Abayobozi b’amashuri ntibazongera gukora ibizamini by’akazi

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) gitangaza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye batazongera gukora ibizamini by’akazi, ahubwo ko hari komite izajya ibatoranya mu barimu hakurikijwe ubunararibonye bwabo.

Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy'abayobozi b'amashuri kizongera kubaho
Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy’abayobozi b’amashuri kizongera kubaho

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa REB, Angelique Tusiime, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho yasobanuraga ibijyanye n’ibizamini by’abarimu byatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwitegura itangira ry’amashuri.

Tusiime avuga ko ubundi hari abagombaga gukora ibizamini ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababungirije, ariko bakaba batarakoze kubera ibikubiye mu iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rigena imiyoborere y’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, agasobanura uko biteye.

Ati “Dukurikije iryo teka abayobozi b’ibigo n’ababungirije nta kizamini cyanditse bakora, ahubwo Minisiteri y’Uburezi ishyiraho komite izatoranya ababa abayobozi b’amashuri ndetse n’ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire. Iyo komite igendera ku bisabwa umuntu agomba kuba yujuje biri muri iryo teka”.

Akomeza asobanura bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abo bayobozi, mu rwgo rwo kugira ngo bazabe bashoboye imirimo yabo.

Ati “Icya mbere ni umwarimu ufite uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka icyenda (9). Impamvu ni uko mbere iyo wabaga ufite dipolome ya A0 n’ubwo wabaga ukiva muri kaminuza ugakora ikizamini ukagitsinda wahitaga ujya kuyobota ishuri, kandi ufite inshingano zo kuyobora abarimu (Head Teacher), ugasanga hari ibyo aba atujuje”.

Ati “Akenshi iyo nk’abo bagiye kuyobora amashuri, wasangaga nta bunararibonye bafite mu myigire n’imyigishirize, bityo ntibabe babasha kuyobora abarimu bahasanze mu kwigisha. Umuntu ntabashe kugira inama umwarimu mu by’akazi, tukumva rero uwo mwarimu ufite ubunararibonye ari we ukwiriye umwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyangwa umwungirije”.

Ati “Umwarimu nk’uwo n’ubwo atakora ikizamini, ibyo azi tuba tubibonera muri bwa bunararibonye bwe, mu mikorere ye, uko atsindisha ndetse no mu myitwarire ye. Kuba umuyobozi ntibisaba kuba warize gusa”.

Tusiime agaruka kandi ku miterere y’iyo komite izaba ishinzwe guhitamo mu barimu, abazaba abayobozi mu bigo by’amashuri.

Ati “Minisiteri y’Uburezi ni yo izashyiraho amabwiriza ajyanye n’ishyirwaho ry’iyo komite n’imiterere yayo. Izaba irimo abantu bazaturuka muri Minisiteri bakurikirana iby’imiyoborere y’amashuri, hazaba harimo abantu bo ku rwego rw’akarere ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi, iyo ari amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ba nyirayo na bo babigiramo uruhare”.

Bamwe mu bakurikiye icyo kiganiro ariko banenga ubwo buryo bushya bwo gushyira mu myanya abayobozi b’amashuri kuko bushobora kuzamo ruswa n’icyenewabo, bityo ngo utazwi ntazigere azamurwa ngo na we abe yahabwa uwo mwanya kandi awukwiriye.

Ngo ibyiza ni uko ibyo bijyanye n’ubunararibonye byagenderwaho nk’uko biri muri iryo teka, ariko n’ikizamini kikagumaho mu rwego rwo gukorera mu mucyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

ko numva imyanya myinshi bagoye kuzajya banoma abatazwi bazabona akazi gute ?bizahinduke hakorwe ibizami kandi bazajye bagira mandat kuko hari abo nzi baba ba Directeur ubuzima bwabo bwose .

sebihe yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Abatazwi Ni ukuba tuva munzira kabisa.Abajuje biriya Kandi bakora neza nibenshi. Maze no kuba indashyikirwa ugomba kuba uzwi! Uru Ni urupara

Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ubu buryo bwo gushyira abayobozi Mu myanya badakoze ibizamini ahubwo bakagendera kubunararibonyeni bwiza ndabushimye.Gusa iyo komite izaba ishinzwe kubashyira kuri iyo myanya kuba yakwivangamo abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abo Mu turere ndabona Atari byo.Kubera ko MINEDUC naREB baba bafite dossiers z’abarimu nibo bakabaye babashyiraho pe.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Nka kigali today ikinyamakuru dukunda kandi durikira umunsi kuwundi turabashimira amakuru mutugezaho.Mfite ikibazo nabuze aho nkibaza mumfashije mwazakimbariza minister of education.Hari abanyeshuri batangiranye na option yitwa ECLPE bivuze uburezi bw’abana b’incuke yatangiye 2013 mu ma ttc yoseq MU Rwanda nkibaza nti ese ko tu deposer nk’abandi MU turere bakatwangira batubwirako nta deegre dufite kandi twararangije nk’abandi muri ttc mwatubariza nk’abanyamakuru impamvu kandi dufite ama diplome.ESE kuki ntizemewe? Ku deposer ntibadufate biterwa Niki?

Felicien Ruhumuriza yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye mbere na mbere reka mbashimire kuko ntako baba batagize ngo ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka. ariko se Niba abayobozi b’amashuri bagiye kujya bashyirwa mumyanya bagendeye ibyo batubwiye njyewe numva hazabamo ruswa ndetse n’akazu hazage hakorwa ubugenzuzi bwihariye ikindi kandi iriya myaka y’uburambe ni myinshi.numvaga bagira nk’imyaka itatu yari isanzwe hanyuma bakibanda kumitsindishirize ndetse n’ubunyangamugayo.MURAKOZE.

Nitwa Felicien Ruhumuriza yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Icyenewabo kigiye guhabwa intebe ubwo bigeze muri education yacumbagiraga

Test yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ibizami bikwiye gukorwa kuko abacyeneye kuba abayobozi bujuje ibisabwa nibenshi kdi kuki indi myanya ikorewa ibizami Ni ubuhe buhanga babona mubo bashaka gukoresha badakoze ibizami? Ikindi mugutanga amanota abayobozi b’ibigo babera abarimu bivuzeko umwarimu ashobora kugira amanota atajyanye n’ imyitwarire ye, njyewe mbona bakwiye gushyiraho imyaka runaka yuburambe mukazi abayifite bakadepoza hanyuma bagakoreshwa ibizami nk’ abandi bitabaye gutya byazaba bitanyuze mumucyo!

elie yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Uburambe Ntabwo ari Imyaka 9 Ni 5 nibura. Ubindi hakarebwa izindi dossier status yihariye ihanga abarimu irabisobanura neza

Genade yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka