Miss Josiane yashyize ku ruhande iby’amarushanwa arangamiye amasomo

Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa watowe na benshi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Popularity), aravuga ko arangamiye amasomo yo muri INES-Ruhengeri, kurusha kwitabira amarushanwa y’ubwiza n’ubwo bitazamubuza gukora indi mishinga irimo no kwigisha abakobwa kwitinyuka.

Miss Josiane ubu ahugiye mu masomo gusa
Miss Josiane ubu ahugiye mu masomo gusa

Hashize amezi atatu, Mwiseneza Josiane atangiye ishuri muri Ines-Ruhengeri. Yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko mu minsi ya mbere y’ishuri byari bigoye cyane kuko yasanze abanyeshuri bose bamuzi ariko we atabazi, kuburyo yatambukaga mu kigo benshi bakamuhamagara kandi we atabazi.

Gusa ngo nyuma yaje kumenyerana na bo, atangira kugira inshuti z’abanyeshuri kuburyo ubu yamaze kumenyerana na bo.

Yaragize ati “Byarangoraga kuko natambukaga nkumva umuntu arampamagaye, ariko ubu bamwe ni bagenzi banjye, nanjye namaze kuba mugenzi wabo”.

Miss Josiane wiga amasomo y’ubukungu, avuga ko adafite gahunda yo kongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza vuba, ahubwo ngo agomba kubanza kwiga kugeza ubwo nibura abona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), icyakora ngo azajya muri Miss Rwanda gutanga ikamba afite ku mukobwa uzaba waritsindiye.

Josiane yiga acumbitse mu mujyi wa Musanze, aho avuga ko abayeho neza mu nzu nziza akodesha irimo ibikenerwa by’ibanze.

Amasaha menshi y’umunsi we, aba ari muby’amasomo kuko ashaka kuzaba umwe mu banyeshuri bazatsinda neza mu ishami yigamo.

Miss Josiane avuga ko yahisemo kwiga kaminuza muri INES-Ruhengeri, kubera ko yari asanzwe akunda aka gace k’Amajyaruguru kandi ngo amaze no kuhagera yarahishimiye.

Abanyeshuri bigana na Miss Josiane ngo bamaze kumumenyera, icyakora abandi bo mu kigo batigana ntabwo baramumenyera neza. Ikindi kandi ngo abarimu ntabwo bamufata nk’umuntu udasanzwe, kuko yaba amasomo cyangwa imikoro baba bafata abanyeshuri kimwe nta byo kujonjora.

Kuri ubu ngo icyo ashyize imbere ni ukwigisha abakobwa kwitinyuka ndetse ngo arimo arashishikariza abakobwa kuzitabira irushunwa rya Bright INES-Ruhengeri, rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, abandi akabashishikariza kujya muri Miss Rwanda 2020.

Avuga ko ikintu cyamutunguye cyane ari ugusanga muri kaminuza hashobora kubamo ibazwa ritunguranye kuko ngo atari azi ko rihaba.

Miss Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bakobwa bavuzweho cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aza no guhabwa ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi ugereranije n’abandi bari bari kumwe.

Amaze gutorwa, yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga yari yiyemeje wo gufasha abana bahura n’imirire mibi mu cyaro ahereye mu karere akomokamo ka Karongi.

Mu bihe bitandukanye, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yagaragaye arimo akora kuri uyu mushinga, ariko Josiane ntabwo yigeze ashaka kugira icyo abivugaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yannick BIZIMANA utwaye icyo gihembo ugikwiye, icyo ugomba kwibuka ni uko nukomeza gutsinda ibitego muri Rayon ibyiza bigutegereje imbere ni byinshi kandi byiza. Imana ibigufashemo.

NSANZIMANA Innocent alias CENTO yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka