Rusizi: Bamwe mu babyeyi barashinjwa guha akato abavukana ubumuga

Ababyeyi bo mu karere ka Rusizi baranenga bagenzi babo bagifite umuco wo guha akato abana bavukana ubumuga, aho bamwe babaheza munzu banga ko bagera aho abandi bari, abandi bakabashyira mu bigo bibarera aho kubarerera mu miryango.

Celestin Mutuyimana umukozi w'umuryango Hope and Home Family for children asaba ubuyobozi n'abafite ibigo guhindura imyumvire
Celestin Mutuyimana umukozi w’umuryango Hope and Home Family for children asaba ubuyobozi n’abafite ibigo guhindura imyumvire

Nyiraneza Rachère ni umwe mu babyeyi banenga bagenzi babo guha akato abana bavukana ubumuga. Avuga ko atiyumvisha ukuntu umubyeyi muzima watwise amezi icyenda umwana, yumva ko hari uwamumurerera kumurusha.

Ati” Mfite umwana ufite ubumuga namurera neza kimwe n’abandi, ndetse ni we nakwitaho cyane kurusha umuzima kuko we hari ibyo afite byihariye byatuma yitabwaho.”

Bigirimana Samuel nawe ati” Ababyeyi bohereza abana mu bigo bibarera banga ko babatesha umutwe kubera ubumuga, bagahugira mu bindi.”

Umuryango Hope and Home Family for Children uravuga ko ugihangayikishijwe na bene aba babyeyi ndetse ukanavuga ko ibigo bibakira bidakwiye gukomeza kwishimira kuba bibafite, kuko icyiza ari uko barererwa mu miryango.

Uyu muryango kandi uranasaba inzego z’ibanze kugira icyo zikora kuri iki kibazo nk’uko Celestin Mutuyimana, umuhuzabikorwa w’uyu muryango abivuga.

Ati” Ndabwira abafite ibigo birera abana bafite ubumuga ko atari cyo gisubizo gusa, cyane ko ntahantu haba heza gute ngo harushe umuryango umuntu arererwamo akabona ibikwiriye.“

Abayobozi b'inzego z'ibanze barasabwa kugira icyo bahindura mu myumvire y'ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kugira icyo bahindura mu myumvire y’ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga

Akomeza agira ati” Dukwiye kugira ibigo byigisha abana bafite ubumuga, ariko nyuma y’amasomo bagasubira mu miryango.”

Umuryango Hope and Home Family for children uvuga ko wizeye neza ko iyi myumvire bamwe mu babyeyi bafite yo kubaha akato izageraho igahinduka.

Ibi ngo birashingira ku ntambwe igenda iterwa mu kugaragariza isi yose ko umuntu uvukanye ubumuga na we ari umuntu nk’abandi mu nzego zose z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka