Depite Mukabalisa Germaine ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, yababwiye ko ubutegetsi bubi bwigishije amacakubiri kugeza ku muturage uri hasi, kugira ngo bazabone uko Jenoside (…)
Abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ko rwavugururwa kubera ko babona uruhari rutameze neza.
Kabayiza Innocent warokokeye Jenoside i Gishari, avuga ko abangamiwe n’umuturanyi we wanagize uruhare mu rupfu rwa mushiki we, kuko aho kumwereka aho bajugunye umubiri we ahubwo amubwira amagambo amukomeretsa yewe akangiza n’imitungo ye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije, barishimira kuba bamaze kubakirwa ikimenyetso cy’amateka y’abishwe muri Jenoside, bakajugunywa muri Nyabarongo.
Prof. Bernard Noël Rutikanga wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko umuntu wa mbere wafungiwe muri gereza yari izwi ku izina rya 1930 ari uwari umushefu witwaga Nturo, akaba yarafunzwe azizwa kwanga amacakubiri yari ari kubibwa n’Ababiligi bakoronizaga u Rwanda.
Mukabasoni Tharcila warokokeye i Nyakabungo, avuga ko Jenoside igitangira ngo yigiriye inama yo kwihisha mu nzu y’ibyatsi interahamwe zibimenye zirayitwika, ariko abasha kuyisohokamo itarakongoka ngo ahiremo.
Murisa James warokokeye i Musha, avuga ko hari umwarimu w’Umurundi wahigishaga wangaga Abatutsi, ku buryo mbere gato ya Jenoside yasubiye iwabo ariko asiga avuze ko uzahahungirayo azamwiyicira.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu Dr. Jean Damascène Bizimana yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyepolitiki bishwe, bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari Abanyapolitike bakwiye kwirindwa.
Pasiteri Kagorora Gallican, warokokeye Jenoside mu Karere ka Kayonza, avuga ko mu gihe yarimo akubitwa n’abasirikare ba FAR bafatanyije n’Interahamwe, ifishi ya Batisimu yamubereye igitambo arabakira, gusa ngo yari yarangije kwiga CERAI yimwa Seritifika ariko kubera Leta y’Ubumwe ubu afite dipolome ya Kaminuza (A0).
Angelique Mukarukizi w’imyaka 62 ni umwe mu babyeyi bavukiye bakanarokokera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, akaba n’umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Ntarama, gusa ngo yarakubiswe bikomeye agera aho yifuza uwamwica.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, avuga ko muri Camp Kigali no mu nkengero zaho ari hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi mu Murenge wa Nyarugenge, dore ko hari hafi y’ahacurirwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi, kuko hari hafi y’ibiro bya Perezida Habyarimana Juvenal n’abo bafatanyije gutegura Jenoside nka (…)
Abiga mu ishuri rikuru rya Tumba College, basobanuriwe urwango rwabibwe mu Banyarwanda, bigeza Igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa uruhare rwabo mu kubaka Igihugu kizira urwango, banyomoza abapfobya n’abagoreka amateka y’u Rwanda.
Banki ya Kigali (BK) yibutse abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro hafi y’ahari hatuye uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal, bavuga ko bahuye n’akaga ubwo Jenoside yatangiraga. Kuva muri ako gace ngo bahunge byari bigoye kubera ko hari harinzwe cyane, hagaragara Interahamwe nyinshi, (…)
Rutagarama Aloys, wari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyagatare, yafunzwe mu gihe cy’ibyitso, ashinjwa ko moto yamufashaga mu kazi ifasha Inkotanyi zakomeretse, ndetse ikanazanira abasigaye ku rugamba imiti.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango One Acre Fund Rwanda, ufasha abahinzi kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye harimo no kongera umusaruro, buratangaza ko Kwibuka ari uguha icyubahiro ubuzima n’inzozi by’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Bosco Habarurema yivugira ko yabashije kongera kubaho ari uko ababariye abamuhemukiye, byatumye akira amarira, ubwoba n’uburwayi bw’umutwe butakiraga, akaba amerewe neza, cyane ko yaranabyibushye kuko yavuye ku biro 52 ubu akaba afite ibibarirwa muri 80.
Umubyeyi witwa Mukampamira Mélanie wavutse mu 1950, warokokeye Jenoside mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu buhamya bwe, yavuze uburyo yajyanywe aho agomba kwicirwa inshuro enye, bamwe mu bo bari kumwe bakicwa ariko we akongera agasubizwa mu rugo atishwe, ku buryo yasaga n’uwarangije kwiyakira ko yapfuye.
Rukundo uzwi nka Kanyeshuri avuga ko yarokotse ari umwe mu muryango we w’abantu 20, kimwe n’abandi benshi ngo bakaba barishwe ubwo bari ku gasozi ka Kesho aho bari bahungiye banirwanaho, abari babagiriye impuhwe bakabagemurira ibiryo, bageze aho umwe abagemurira igiseke cyuzuye inzuki, zirabarya baratatana babona uko babica.
Umubyeyi witwa Nyirahonora Théophila wo mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, yavuze uko yahinduye izina rye Niwemuto akitwa Nyirahonora, mu rwego rwo kugira ngo abone uburenganzira bwo kwiga.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi bigamije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane mu kubabonera amacumbi ariko hari imiryango 153 itarubakirwa ndetse n’irenga 400 ifite amacumbi ashaje akeneye gusanwa.
Abacuruzi by’umwihariko abo mu Isoko rigezweho rya Kabeza (Kabeza Morden Market), biyemeje gukora ubucuruzi budasenya Igihugu ahubwo bucyubaka, bitandukanye n’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe mu bacuruzi bashoye amafaranga yabo mu bikorwa bishyigikira Jenoside.
Abantu basaga 400 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal n’abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, avuga ko n’ubwo Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cyo hejuru cyane, hakiri abagizi ba nabi batari benshi babubangamira bangiza imyaka n’amatungo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe ku ya 7 Mata 2025, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya Arsenal na PSG yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka yavuze ko kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi, byabaye inkingi mwikorezi yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda, no gufasha ibiragano bizaza kwiga amateka no kuyazirikana.