Abayobozi b’amashuri ntibazongera gukora ibizamini by’akazi

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) gitangaza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye batazongera gukora ibizamini by’akazi, ahubwo ko hari komite izajya ibatoranya mu barimu hakurikijwe ubunararibonye bwabo.

Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy'abayobozi b'amashuri kizongera kubaho
Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy’abayobozi b’amashuri kizongera kubaho

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa REB, Angelique Tusiime, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho yasobanuraga ibijyanye n’ibizamini by’abarimu byatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwitegura itangira ry’amashuri.

Tusiime avuga ko ubundi hari abagombaga gukora ibizamini ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababungirije, ariko bakaba batarakoze kubera ibikubiye mu iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rigena imiyoborere y’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, agasobanura uko biteye.

Ati “Dukurikije iryo teka abayobozi b’ibigo n’ababungirije nta kizamini cyanditse bakora, ahubwo Minisiteri y’Uburezi ishyiraho komite izatoranya ababa abayobozi b’amashuri ndetse n’ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire. Iyo komite igendera ku bisabwa umuntu agomba kuba yujuje biri muri iryo teka”.

Akomeza asobanura bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abo bayobozi, mu rwgo rwo kugira ngo bazabe bashoboye imirimo yabo.

Ati “Icya mbere ni umwarimu ufite uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka icyenda (9). Impamvu ni uko mbere iyo wabaga ufite dipolome ya A0 n’ubwo wabaga ukiva muri kaminuza ugakora ikizamini ukagitsinda wahitaga ujya kuyobota ishuri, kandi ufite inshingano zo kuyobora abarimu (Head Teacher), ugasanga hari ibyo aba atujuje”.

Ati “Akenshi iyo nk’abo bagiye kuyobora amashuri, wasangaga nta bunararibonye bafite mu myigire n’imyigishirize, bityo ntibabe babasha kuyobora abarimu bahasanze mu kwigisha. Umuntu ntabashe kugira inama umwarimu mu by’akazi, tukumva rero uwo mwarimu ufite ubunararibonye ari we ukwiriye umwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyangwa umwungirije”.

Ati “Umwarimu nk’uwo n’ubwo atakora ikizamini, ibyo azi tuba tubibonera muri bwa bunararibonye bwe, mu mikorere ye, uko atsindisha ndetse no mu myitwarire ye. Kuba umuyobozi ntibisaba kuba warize gusa”.

Tusiime agaruka kandi ku miterere y’iyo komite izaba ishinzwe guhitamo mu barimu, abazaba abayobozi mu bigo by’amashuri.

Ati “Minisiteri y’Uburezi ni yo izashyiraho amabwiriza ajyanye n’ishyirwaho ry’iyo komite n’imiterere yayo. Izaba irimo abantu bazaturuka muri Minisiteri bakurikirana iby’imiyoborere y’amashuri, hazaba harimo abantu bo ku rwego rw’akarere ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi, iyo ari amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ba nyirayo na bo babigiramo uruhare”.

Bamwe mu bakurikiye icyo kiganiro ariko banenga ubwo buryo bushya bwo gushyira mu myanya abayobozi b’amashuri kuko bushobora kuzamo ruswa n’icyenewabo, bityo ngo utazwi ntazigere azamurwa ngo na we abe yahabwa uwo mwanya kandi awukwiriye.

Ngo ibyiza ni uko ibyo bijyanye n’ubunararibonye byagenderwaho nk’uko biri muri iryo teka, ariko n’ikizamini kikagumaho mu rwego rwo gukorera mu mucyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

Oheza n’ibindi bitekerezo twatanze

Anatole yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Jean Claude Munyantore ohereza n’ibindi bitekerezo twatanze.

Anatole yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Jean Claude Munyantore ohereza n’ibindi bitekerezo twatanze.

Anatole yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ruswa iri mubuyobozi tuyiziranyeho twese,niba barashakaga ubunararibonye bagombaga kureka ikizamini ariko kigakorwa nabafite ibyangombwa bisabwa byose,twese turaziranye rwose,aha hqzajyamo ufite cash nyinshi kuburyo comite yose yagira icyo ibonaho,cg hagemo uzwi rwose.Nge ndabona iri tegeko ririmo ibyuho byinshi rwose.

ganza yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ni hatari ....hashyizwe ingufu se mu gutoranya abazakora ikizamini hagendewe kuri iyo myaka yuburambe

Theo yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ndumva jye bikonzwe bicyo,nta exam kumwanya nkuriya,uburezi bwaba bugiye kwinjiramo ruswa ikabije maze bukarushaho gufpa,nukubyigana ubushishozi.murakoze

Aline yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Ni byiza ko ubunararibonye bwitabwaho cyane mukazi kose
Ariko kugirango ubunararibonye butange umusaruro uhamye ubwo n’ikizamini babufite bwajya bwitabwaho. Naho uko iyo komite nayo yashyirwaho itoranya igomba nayo kuba ufite uburambe kandi itabera.

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Bakora ikizami batagikora nubundi inkundamugayo za ruswa ntizabura pe.

Gusa nge mbona ari byiza kuko uwo muyobozi azaba agiye mu byo yumva azatanga umusaruro kurusha uwatsinze ikizami ariho akiva ku ishuri.

Hakurikijwe amabwiriza uko ari byaba aribyiza .
Niko nge mbibona.

Faustin yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Gushaka umuyobozi w’ikigo muri ba DOS byarushaho kuba byiza kuko usanga aribo baba hafi cyane kubarimu. Naho abungirije bakava mu barimu. Byatekerezwa gutyo

Nsengimana Theoneste yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Nina bashaka ubunararibonye numva imyaka 9 yaba required . hanyuma uwatsinze akarusha abandi amahirwe.nahubundi kwaba ari uguha ruswa icyuho

François. yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza njye mbona iki cyemezo Ataricyo kuko bivuze ko umuyobozi w’ikigo azajya ava muri ako karere kd Hari n’abakoraga ikizami badatuye aho ! Ikindi mugutoranya hazazamo icyenewabo ,itoneshwa,ruswa ,gukanaamizwa .... Niba bishoboka babihindura ikizamini kikagumaho ahubwo mu byangombwa hakiyongeraho uburambe bw’imyaka itatu kuko niba ntibeshya niyo iteganwa ko umukozi yahindurirwa umwanya akajya mu mukandi kazi!!!

Elias yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza njye mbona iki cyemezo Ataricyo kuko bivuze ko umuyobozi w’ikigo azajya ava muri ako karere kd Hari n’abakoraga ikizami badatuye aho ! Ikindi mugutoranya hazazamo icyenewabo ,itoneshwa,ruswa ,gukanaamizwa .... Niba bishoboka babihindura ikizamini kikagumaho ahubwo mu byangombwa hakiyongeraho uburambe bw’imyaka itatu kuko niba ntibeshya niyo iteganwa ko umukozi yahindurirwa umwanya akajya mu mukandi kazi!!!

Elias yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka