Abayobozi b’amashuri ntibazongera gukora ibizamini by’akazi

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) gitangaza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye batazongera gukora ibizamini by’akazi, ahubwo ko hari komite izajya ibatoranya mu barimu hakurikijwe ubunararibonye bwabo.

Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy'abayobozi b'amashuri kizongera kubaho
Umuyobozi wungirije wa REB, Tusiime Angelique V=avuga ko nta kizamini cy’abayobozi b’amashuri kizongera kubaho

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa REB, Angelique Tusiime, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho yasobanuraga ibijyanye n’ibizamini by’abarimu byatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwitegura itangira ry’amashuri.

Tusiime avuga ko ubundi hari abagombaga gukora ibizamini ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababungirije, ariko bakaba batarakoze kubera ibikubiye mu iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rigena imiyoborere y’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, agasobanura uko biteye.

Ati “Dukurikije iryo teka abayobozi b’ibigo n’ababungirije nta kizamini cyanditse bakora, ahubwo Minisiteri y’Uburezi ishyiraho komite izatoranya ababa abayobozi b’amashuri ndetse n’ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire. Iyo komite igendera ku bisabwa umuntu agomba kuba yujuje biri muri iryo teka”.

Akomeza asobanura bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abo bayobozi, mu rwgo rwo kugira ngo bazabe bashoboye imirimo yabo.

Ati “Icya mbere ni umwarimu ufite uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka icyenda (9). Impamvu ni uko mbere iyo wabaga ufite dipolome ya A0 n’ubwo wabaga ukiva muri kaminuza ugakora ikizamini ukagitsinda wahitaga ujya kuyobota ishuri, kandi ufite inshingano zo kuyobora abarimu (Head Teacher), ugasanga hari ibyo aba atujuje”.

Ati “Akenshi iyo nk’abo bagiye kuyobora amashuri, wasangaga nta bunararibonye bafite mu myigire n’imyigishirize, bityo ntibabe babasha kuyobora abarimu bahasanze mu kwigisha. Umuntu ntabashe kugira inama umwarimu mu by’akazi, tukumva rero uwo mwarimu ufite ubunararibonye ari we ukwiriye umwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyangwa umwungirije”.

Ati “Umwarimu nk’uwo n’ubwo atakora ikizamini, ibyo azi tuba tubibonera muri bwa bunararibonye bwe, mu mikorere ye, uko atsindisha ndetse no mu myitwarire ye. Kuba umuyobozi ntibisaba kuba warize gusa”.

Tusiime agaruka kandi ku miterere y’iyo komite izaba ishinzwe guhitamo mu barimu, abazaba abayobozi mu bigo by’amashuri.

Ati “Minisiteri y’Uburezi ni yo izashyiraho amabwiriza ajyanye n’ishyirwaho ry’iyo komite n’imiterere yayo. Izaba irimo abantu bazaturuka muri Minisiteri bakurikirana iby’imiyoborere y’amashuri, hazaba harimo abantu bo ku rwego rw’akarere ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi, iyo ari amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ba nyirayo na bo babigiramo uruhare”.

Bamwe mu bakurikiye icyo kiganiro ariko banenga ubwo buryo bushya bwo gushyira mu myanya abayobozi b’amashuri kuko bushobora kuzamo ruswa n’icyenewabo, bityo ngo utazwi ntazigere azamurwa ngo na we abe yahabwa uwo mwanya kandi awukwiriye.

Ngo ibyiza ni uko ibyo bijyanye n’ubunararibonye byagenderwaho nk’uko biri muri iryo teka, ariko n’ikizamini kikagumaho mu rwego rwo gukorera mu mucyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

Ahubwo ibi bizakorwe no Ku barimu bize uburezi.

Ni gute umuntu yamara imyaka 3 muri TTC , agahura na practical and theoretical teaching events, akajya kuri primary ziri hafi y’ikigo

Akajya muri stage iwabo igihembwe chose, yarangiza agakora final lesson, hakaza national examination akayitsinda, bamwe hari ubwo babona na training,

Ibi byose bitwara amafaranga Atari make, mwarangiza ngo umuntu waciye muri izi nzira zose abari kumwe nae bakemeza ko ashoboye, NGO nakore examination mbere y’akazi!??

Abantu bize TTC’s bakagombye kubitaho, ese ubundi kuki Ku manota % ya exam y’akazi hatajyamo umugabane w’amanota ya diploma???

Muzabyigeho, umuntu ahabwe akazi kubera ko hari inzego yanyuzemo akagira experience not guhabwa akazi ngo nuko watsinze exam cyangwa nuko bizagabanya ubushomeri,

Quality education should be prepared in all domains

Niyiragira Paul yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Uburambe nibyo,ariko mwibukeko Hari abamazemo igihe bakorera kuri diplome zidahwanye nizo musaba,mwakarebye igihe bahereye bigisha ntakureba diplome afite ubu.

Elias yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Ese abarimo badafite ubwo burambe baragumamo?ndagirango nibo baheraho kugirango Ibyo bica bikosorwe?mwibukeko abayobozi bakandamiza abarezi ahenshi kubigo byabo,bagiye kuza babaka ruswa ngo babone ayo manota 70%,abarezi imana izabarengere pe

Elias yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Uburambe nibyo,ariko mwibukeko Hari abamazemo igihe bakorera kuri diplome zidahwanye nizo musaba,mwakarebye igihe bahereye bigisha ntakureba diplome afite ubu.

Elias yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Ubu buryo ni bwiza cyane kuko dossier izajya yakirwa ni iy’ umukandida wagiye abona amanota meza ari hejuru ya 70% mu mihigo ye ya buri mwaka muri icyo give chose cy’ imyaka 9, kdi akenshi amanota ahabwa ashingira kuburyo abana batsinze amasomo ye y’ ibizamini bya Leta,Amasuzuma bumenyi y’ uturere n’ ibindi nkibyo bitoroshye gutangamo ruswa.
Noneho n’ imyitwarire ye ibarwa kuri 30% mu mihigo.
Jye numva rero umuntu wagaragaza ubudashyikirwa mumitsindishirize n’ imyitwarire bye buri mwaka mu myaka 9, byerekana ko aba akora IBYO AZI NEZA KDI AKUNDA kuburyo kuyobora bitamutinda.
Ikindi nuko impapuro z’ibifatika bishingirwaho azajya azatanga nizo zishingirwaho kdi Numva komite igizwe na abatumwe na minisiteri, akarere n’ abayobozi bandi b’inararibonye kdi binyangamugayo ntabwo bose bakwibeshya cg ngo bake ruswa bikunde

Alias yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Byaba byiza biriya byangombwa bisabwe naburiya burambe bikubahirizwa arikoExam igakorwa.gusa nubundi ibizame ntibyabuza ruswa babaye arabayirya.icyambere nukwizera ubuyobozi nabareberera abakozi murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Nibyiza ko hazashyirwaho iyo Komite ariko kandi byaba byiza kurushaho, iyo Komite ihawe inshinganonzo gusuzuma imyitwarire y’abayobozi b’amashuri kuko aribyo byaca icyenewabo, amarangamitima, itonesha na Ruswa.
Niko njye mbibona

Celestin yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ubu buryo bwo gutoranya abayobozi ntabwo buhwitse rwose habe namba. Ese Nyakubahwa Angelique hamwe nabo bafatanije kuyobora muri REB byumwihariko umuyobozi mukuru bwana Irene, bavuga iki kubanyeshuri barangije nawe ubwe yigishije mucyahoze ari KIE bakaba barize Integrated science,Social studies,Foundation of Education, na Early childhood kandi bavaga kuntabe yishuri bahanze amaso iyo myanya yabayobozi bibigo byamashuri nabayobozi bungirije. Experience cg uburambe bazabukurahe mwabahaye amahirwe bakajya bakora ibizamini koko.

Emmy. yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ubu se koko Emmy wava ku ntebe y’ishuri/college uhanze amaso intebe y’ubuyobozi kandi hari abamaze hafi imyaka 10 bigisha, bayobora amasomo mubigo, akaba aribyo kugirwa umuyobozi w’Ikigo?
Ndumva waza ukigisha nibura iyo myaka, uzaba koko ukwiriye guhatanira uwo mwanya. Amahirwe yose mu mwuga w’uburezi.
EkM

EMK yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ubu buryo bwo gutoranya abayobozi ntabwo buhwitse rwose habe namba. Ese Nyakubahwa Angelique hamwe nabo bafatanije kuyobora muri REB byumwihariko umuyobozi mukuru bwana Irene, bavuga iki kubanyeshuri barangije nawe ubwe yigishije mucyahoze ari KIE bakaba barize Integrated science,Social studies,Foundation of Education, na Early childhood kandi bavaga kuntabe yishuri bahanze amaso iyo myanya yabayobozi bibigo byamashuri nabayobozi bungirije. Experience cg uburambe bazabukurahe mwabahaye amahirwe bakajya bakora ibizamini koko.

Emmy. yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ntabwo aribyo nukwaka abafite ubumenyi bwabo uburenganzira bwo kubona akazi imyaka 9 ntabwo bikwiye biragaragara ko inzira ya ruswa twamaganaga mu burezi igiye kujya yatangwa . twari tugeze ahantu heza cyane ubwo ibizamini bitari bikiri mumaboko y’uturere . Ndabona umurezi ,umuyobozi Bose bagomba guhurira kukizamini kimwe bagakora ,burya ga uburambe mukazi sibwo bumenyi CQ ubuhanga bizasubigwe kabisa murakoze

Alpha yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ubwo burambe mu kazi , gutsindisha , icyizere ahabwa n’abarimu , imibanire ye , kubaha igihe , gufatanya n’abandi , wemerwa n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri , byaba bihagije kuko gutsindisha byabashira mu myanya nta kimenyane cg ruswa byaharangwa mu gihe ikizamini aricyo kigengwa n’ibidahwitse

Esther yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Oheza n’ibindi bitekerezo twatanze

Anatole yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka