ryibutse abari abakozi 68 ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024.
Abakozi b’Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke banenga abaganga n’abandi bose bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi batatiriye inshingano zabo zo kwita ku barwayi, bagashyira imbere ugushyigikira umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no kuwushyira mu bikorwa. Basanga ubu ari ubugwari no (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko hagiye gukorwa inyigo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Birambo, mu rwego rwo gushyingura mu cyubahiro imibiri igenda iboneka no kugira urwibutso rwujuje ibiteganywa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Pasiteri Antoine Rutayisire, avuga ko atangazwa no kubona hari abacyibona mu moko, basa nk’aho amateka u Rwanda rwanyuzemo ntacyo yabigishije.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Mugina, ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko bakubakirwa urwibutso rw’ababo bazize Jenoside, rugashyingurwamo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 55 isanzwe iri mu mva iri kuri Paruwasi ya Mugina, ndetse rukazajya rushyingurwamo n’indi mibiri (...)
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karama mu Karere ka Huye, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ku wa 26 Mata 2024.
Uwibambe Alphonsine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu wa Gatwa, mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, yahawe inzu yo guturamo n’inka yo kumukamira nyuma y’imyaka 30 aba mu nzu y’ubukode nta n’igicaniro agira.
Ikigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu Karere ka Gasabo n’abaturanyi bacyo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abari abayobozi, abakozi n’abari bahaturiye, hagarukwa ku mateka yo kurokoka kwa Mukashema Epiphanie wahambwe ari muzima, akagendesha amavi n’inkokora ijoro ryose.
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba Augustin Ndindiriyimana wari umuyobozi wa Jandarumori, yaragizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha, mu gihe abo yayoboraga bo bakurikiranwa bakanahanwa.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyingura imibiri yabonetse mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera tariki 16 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, (...)
Ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri yabonetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni iy’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasade y’u Rwanda muri Lithuania, ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Lithuania n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Jenoside no guhangana na yo cyo muri Lithuania, bateguye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyabereye i (...)
Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) ku rwego rw’Igihugu tariki 24 Mata 2024, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.
Ubutumwa bugaragara kuri X ya Madamu Jeannette Kagame, bukubiyemo impamvu ndetse n’impanuro ku bantu batumva agaciro ko kwibuka.
Imibiri isaga 480 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu mva zo mu Murenge wa Kayumbu n’iyabonetse hirya no hino mu Mirenge ya Karama na Kayenzi, yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere rwa Bunyonga rwubatse mu Murenge wa Karama, ishyingurwa mu cyubahiro.
Umusaza Nzungize Marc, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arashima Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, kuba rwamutekerejeho rukamworoza inka nyuma y’imyaka 30 yari amaze ize zinyazwe n’interahamwe.
Uwitwa Romouard Mukwiye ukomoka mu Mudugudu wa Nyarusange uherereye mu Kagari ka Gahororo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yangiwe kwiga amashuri yisumbuye kuko yari Umututsi nyamara yarabaga uwa mbere mu ishuri.
Umuryango IBUKA hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko mu Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), hiciwe Abatutsi barenga 1000, bigizwemo uruhare n’uwari Padiri Wenceslas Munyeshyaka.
Komiseri Ushinzwe Ubutabera muri IBUKA, Bayingana Janvier, arashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kwita ku barokotse Jenoside, aho yubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ahahoze ari ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel Ruhengeri), hicirwa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga 800, bari bahahungiye bizeye kuhakirira, agasaba ko aho (...)
Abarokokeye Jenoside ahitwa Nyirarukobwa, Akagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera, bibutse ishuri ryahahoze n’imiryango irenga 100 yazimye yari ituye muri icyo kibaya, basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, François Régis Rukundakuvuga, yasabye ko mu bihe biri imbere, ubuhamya abacitse ku icumu rya Jenoside batanga, bwatangira kujya bwuzuzwa n’ubw’abayigizemo uruhare cyangwa abandi babibonaga.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette, arasaba urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugakunda Igihugu rutizigamye.
Minisiteri y’Ubutegtsi bw’Igihugu iratangaza ko inzu y’amateka ya Jenoside ku Mayaga, ahahoze ari Komini Ntongwe, izatangira kubakwa umwaka utaha w’ingengo y’imari ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango w’Abanyamayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AGSF).