Mu nama yiga ku iterambere rya Siyansi muri Afurika, hatangijwe ikinyamakuru bise " Scientific African " kizajya gitangarizwamo amakuru y’ubumenyi n’ubushakashatsi mu bya siyansi bukorwa ku mugabane wa Afurika
Perezida Paul Kagame atangaza ko abanyeshuri bakwiye gufashwa gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika n’isi, aho kugira ngo ubumenyi bahabwa bube ubwo mu bizami gusa.
Kaminuza eshanu z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ziraganira ku buryo iterambere ry’ubukungu ryajyana no kwita ku mibereho y’abantu.
Umuryango Imbuto Foundation usaba urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda kwitabira gahunda yo kwiga kuvuga no kugaragaza ubumenyi bwabo mu ruhame.
Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yatashye inyubako za Kaminuza y’u Rwanda zikozwe mu mabuye y’ibirunga, zivugwaho kuzamara imyaka irenga 100 zitarasanwa.
Abiga imyuga bagiye kujya bakora ibikoresho binoze kandi bishobora gucuruzwa ku isoko ryo mu karere, ku mugabane w’afurika no hanze yawo.
Umuryango Imbuto Foundation wongeye guhemba abakobwa bitwaye neza muri gahunda yayo yise “Ba Inkubito z’Icyeza n’Ishema ry’abakobwa” yabereye mu Karere ka Muhanga.
Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya Mount Kenya University, yo kurihira abana 100 batishoboye bafashwa n’uyu muryango, amashuri yisumbuye.
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yageneye ubufasha bw’ibanze abanyeshuri bo ku ishuri rya Nyundo baherutse kwibasirwa n’umuvu waturutse ku kuzura k’umugezi wa Sebeya.
Kuva ishuri TSS Kabutare riatangiriye gutanga amahugurwa ku bijyanye no gutunganya umusaruro w’ibyavuye mu buhinzi n’ubworozi, n’ababyize muri kaminuza bari mu bari kwitabira guhugurwa.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ntibahwemye kugaragaza ko inguzanyo ya 25000Frw ya buruse bahabwaga na Leta mu gihe cy’imyaka hafi 10 ishize, itari ikijyanye n’ ibiciro byo ku isoko.
Intumwa za Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) zahwituye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bifite ibikoresho bihenze, ariko bikaba bitagirira akamaro abanyeshuri babyigamo.
Ikigo giteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) cyagiranye amasezerano na Sosiyete y’Abashinwa ’Beijing Forever’, yo kwigisha gutwara no gukanika amamashini akora imihanda.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha (GSOB),Padiri Pierre Célestin Rwirangira, avuga ko iri shuri rifite inyubako zishaje cyane, zituma ritabasha kwakira abanyeshuri bahagije, akavuga ko risanwe ryakwakira abana barenga 1200 rifite ubu.
Ubugenzuzi bwakozwe mu Ntara y’Iburasirazuba bwavumbuye abanyeshuri ba baringa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, leta yari imaze gutangaho milioyni 443Frw.
U Buyapani bwateye inkunga y’asaga miliyoni 70Frw ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya St Joseph Nzuki ryo muri Ruhango azarifasha kubaka amacumbi y’abana 400.
Minisiteri y’uburezi irasaba buri wese kurwanya icyo ari cyo cyose cyabuza umwana w’u Rwanda kwiga, igashishikariza ababyeyi kurushaho gukundisha abana ishuri no kwirinda ibishuko ingeso mbi zibaganisha mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.
Intara y’u Burengerazuba ituwe n’abaturage basaga 2,476,943 niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu bakuru (guhera ku myaka 15 kuzamura) batazi gusoma no kwandika.
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, ahamya ko amashuri atanga ubumenyi bukenerwa ariko ko umuntu akenera izindi ndangagaciro atayakuramo zituma avamo umuntu muzima.
Abarezi b’abana mu midugudu ya SOS irera impfubyi, bavuga ko badashobora gushaka abagabo kugeza barangije ubuzima bwo ku isi.
Nyuma yuko abarimu bakosora ibizamini bya Leta bahembwe bitinze kandi bararangije gukora akazi uko babisabwa, bavuga ko byaba byiza ubutaha bahembwe mbere yo gukosora.
Abasenateri bagize komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage banenze urwego ubushakashatsi bukiriho mu Rwanda basaba Minisiteri y’uburezi kubuzamurira ubushobozi.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) butangaza ko mu mujyi wa Kigali hagaragara abana benshi bata ishuri bakirirwa batoragura inyuma bishaje bita “Injyamani”.
Valeria Kanakuze yahoraga yicuza icyatumye atarakandagiye mu ishuri kugira ngo asohoze inzozi yakuranye zo kuba umuganga cyangwa umwarimu.
Mu gihe integanyanyigisho mu burezi bw’abana b’incuke yari mu Kinyarwanda gusa, kuri ubu hamaze gusohoka indi nteganyanyigisho iri mu rurimi rw’Icyongereza, izafasha abiga ku buryo mpuzamahanga, abashakashatsi n’abaterankunga mu bijyanye n’uburezi.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda cy’igororamuco butangaza ko ikigo ngororamuco cy’abakobwa b’inzererezi kigiye gutangira kubakwa bidatinze.
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Rambura Filles, barahamya ko baciye ukubiri no kunywa amazi mabi kuko bashyikirijwe na Ecobank ikigega kizajya kiyayungurura bagahita bayanywa.
Abanyeshuri barangije kwiga ubukanishi mu ishuri ryigenga rya EMVTC Remera muri Gasabo bemeza ko butanga akazi gahoraho kandi kinjiza amafaranga vuba.
Umuryango SOS Rwanda, utangaza ko mu bihano ababyeyi n’abarezi bahanisha abana, harimo ibigaragaramo kubahohotera no kubabuza uburenganzira.
Mu mwaka wa 2011, Kayitesi Immaculée wari ufite imyaka 48 y’amavuko yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri kugira ngo abashe kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.