Rusizi: Ababyeyi bahawe ishuri rigiye gufasha guca ubuzererezi mu bana

Ababyeyi bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi baravuga ko ibyumba bitatu by’amashuri y’uburezi bw’incuke bashyikirijwe bizabafasha guca ubuzererezi bwari bubahangayikishije.

Ibi nibyo byumba bitatu by'uburezi bw'incuke byatashwe
Ibi nibyo byumba bitatu by’uburezi bw’incuke byatashwe

Basobanura ko kutagira amashuri y’uburezi bw’incuke byatumaga hari abana bakuriramo kuba inzererezi, bagatandukana n’imiryango yabo bakajya bakigira mu mijyi.

Bashyirahamwe Samuel umwe muri abo babyeyi agira Ati “Imbogamizi zari zihari ni uko aba bana bavagamo abatatana, imirimo yo murugo bakayita ntumenye iyo bagiye ukajya kumva ukumva bageze ibunyanaka kubashaka ngo ubagarure bikagorana hari n’abababuze iri shuri rizaca ubuzererezi ku buryo ntamwana uzajya aducika.”

Umurerwa Alice we avuga ko iryo shuri bazajya barikuriramo, bakanahabwa uburere buboneye ku buryo bazajya gutangira amashuri abanza nta kibazo cy’uburere bafite.

Ati “Ya myaka yo gutangira ishuri yageraga (umwana) yaramaze kuba ikirara adashaka kuva ko ishuri ari ingirakamaro, kubera ko yagiye hariya atora umuneke, atora intoryi bazanye mu isoko, bigatuma akuriramo kwanga ishuri kubera ko atafashe uburere bw’ishuri akiri umwana.”

Pasiteri Rukema Ezechel, umukozi w’umuryango Help Child Rwanda ushinzwe gahunda y’ubukungu mu rubyiruko, yakanguriye ababyeyi kubyaza aya mahirwe babonye umusaruro bajyana abana kuri iri shuri bubakiwe kugira ngo batazavuswa uburenganzira bwabo bakaba baba inzererezi.

Ati “Icyo duteze ku babyeyi ni ukugira ngo abo bana n’ubundi batazavuswa uburenganzira bwabo bwo kwiga babitewe nuko ababyeyi babo batabashije kubajyana kuri iri shuri ryabonetse.”

Abayobozi batandukanye bataha ku mugaragaro ibyumba by'amashuri
Abayobozi batandukanye bataha ku mugaragaro ibyumba by’amashuri

Ibi byumba bitatu by’amashuri y’uburezi bw’incuke bijyana n’ubwiherero butandatu, ububiko bw’ibikoresho by’ishuri n’ibiro by’abarimu byuzeye bitwaye asaga miliyoni 23Frw. Byubatswe n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) ku nkunga y’umuryango w’abaholandi (World Servants).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka