Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda/NCCR), rwiyemeje kuzakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bigisha abandi cyane cyane urubyiruko rubakomokaho.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banagabira inka uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Murenge wa Shyogwe, mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Umubyeyi witwa Muhongerwa Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga asanga abakoze Jenoside bakiriho, baragiriwe imbabazi zitagira urugero ku byaha bakoze, bityo ko bakwiye kujya bashimira Perezida Kagame, kuko yihanganiye ubugome bwabo ndengakamere akabasubiza Ubunyarwanda.
Olive Mukarusine wari ufite umugabo wakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bakaba bari batuye muri imwe mu mazu yarwo, avuga ko ibyakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 nta kitaramugezeho, akabaho mu buzima bwuzuye umubabaro na nyuma y’uko ihagarikwa n’Inkotanyi kuko yari (…)
Ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Niger n’inshuti zabo, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abandi, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka (…)
Abanyetorero ‘Bethesda Holy Church’ baturutse hirya no hino mu Rwanda, berekeje i Ntarama mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, boroza n’inka icumi abarokotse.
Ibitaro bya Nyamata, ku bufatanye n’ibigo nderabuzima byose bikorera mu Karere ka Bugesera, byateguye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye tariki 7 Kamena 2024, kibanzirizwa n’urugendo rwo kujya gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri (…)
Abayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 07 Kamena 2024 bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka bagenzi babo bapfuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, burakangurira abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira abagifite imyitwarire iganisha ku gusubiza inyuma ibyo abanyarwanda bagezeho, mu rugendo bamazemo imyaka isaga 30, rwo kubaka igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ku isi u Rwanda ari cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside ku rwego mpuzamahanga.
Abagize koperative y’Abashoferi b’amakamyo manini yambukiranya imipaka ariko ikorera Imbere mu gihugu ya United Heavy Truck Drivers of Rwanda, ibarizwamo n’abanyamahanga batandukanye biyemeje kujya gusobanura mu mahanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo hibukwaga abunganiraga abandi mu mategeko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragajwe ko umuryango w’abibumbye wananiwe nkana gukumira no kuyihagarika nyamara ibimenyetso byose biburira umugambi w’ishyirwa mu bikorwa ryayo byari byatanzwe.
Abatuye mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, basanga umuntu wese wirengagiza ubugome, ubukana n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda, ari uwo kugawa, kandi ko bagomba gukora ibishoboka bakamukumira ngo hato igihugu kitazongera kwisanga mu icuraburindi ry’amateka mabi (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko Abatutsi basaga ibihumbi 25, bari bahungiye i Kabgayi ntawamenya irengero ryabo kuko mu bihumbi 50 by’abari bahahungiye, habarurwa abasaga ibihumbi 10 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi, n’ibihumbi 15 byaharokokeye gusa.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi n’abakozi b’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bunamiye inzirakarengane zirimo abarwayi bishwe n’abaganga bagombaga kubavura.
Nyiracari Peace, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gakirage, avuga ko batewe n’Interahamwe n’abasirikare ba EX-FAR, amaze umunsi gusa abyaye, amara iminsi itanu azengurukana uruhinja muri Pariki y’Akagera yarimo inyamanswa z’inkazi ariko ntizamurya ku bw’amahirwe ahahurira n’Inkotanyi arokoka ubwo.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, bagasobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, Abagize Ihuriro ry’Inganda zitunganya Umuceri bo mu Rwanda bahagarariye abandi, batangaje ko bahakuye isomo ryo kurushaho gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda birinda amacakubiri, (…)
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yabwiye urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga ko iyo utazi aho uvuye utagira n’icyerekezo cy’aho ujya, abasaba guhaguruka bakarwanya abapfobya Jenoside n’abatesha agaciro ibimenyetso n’amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Vestine Umutesi ukomoka i Kibilizi mu Karere ka Gisagara avuga ko mu gihe cya Jenoside yahuye n’ibibi byinshi harimo no kubohozwa, kandi ko mu bazima bake cyane yahuye na bo harimo uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe warushije ubumuntu abazima.
Abarokotse bo mu Murenge wa Nyarusange bibutse Abatutsi bishwe mu yahoze ari Komini Mushubati, ahari umwihariko wo kubaroha muri Nyabarongo kuko ari ku Kiraro cyatandukanyaga Perefegitura ya Kibuye na Gitarama, ubu ni mu Mirenge ya Nyarusange na Nyange.
Ibigo by’amashuri, ibitanga serivisi, ibitaro n’abakozi bose b’ibigo bishamikiye kuri Diyosezi ya Kabgayi, bibutse Abatutsi bazize Jenoside muri ibyo bigo, barimo abihaye Imana abakozi b’ibyo bigo n’Abatutsi bari bahungiyeyo.
Kubera amateka yihariye y’uko abatekereje, abateguye ndetse n’abashyize mu bikorwa Jenoside bafite inkomoko mu Karere ka Nyabihu, abakozi b’uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu biyemeje guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera ukundi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomoka mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, bakaba batuye i Kigali, kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi, bibutse imiryango yabo yiciwe mu bice bitandukanye, amazina akaba yanditswe mu Rwunge rw’amashuri rwa Rwingwe.
Mu gihe hategurwa kwibuka imiryango yishwe ntihagire usigara (imiryango yazimye) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, bizabera mu Karere ka Huye tariki ya 1 Kamena 2024, iyo miryango yaturiwe igitambo cya misa tariki 24 Gicurasi 2024.
Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruvuga ko rugiye gushyira imbaraga mu kugaragaza umusanzu ufatika mu guhangana n’abagifite imvugo zibiba urwango, kuko ntaho byageza abanyarwanda mu rugendo barimo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, arasaba urubyiruko cyane urwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru gufatira ku rugero rw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, rukarwanya uwagerageza kurubibamo ingengabitekerezo yayo ariko rukanarinda ibyagezweho.
Abikorera bo mu Majyepfo barashishikarizwa kwirinda amacakubiri bakimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda birinda kuba bagenza nka bagenzi babo bashoye imari muri Jenoside bagasarura igihombo n’igifungo.
Abagize Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze (PSF), bafatanyinye na IBUKA, bari kunoza umushinga w’Ikoranabuhanga rizafasha kurushaho kubungabunga amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, bityo n’abazabaho mu myaka y’ahazaza bazarusheho kumenya amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Kicukiro na Bugesera, ibikorwa byo kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byaguriwee mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr Daniel Nyamwasa, yatanze ikiganiro kirimo gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akabanisha abishe n’abo biciye ababo.