Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, ahamya ko abumva ko abana babo ari abahanga kubera kuvuga indimi z’amahanga bakiri bato bibeshya.
Ubuyobozi bwa Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo idashingiye ku buhinzi NEP, butangaza ko mu myaka itanu bumaze guha ubumenyi mu byiciro bitandukanye urubyiruko rubarirwa mu 45,000.
Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) yatunguwe no kumva urwego rwakabaye ruteza imbere uburezi, rugaragara mu makosa y’imitangire y’amasoko bikagira ingaruka ku myubakire y’amashuri.
Umuyobozi wa IPRC Karongi Ing. Paul Umukunzi yatangaje ko umunyeshuri witwa Mugiraneza Jean Bosco yamaze kwemererwa kwiga muri kaminuza ashaka ku isi igihe azaba yarangije amashuri yisumbuye kubera porogaramu yakoze.
Ishuri rya IPRC-Musanze riherereye mu Karere ka Musanze rikomeje imishyikirano n’igihugu cy’u Bushinwa, imishyikirano iganisha ku guhabwa inkunga muri gahunda yiswe ‘Luban Workshop’ igenewe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro.
Buri mwaka nyuma y’uko abanyeshuri basoza icyiciro cy’amashuri abanza, abasoza icyiciro rusange n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye bakora ibizamini bya Leta, hakurikiraho kubikosora.
Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’Ubumenyi ngiro IPRC Musanze n’Ishuri rikuru ry’imyuga rya Jinhua Polytechnic ryo mu Ntara ya Zhejiang mu gihugu cy’u Bushinwa buratangaza ko bwatangiye ubufatanye buzafasha kuzamura ireme ry’amasomo y’imyuga atangirwa muri aya mashuri.
Kambabazi Rita wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’i Mukono mu karere ka Gicumbi, ari mu bitabiriye ubutumire bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa gatanu tariki 06/9/2019, ubwo yatangaga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu guhanga udushya mu burezi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, avuga ko gusoma no kwandika bikwiye kongerwa mu mico iranga Abanyarwanda kugira ngo ubumenyi bugere kuri bose.
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri ryagiranye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya BINGEN (TH BINGEN), yo mu ntara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage, agamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Janja mu Karere ka Gakenke, bishimiye ubumenyi bungukiye muri za Laboratwari basanze muri INES-Ruhengeri, bemeza ko bibakundishije kwiga muri Kaminuza.
Ishuri rikuru INES Ruhengeri ryasoje amahugurwa yiswe “summer school” y’iminsi 12 i Kigali, yahuriwemo n’abanyeshuri bo mu Budage, muri Ghana no mu Rwanda bigaga ku byo gutegura imishinga ijyanye no guhanga imirimo.
Abanyeshuri 30 baturutse muri Kaminuza zinyuranye zo hirya no hino ku isi bahuriye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, aho baje kungurana ibitekerezo basangira ubunararibonye muri gahunda yo gutegura imishinga ijyanye no guhanga imirimo.
Abantu basaga 800 bishimira ko bavuye mu bushomeri kubera guhabwa akazi mu mirimo yo kubaka irimo gukorwa na Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), ku cyicaro cyayo gikuru giherereye i Masoro muri Gasabo.
Authentic Word Ministries ari na yo ibarizwamo itorero Zion Temple yateguye icyumweru cy’ubukangurambaga ku nshuro ya 20 bwo guhagurutsa Afurika hibandwa ku burezi, kikazatangira tariki 04 kugeza tariki 11 Kanama 2019 i Kigali.
Mu Ishuri rikuru INES-Ruhengeri hagiye kubera amahugurwa mpuzamahanga mu guhanga imirimo yiswe ‘Summer School’.
Abagororwa 142 n’abacungagereza batanu bo muri Gereza ya Nyaza mu Ntara y’Amajyepfo, bahawe impamyabushobozi zo kubaka zitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro WDA.
Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko yatangiye umushinga wo kwishyuza inguzanyo za buruse zahawe abize muri kaminuza, aho iteganya kuzaba imaze kwishyuza miliyari 22.9 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mbogo riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, barasabwa kwiga bashyizeho umwete no kwigira ku bababanjirije muri iryo shuri, kandi ko hari amahirwe menshi yo gutera imbere.
Kubasha kubona inguzanyo yisumbuye ku yo bari basanzwe babona, ni kimwe mu byiza abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta ndetse n’afashwa na Leta bishimira, nyuma yo kongezwa amafaranga agera ku 10% ku mushahara wabo.
Hashize amezi atandatu ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (ENDPK) rishakiye umwarimu w’Igishinwa abanyeshuri bifuza kukimenya, none habonetse umwana uzahagararira Afurika mu marushanwa yo kukivuga.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali, bikoreye Robot bayiha izina rya Simoni.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko guha amahirwe abafite ubumenyi mu gufasha abafite ubumuga, no gukemura ibibazo abanyeshuri bafite ubumuga bahura na byo bigiye gushyirwa mu bikorwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kiratangaza ko kigiye gushyiraho isomer muri buri cyumba cy’ishuri, mu rwego rwo gushishishikariza abana gusoma.
Abanyeshuri bo mu ishuri rya Nyagatare Secondary School biga siyansi bahembwe kubera umushinga bakoze wo kubyaza umusaruro impapuro zakoze zajugunywaga cyangwa zigatwikwa, bakazikuramo ikibaho (White board) cyandikwaho.
Banki y’u Rwanda ishinzwe Amajyambere(BRD) ikomeje kwishyuza inguzanyo ya buruse abantu bigiyeho muri Kaminuza kuva mu mwaka w’1980, ababyanze bakabarwa nk’abambuye banki(bihemu).
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo abana b’Abanyafurika bagere ku rwego rwo kwiga amashuri makuru bafite imitekerereze ishobora gusesengura ibibazo Afurika ifite, hakwiye kubanza gukemura ikibazo cyo kubafasha kumva no gukora ku bintu birimo imibare.
Umuryango Aegis Trust uvuga ko iyo abarezi bahawe ubumenyi mu kubumbatira amahoro na bo bakabugeza ku bana bigisha, bituma ayo mahoro aramba mu gihugu bigakumira imyiryane.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School bo muri Club yita ku buzima yitwa ‘Health Club’, tariki ya 8 Kamena 2019 batanze ibikoresho by’ibanze by’isuku n’ibiribwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Abanyeshuri biga muri G.S Mère du Verbe Kibeho bubakiwe inzu yo kuraramo ya etaje, irimo na asanseri (ascenseur), iri rikaba ari ikoranabuhanga rifasha abantu kumanuka cyangwa kuzamuka mu nyubako ifite inzu zigerekeranye. Iyo nyubako yashyizwemo na kamera zifasha mu gucunga umutekano.