Abayobozi b’amashuri ntibazongera gukora ibizamini by’akazi

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) gitangaza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye batazongera gukora ibizamini by’akazi, ahubwo ko hari komite izajya ibatoranya mu barimu hakurikijwe ubunararibonye bwabo.

Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy'abayobozi b'amashuri kizongera kubaho
Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy’abayobozi b’amashuri kizongera kubaho

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa REB, Angelique Tusiime, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho yasobanuraga ibijyanye n’ibizamini by’abarimu byatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwitegura itangira ry’amashuri.

Tusiime avuga ko ubundi hari abagombaga gukora ibizamini ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababungirije, ariko bakaba batarakoze kubera ibikubiye mu iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rigena imiyoborere y’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, agasobanura uko biteye.

Ati “Dukurikije iryo teka abayobozi b’ibigo n’ababungirije nta kizamini cyanditse bakora, ahubwo Minisiteri y’Uburezi ishyiraho komite izatoranya ababa abayobozi b’amashuri ndetse n’ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire. Iyo komite igendera ku bisabwa umuntu agomba kuba yujuje biri muri iryo teka”.

Akomeza asobanura bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abo bayobozi, mu rwgo rwo kugira ngo bazabe bashoboye imirimo yabo.

Ati “Icya mbere ni umwarimu ufite uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka icyenda (9). Impamvu ni uko mbere iyo wabaga ufite dipolome ya A0 n’ubwo wabaga ukiva muri kaminuza ugakora ikizamini ukagitsinda wahitaga ujya kuyobota ishuri, kandi ufite inshingano zo kuyobora abarimu (Head Teacher), ugasanga hari ibyo aba atujuje”.

Ati “Akenshi iyo nk’abo bagiye kuyobora amashuri, wasangaga nta bunararibonye bafite mu myigire n’imyigishirize, bityo ntibabe babasha kuyobora abarimu bahasanze mu kwigisha. Umuntu ntabashe kugira inama umwarimu mu by’akazi, tukumva rero uwo mwarimu ufite ubunararibonye ari we ukwiriye umwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyangwa umwungirije”.

Ati “Umwarimu nk’uwo n’ubwo atakora ikizamini, ibyo azi tuba tubibonera muri bwa bunararibonye bwe, mu mikorere ye, uko atsindisha ndetse no mu myitwarire ye. Kuba umuyobozi ntibisaba kuba warize gusa”.

Tusiime agaruka kandi ku miterere y’iyo komite izaba ishinzwe guhitamo mu barimu, abazaba abayobozi mu bigo by’amashuri.

Ati “Minisiteri y’Uburezi ni yo izashyiraho amabwiriza ajyanye n’ishyirwaho ry’iyo komite n’imiterere yayo. Izaba irimo abantu bazaturuka muri Minisiteri bakurikirana iby’imiyoborere y’amashuri, hazaba harimo abantu bo ku rwego rw’akarere ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi, iyo ari amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ba nyirayo na bo babigiramo uruhare”.

Bamwe mu bakurikiye icyo kiganiro ariko banenga ubwo buryo bushya bwo gushyira mu myanya abayobozi b’amashuri kuko bushobora kuzamo ruswa n’icyenewabo, bityo ngo utazwi ntazigere azamurwa ngo na we abe yahabwa uwo mwanya kandi awukwiriye.

Ngo ibyiza ni uko ibyo bijyanye n’ubunararibonye byagenderwaho nk’uko biri muri iryo teka, ariko n’ikizamini kikagumaho mu rwego rwo gukorera mu mucyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

Njye numva hagakozwe ikizamini ahubwo hakiyongeraho uburambe bw’imyaka itatu kuko niba ntibeshya niyo iteganwa ko umukozi yahindurirwa umwanya akajya mu Kandi kazi

Elias yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Ikimenyane kizaba kinshi

Phenuy yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Nti cyabura.

Faustin yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Buriya buryo bushyizweho ni bwiza ariko uburambe bw’imyaka 9 ninyinshi cyane nibura iyo ikomeza kuba 3 cyangwa nibura 5 kuko buriya umuntu aba amaze kugera kure mubumenyi.mubikoze gutyo byaba byiza kurashaho.gusa n’ariya manota y’imihigo ntatanga mubunyamugayo abenshi bibigenderamo.murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Mwaramutse, Nshimiye REB kuba idahwema kugutekereza ku burezi. Gsa nge nabisabira; mubanze murebe ingaruka ziri muri uwomwanzuro kuko nge mbona arizo nyinshi kuruta ibyiza birimo. Ruswa, ikenewabo bigiye guhabwa intebe. Ikindi kd nubwambere numvise umuntu usaba uburambe bw’imyaka 9. Ubundi ibaye nyinshi yaba itanu. Mubisesengurane ubushishozi dusanzwe tubaziho bitari ibyo ejo education yaha akazi RIB.Gsa nge ndumva Exam ntacyo itwaye. Ahubwo wenda igahabwa abafite ubwo burambe. Ndumva aribyo byaba bifite injyana n’ubusobanuro kubabyumva, binanyuze mu mucyo ntangingimira
kubatsinzwe.Murakozee

Hakorimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Ibizamini byagombwe gukorwa,Wenda ubwo burambe bukaba mubyo utanda dossier agomba kuba yujuje.

Murakoze

Nizeyimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Head teacher bajye bamukura muri icyo kigo kuko niwe uba azi imikorere yacyo.
Murakoze.

Anatole yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Ni byiza kuba Nta muyobozi w’ishuri uzakora ikizamini, ariko nibarebe ku mushahara abayobozi bungije bahembwa ungana n’uwa mwarimu, nibagire icyo bongeraho. Amanota y’imihigo nibayakure mu bisabwa kuko uburyo atangwa buracemangwa, hari aho abayobozi barwana n’abarimu kubera gutanga amanota mabi ntacyo agendeyeho.
Cyangwa se ku mashuri yisumbuye bajye bashiraho abayobozi bungirije gusa ubundi ari nabo bazajya bakurwamo head teacher.

Anatole yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Hhhhhh!
Bitegurwa neza ari nta gatuza ntibyaguhira nubwo waba ushoboye ka jana.

Faustin yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Hhhh nabo nimubavetinge nyine mubashyireho aruko bazwi numwe mubanyamapeti, bazwi nukomeye mucyama cg mwishyaka riri kubutegetsi. Abazi gutanga igitsina ninonita ahabazabona ubwo buyobozi muzaba wirebera. Ariko ntibizaramba igihugu kiyobowe numusaza urebakure utemera amanyanga nizo zaveyingi bazikora bamwihishe ntiyabyemera

Mayeri yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza mbanje gushimira Reb ko iba itekereza kirebe ryuburezi m’Urwanda . ariko impungenge zo ninyinshi kubijyanye nubwo buryo bushya bwo gutoranya Abayobozi bibigo byamashuri , hazabonejamo ruswa ndetse nikimenyane kurwego rwo hejuru . igitekerezo cyanjye nuko ikizamini cyakazi cyagumaho noneho hakiyongeraho nuburambe byibuze nkimyaka 5 aho kuba 9. Murakoze !

Alphonse yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ntako baba batagize rwose ngo barebe ko ireme ry’uburezi ryazamuka. None ikibazo mfite kiragira kiti" ese abari basabye nibo bazatoranywa cg hari izindi dossiers bazasabwa? Cg bazasaba nanone babigaragaze mu ibaruwa? Ikindi iyi komite izakora iki gikorwa ntizarye ruswa rwose! Ababishinzwe bazarebe icyo kintu kuko ruswa ni imungu imunga igihugu. Murakoze

NYIRIGIRA NICOLAS yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Mwiriwe mbaye mbashimiye arko mbona Ruswa icyenewabo n’ibindi nkibyo bihawe intebe gusa Rib ibemaso igenzure deeply

Elias yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Hari imyanya myinshi ishi rwamo abakozi ntakizamini bakoze,bagashirwaho nurwego rubifitiye ububasha Kandi mbona ntabibazo bibamo kube rako babikorana ubushishozi. No muburezi rero ndizerako ariko bizagenda.Ntawakago mbye kugira impungenge rero.

Manirahari Protais yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka